Uganda: Muri Makerere haravugwa ivangura karere
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Makerere Prof Mondo Kagonyera yashyizeho itsinda ry’abarimu n’abandi bantu yashinze guperereza bakamenya neza abantu babiba imbuto y’ivangura karere n’ivangurabwoko mu banyeshuri.
Prof Kagonyera asanga kuba umusaruro abanyeshuri batanga muri iki gihe waragabanyutse biterwa n’uko bamwe batagishaka kwigira hamwe na bagenzi babo baturuka mu tundi duce ndetse no mu yandi moko.
Uyu muyobozi wa Kaminuza kandi asanga ibi ari ukutamenya kuko ntawigeze ahitamo kuvukira ahantu runaka cyangwa mu bwoko runaka.
Ati: “Birababaje kandi biteye isoni kubona abanyeshuri biga ubumenyi mu binyabuzima banga gukorana n’abiga iby’imirire kandi byombi bifitanye isano!”
Abajijwe urwego ikibazo kigezeho, Prof Kagonyera yagize ati: “ Nabibwiwe n’umwe mu barimu bigisha hano ansaba ko twabaza bamwe mu babivuzweho kandi ibi nzabyikorera mu minsi ya vuba aha.”
Uwungirije umukuru wa Kaminuza witwa Prof John Ddumba we asanga ibi ari amakabyankuru kuko ngo ivangura rihavugwa ari ntaryo.
Iri vangura rivugwa muri Makerere University ryagaragaye nyuma y’uko abanyeshuri bamwe banze gukorana na bagenzi babo mu bushakashatsi ku bisubizo byatangwa ku ihindagurika kw”ikirere riri gukoreshwa n’Ikigo Resilient Africa Network giterwa inkunga na USAID.
Izindi Kaminuza ziri muri iri rushanwa ni Kaminuza nkuru y’Afurika y’epfo, Kaminuza nkuru ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Kaminuza ya Dar-es-salaam muri Tanzania.
The Monitor
UM– USEKE.RW
0 Comment
NTURORA KO KAMINUZA Y’U RWANDA Ikiri inyuma kweri. Kuki se yo yabuze muri iri rushanwa?
U Rwanda ruzongera gusubira kuri liste ya UNESCO nka nyuma y’imyaka 20! Hari ibisabwa kugira ngo bashyire University kuri liste. Buriya bazongera babisabe bundi bushya