Digiqole ad

Kenya: Itegeko ryo gutera amabuye abatinganyi riri mu nteko

Amakuru mu gihugu cya Kenya, aravuga ko inteko nshingamategeko y’icyo gihugu iri kwiga ku itegeko ryo guhanisha umunyamahanga wese uzafatirwa mu bikorwa by’ubutinganyi igihano cyo guterwa amabuye kugera apfuye, na ho umwenegihugu wa Kenya ubufatiwemo agahanishwa gufungwa burundu.

Mu cyumba cy'Ingoro y'intako nshingamategeko muri Kenya (Net foto)
Mu cyumba cy’Ingoro y’Inteko ishinga mategeko muri Kenya (Net foto)

Umwe mu batekereje iryo tegeko ndetse akaba yararyanditse, Edward Onwong’a Nyakeriga, yifuza ko gusambanya abantu ku gahato byaba icyaha gikomeye kandi kigahanishwa igifungo cya burundu muri gereza.

Yagize ati “Ni ikintu gikomeye kurinda abana n’urubyiruko bamaze guhinduka bitewe n’impinduka nyinshi n’ikoranabuhanga n’inkuru nyinshi zandikwa abana n’urubyiruko ntibitabweho ndetse n’ibigeragezo bya buri munsi by’abatinganyi bashaka kurera abana (batabyaye) kugira ngo bagumane ubutinganyi bwabo.”

Uyu mushinga w’itegeko watanzwe n’Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa Repubulika (Repablican Liberty Party), ufata nk’icyaha igikorwa cyose cy’abantu babana nk’abashakanye kandi bahuje ibitsina.

Perezida w’Inteko Nshingamategeko muri Kenya, Justin Muturu yakiriye uwo mushinga awuhereza akanama gashinzwe kwiga ku mategeko kakazawukorera ubugororangingo nyuma kawushyikirize intake nshingamategeko.

Uwo mushinga w’itegeko uteganya igihano cyo guterwa amabuye mu ruhame kugeza umuntu apfuye, ku muntu wese wahamijwe icyaha cyo gufata abana bato ku ngufu cyangwa uwabikoze akanduza uwo mwana Virusi itera SIDA.

Abadepite bagera kuri 78 bamaze gutangaza ko bashyigikiye uwo mushinga w’itegeko ndetse hakomeje igikorwa cyo gukangurira n’abandi kuzawushyigikira.

Ibi n’ubundi bije mu gihe inteko nshingamategeko muri iki gihugu iri mu bihe bidasanzwe byo gushakira umuti ikibazo cy’ababana bahuje ibitsina, nyamara ariko uyu mushinga w’ietegeko ushobora kuzahura n’intambamye y’abantu benshi bawurwanya.

Umwanditsi w’ibitabo ukomeye muri Kenya, Binyavanga Wainaina yemeye ku mugaragaro ko ari umutinganyi ndetse hari n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina yatangiye gusaba abagize inteko nshingamategeko kureka iryo tegeko bagaha abatinganyi uburenganzira bwabo.

Itegeko nshinga ryatowe mu 2010 mu gihugu cya Kenya rifata nk’icyaha gukora ubukwe ku bashakana bahuje ibitsina, n’ubwo iri tegeko ridahana ubutinganyi bwa rwihishwa nk’icyaha.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa mu gihugu cya Kenya ku bijyanye n’ubutinganyi, bukozwe n’ikompanyi Ipsos Synovate bwagaragaje ko abantu 64% bemeza ko ubutinganyi ari ibintu abantu bishyira mu mutwe, mu gihe abandi 14% bemera ko ubutinganyi buvukanwa.

Mpekuzi

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • keep it up Kenyans, iyaba east africa yose yafatiragaho igatora iri tegeko wenda uyu muco w’ikuzimu wazacika mu karere no muri africa hose.what about ba nyakubahwa bacu? 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish