Digiqole ad

Somalia :Al Shabab yagabye igitero ku Nteko ishinga amategeko

Kuri uyu wa Gatandatu, ibyihebe bya Al-Shabab byagabye igitero ku Nteko ishinga amategeko ya S0maliya byica abantu bane.

Al Shabab ikomeje kwibasira Somaliya
Al Shabab ikomeje kwibasira Somaliya

BBC itangaza ko ibi byihebe byakoresheje imodoka itezemo bombe,byahagaritse hafi y’irembo rinini ry’Inteko nyuma umurinzi akarasa umwe mu bari bayihagaritse aho, ibisasu bihita biturika.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Al Shabab yashimiye ibyo byihebe ku bikorwa ‘bikomeye’ kandi by’ingirakamaro’ ngo byakoze. Muri Gicurasi uyu mwaka, ibyihebe byagabye ikindi gitero muri Modadishu, byica abantu icumi.

Mu ntangiriro z’icyumweru turi kurangiza, ibyihebe byishe Umudepite witwa Ahmed Mohamud Hayd  mu modoka ye, bimwicisha amasasu. Mu gitero yagabye  muri Gashyantare uyu mwaka , Al Shabab yishe  abantu 16 mu Mujyi wa Mogadishu.

Ijambo Al-Shabab risobanura ‘Urubyiruko’  mu Cyarabu. Uyu mutwe uharanira ko ishami rya Isilamu rikomoka muri Saudi Arabia ryitwa Wahhabi riganza kandi Somalia  ikagendera ku mahame akaze ya Kisilamu.

BBC

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abashingantahe n’abasajya se baba bakora iki? Erega gutera ikindi gihugu ugaheza imitwe imwe aho kuyihuza ntacyo bimaze. Ko izindi nyeshyamba zumvwa, kuki iza baswahili zitakumvwa? Abajyaga barisha abantu amabyi(CNDD-FDD) barumviswe, abafataga abagore kungufu(M23) nuko. Why not Al shabab?

  • Aaah bon, niba al shabab ifitanye link na Wahhabi yo muri Saud arabia, kandi iki gihugu kitari involved mugushakira amahoro Somalia, abariyo bose nibyo bakora byose baravomera murutete, ushyigikiwe n’ingwe buri gihe aravoma kuri iyi si.birababaje cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish