Bwa mbere Papa yakiriye anasaba imbabazi abahohotewe n’Abapadiri
Kuri uyu wa mbere Papa Francis yakiriye iwe i Vatican bamwe mu bahohotewe bakiri abana n’abapadiri, ndetse anabasaba imbabazi.
Ni ubwa mbere iki gikorwa kibayeho kuva uyu mugabo yatorerwa kuyobora kiliziya gatolika ku Isi, bamwe banavuga ko igikorwa nk’iki ari ubwa mbere kibaye mu mateka ya kiliziya gatolika.
Aba Papa yakiriye ni abaturutse mu bihugu bya Irlande, Ubwongereza n’Ubudage nk’uko bitangazwa na AFP.
Papa Francis niwe kandi mugihe gishize wavuze yeruye kuri iri ndetse akanavuga ko Kilizya igiye gushyiraho amategeko akarishya ku muyobozi muri yo wahohotera abana.
Nyuma yo kubonana n’aba bahohotewe, Papa yavuze ko guhohotera abo bantu byahishwe nkana.
Yavuze ko Kiriziya Katolika ikwiriye kubabazwa kandi ikanakosora iryo kosa yakoze.
Papa Francis akaba yashyizeho uburyo bwo kwiga kukibazo cyabo bana bahohoterwa ndetse n’Abapadiri bakoze ayo makosa bagahanwa.
Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Intagondwa z’aba SHEIKH zigendera kumahame akarishye y’idini rya Islam yo kurong*..* abana bato b’abahungu…This would have been the title if these priests were muslims. Murambwira muti ntibabikoze mwizina rya Yesu. Igiti ukimenyera …..