Digiqole ad

CEPGL mu kuvugurura urujya n’uruza hagati y’u Burundi, Rwanda na Congo

Ibihugu by’U Burundi, U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) birifuza kuvugurura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bigize uyu muryango wa CEPGL (Communauté des Pays des Grandas Lacs).

Congo, u Rwanda n'u Burundi bigize CEPGL
Congo, u Rwanda n’u Burundi bigize CEPGL

Ibi bihugu bitatu biri mu mpaka kuri iki kibazo mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa gatatu ikaza gusozwa kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kanama mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Ubwo iyi nama yatangiraga, abahagarariye u Rwanda batunze agatoki igihugu cya DRCongo kubangamira urujya n’uruza rw’abantu mu mudendezo muri aka karere, mu gihe amasezerano ya CEPGL yemerera abantu kwisanzura mu ngendo muri ibi bihugu nk’uko bitangazwa na Radiookapi.

Ibi ariko abahagarariye Leta ya Congo babiteye utwatsi bavuga ko igihugu cyabo ibyo kivugwaho atari ukuri.

Umuyobozi w’Akigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Anaclet Karibata, yagaragaje kwinubira ko igihugu cya Congo Kinshasa cyashyizeho ibyangombwa  bidasanzwe ‘visas’ byakwa Abanyarwanda bashaka kujyayo.

Gusa ku ruhande rw’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa CEPGL, Herman Tuyaga, avuga ko ari ngombwa ko imipaka ihuza ibihugu by’u Burundi, u Rwanda na RDC yajya ihora ifunguye igakora amasaha 24/24.

Ubundi inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka CEPGL ni yo ishobora gushyira ibintu ku murongo ariko imaze imyaka 20 itaraterana ahanini bitewe n’amakimbirane ya hato na hato yagiye aranga Kigali na Kinshasa.

Muri Gashyantare, Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga muri CEPGL bari bifuje ko habaho inama y’abakuru b’ibihugu bayobora ako karere ariko na n’ubu inama irategerejwe.

Umuryango wa CEPGL watangiye mu 1976 kugirango ufashe ibihugu biwugize guhahirana hagamijwe kuzamura ubukungu, koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu n’ishoramari, umutekano w’akarereno gutera inkunga imishinga ibyara inyungu ibihugu byose bihuriyeho, ubushakashatsi n’ingufu z’umuriro hagati y’U Burundi, U Rwanda na RDC icyo gihe yari Zaïre.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nibyo rwose ibisubizo bizajye biva uri nkuko nibibazo ari twe tuba twabiteye, kandi tuzabigeraho ,  kwishyirahamwe

  • Murabona rero impamvu iyo nama yabakuru bibihugu Rwanda,Kongo nu Burundi yaramazimyaka idaterana kuko mubyo CEPGL yarishinzwe arukubungabunga umutekano hagati yibyo buhugu 3.haribamwe rero bisha ayo masezerano banatera Kongo.Abishamasezerano bwambere barazwi ntabwari Kongo.

Comments are closed.

en_USEnglish