Digiqole ad

Nta kumvikana, FDLR bagomba gutaha mu Rwanda – Mende

Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR kuva mu byumweru bishize zikomeje kunangira kujya mu bigo byaziteganyirijwe i Kisangani (Province Oriental) n’i Irebu (Equateur). Bamwe baracyari kuri ‘site’ za  Walungu na Kanyabayonga muri Kivu ya ruguru. Lambert Mende uvugira Leta ya Congo yavuze kuri uyu wa kane ko nta bwumvikane buhari uretse gutaha kw’aba banyarwanda.

Lambert Mende Omalanga uvugira Leta ya Congo/Photo Internet
Lambert Mende Omalanga uvugira Leta ya Congo/Photo Internet

Izi nyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda zanze kujya i Kisangani ngo kuko sisiyete civile yaho yavuze ko itishimiye kuzanwa kwabo aho Kisangani, ndetse zivuga ko ngo zishobora kwicwa zihageze.

Avugana na Radio Okapi Lambert Mende yagize ati “ Niba batabica i Walungu na Kanyabayonga, simbona impamvu bazabicira i Kisangani. Nta kumvikana kuri gahunda ihari, FDLR bagomba gutaha mu Rwanda. Twabahaye igihe cy’amezi atandatu, bazataha. Abaturage ba Kivu y’Epfo n’iya ruguru nibatuze.”

Uyu muvugizi wa Leta ya Kinshasa yahamagariye kandi abarwanyi ba FDLR bakiri mu mashyamba gushyira intwaro hasi, mu gihe hatarakoreshwa imbaraga mu kubambura intwaro.

Thomas d’Aquin Mwiti umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Kivu ya ruguru nawe yatangarije Radio Okapi ko aba barwanyi bakwiye gutekereza ku mahoro abanyecongo bakeneye ndetse n’abanyarwanda n’akarere bakeneye maze bagashyira intwaro hasi bagataha iwabo.

Kuri uyu wa kane i Luanda muri Angola hateraniye inama y’abagize umuryango w’ibihugu byo mu karere ICGLR n’uw’ibihugu byo mu karere ka Africa y’Amajyepfo (SADC) ngo bongere kwiga ku kibazo cya FDLR.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa karindwi inama nk’iyi yari yahaye abarwanyi ba FDLR amezi atandatu ngo babe bashyize intwaro hasi.

Ni nyuma ariko y’uko kuva mu ntangiro z’uyu mwaka umutwe wa FDLR wakomeje kubwirwa ko uzamburwa intwaro ku ngufu n’ingabo za MONUSCO ziri muri Congo niba badashyize intwaro hasi.

Kuva mu 2000 abari abarwanyi ba FDLR barenga 10 000 batashye mu Rwanda basubizwa mu buzima busanzwe abandi bajya mu ngabo.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uyu mutwe akawo kashobotse pe, ibyo bashakaga ntabyo babonye maze ndore

  • Ubanza noneho L..Mende yavuze ibitunganye  ndabona  batamwamaganye. Biriko biraza mugenzi

  • Niba Mende ibyo yatangaje aribyo yaba ari intambwe leta ya Congo iteye kandi nziza FDLR niyo yica umutekano mu karere hose niba idashaka gushyira hasi intwaro bayirase ikibazo cyo kirangire burundu

  • e=nizereko mende yaramazw kubna aho izi nterahamwe zari zigeze abanyecongo, zibahasahura zifata kungufu zibambura utwabo, nerega nibatahe abahanwa bahanwe abasubira mubizima igihugu kirimo babujyemo dufatanye kubaka igihugu twese hamwe

  • Mr lambert je m.adresse a toi. Le fdlr sont des elements dangereux que personne ne veut vous les avez utilise dans vos forces armes pour vous servir alors aporte les plus loins du rwanda d.ailleurs beaucoup sont nes au congo c d r ils sont congolais par terre ok donnez les les papiers congolais et amenez les plus loin de moi en equateur par ex.

Comments are closed.

en_USEnglish