Digiqole ad

Ikigo cya gisirikare i Kinshasa cyatewe n’abitwaje imihoro

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri tariki 22 Nyakanga ku kigo cya gisirikare kitwa Camp Col Tshatshi i Kinshasa, amakuru aravuga ko ari itsinda ry’abantu benshi bari bitwaje imihoro bashaka kugera ahabikwa intwaro muri Etat Major y’ingabo za Congo. Batatu muri aba b’imihoro ngo baba bahasize ubuzima.

Urusaku rw'amasasu rwumvikanye mu mujyi wa Kinshasa
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mujyi wa Kinshasa

 

Lambert Mende uvugira Leta ya Congo yatangaje ko koko hari itsinda rito ry’abantu ryateye ikigo cya gisirikare. Ati “Ariko ako kanya ingabo zahise ziburizamo umugambi wabo

Mende avuga ko ituze ryongeye kugaruka ahagana saa munani n’iminota 20 ku isaha yaho (15h20 ku isaha ya Kigali).

Andi makuru ariko aravuga ko amasasu yakomeje kumvikana mu mujyi wa Kinshasa nk’uko JeuneAfrique ibitangaza.

Umwe mu baturage avuga ko hari urusaku rw’amasasu rwagati mu mujyi i Kinshasa, ariko batazi neza ibiri kuba.

Umwe mu bo mu ngabo utatangajwe amazina yavuze ko abateye ikigo cya gisirikare bari bitwaje imihoro bageragezaga kwinjira ahabikwa intwaro kuri Camp Colonel Tshatshi iherereye mu mujyi k’ubuyobozi bw’ingabo za Congo, FARDC.

Lambert Mende we yemeje ko mu bateye harimo abafite imbunda za Pistolet. Mende usaba abaturage gukomeza ituze, yemeje ko hari abishwe abandi bagatabwa muri yombi.

Aba bateye iki kigo ngo hishwe batatu ariko hakomereka abasirikare babiri ba Congo.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ubwo turumva mukanya barira ngo ni u Rwanda. Ahubwo abo bateye bazatera Mende bakamurasa uriya munwa wagirango wariye amabyi uhora uvuga ubusa? Arega izo nterahamwe mubitse(Congo) zizabakoraho mushaka mwazihiga bukware cyangwa mukazamungwa nazo! Ese ubundi abantu batera ikigo cya gisirikare kizima nta bashinzwe umutekano baba bari kuri patrol? Sha Zaire we, buretse ugiye kugabwa mo karindwi!!!

  • Narumiwe pe ubwose anbantu bitwaje imihoro na pistol bakerikigo nkakiriya koko. Congo weee ntakigenda peee mu Rwanda hazagirugerageza nubwo zaba batayo bazahura. Nisomo

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish