Digiqole ad

Nigeria: Abasirikare baravuga ko bagiye kureka kurwanya Boko Haram

Itsinda ry’ingabo za Nigeria ziri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba mu bikorwa byo kurwanya Boko Haram ziravuga ko zigiye kwitahira zikareka kurwanya uyu mutwe kubera ko ngo nta bikoresho by’intambara bigezweho zihabwa bigatuma hapfa benshi murizo.

Ingabo za Nigeria zivuga ko bizigora cyane kurwanya abarwanyi ba Boko Haram bihishe mu bihuru hiryo no hino muri Borno
Ingabo za Nigeria zivuga ko bizigora cyane kurwanya abarwanyi ba Boko Haram bihishe mu bihuru hiryo no hino muri Borno

Umwe muri aba basirikare yabwiye BBC ko batazongera kurwanya Boko Haram kugeza ubwo bazahabwa ibikoresho bishya byo guyirasa.

Uyu musirikare wasabye ko amazina ye atandikwa yavuze ko we n’abandi basirikare 40 batazemera kujya ku rugamba niba ibyo basaba batabihawe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo ya Nigeria yemeza ko aya makuru bayumvise ariko bagikora iperereza ngo bamenye imvo n’imvano yayo.

Aka gace aba basirikare barimo kamaze iminsi kaberamo ibikorwa bya gisirikare byo guhashya Boko Haram ariko yababereye ibamba.

Umwe muri ba basirikare yabwiye ishami rya BBC rikoresha ururimi rw’Igihawusa ko abasirikare bagenzi be bapfa ari benshi cyane kubera kubura ibikoresho bigezweho byabafasha kwirukana Boko Haram.

Uyu mutwe wo ufite imbunda zirasa amasasu menshi nyinshi kandi bazi agace barwaniramo cyane kurusha ingabo za Nigeria bityo izi ngabo zikaba zifuza guhabwa uburyo bugezweho bwo kumenya ibirindiro by’umwanzi mbere y’igihe.

Umukuru w’ingabo we ahakana ko abasirikare be boherezwa kuri Boko Haram kugirango bicwe, akemeza kandi ko igisirikare cye gifite ibikoresho byose bikenewe nga bahashye Boko Haram.

Igihugu cya Nigeria nicyo gihugu gikize kurusha ibindi muri Afurika nyuma y’uko kije imbere y’Afurika y’epfo mu mwaka ushize.

Boko Haram ivuga ko iharanira ko muri Nigeria hajyaho Leta igendera ku mahame akaze ya Kisilamu. Uyu mutwe ubu wigaruriye Leta  ya Borno  ishyira ibirindiro byayo mu murwa mukuru witwa Maiduguri.

 UM– USEKE.RW

en_USEnglish