Digiqole ad

Kanyabayonga: Amakamyo 15 yagiye gutwara FDLR asubirayo uko yaje

Abakurikiranira hafi ibyo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa bibaza niba koko umutwe wa FDLR ushaka gushyira intwaro hasi nk’uko wari wabaye nk’ubitangira tariki 31/05/2014. Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize amakamyo 15 ya MONUSCO yagiye gutwara aba barwanyi kuri ‘centre’ ya Kanyabayonga asubirayo uko yaje nta numwe ajyanye ahateganyijwe gushyirwa abashyize intwaro hasi.

Abarwanyi ba FDLR kuva mu kwezi kwa gatanu bavuze ko bashyize intwaro hasi ariko nubu baracyingingirwa kubikora
Abarwanyi ba FDLR kuva mu kwezi kwa gatanu bavuze ko bashyize intwaro hasi ariko nubu baracyingingirwa kubikora/Photo GettyImages

Mu cyumweru gishize nibwo umuyobozi wa MONUSCO Martin Kobler ari mu nama y’Akanama k’umutekano ku isi yatanze ‘ultimatum’ kuri FDLR ko bagomba gushyira intwaro hasi uwo mwanya cyangwa bakazamburwa ku ngufu.

Kuva mu kwezi kwa gatanu aba barwanyi bavuze ko bashyize intwaro hasi, batangira guhurizwa ahitwa Kanyabayonga ubundi bakabajyana ku kigo cyabateganyirijwe i Kisangani, ariko kugeza ubu aba barwanyi banze gushyira intwaro hasi.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa ivuga ko MONUSCO muri week end ishize yatunguwe n’imyitwarire y’aba barwanyi ubwo yohereje amakamyo 15 kuvana bamwe mu  barwanyi ba FDLR n’imiryango yabo 200 i Kanyabayonga akabanjyana Beni mbere yo kugezwa i Kisangani. Ntawuriye izi modoka zasubiye aho zavuye uko zaje.

Aba barwanyi ngo izi modoka zibagezeho bavuze ko nta mabwiriza bafite yo kugenda.

Ray Torres umuyobozi w’ibiro bya UN i Goma yavuze ko Umuryango mpuzamahanga wihanganiye bihagije uyu mutwe ariko kiriya ari ikimenyetso kibi ko nta bushake bwo gushyira intwaro hasi ufite.

Wilson Irategeka umunyamabanga wa FDLR yatangaje ko ngo hari inama yabaye tariki 6/08/2014 yahuje inzego za MONUSCO, Leta ya Congo, ICGLR na SADC bategereje imyanzuro yayo. Ndetse ariko ngo banabangamiwe n’uko sosiyete sivile i Kisangani yavuze ko itishimiye kuzanwa kwabo i Kisangani, kandi ngo bigeze no kuhicira impunzi nyinshi z’abanyarwanda mu 1996 na 1997.

Lambert Mende umuvugizi wa Leta ya Congo we yatangaje ko byanze bikunze bazagenda ngo ibiri kuba byose ni ugukerererwa gusa.

UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • izi nterahamwe ariko ubundi ziba ziri mu biki? mureke bazorore maze zizabereke ko ari interahamwe dore ko amaraso zanyoye ariyo azikoresha

  • Izi nyagwa mwaziretse zikaguma mwishyamba ko arizo zahahisemo kandi zikaba zikwiranya nishyamba,ubwo zizavamo ariko bagiye kuzihiga nkuko ubusazwe bahiga inyamaswa, ubusazwe abanyarwanda baratashye. Naho ibikoko bihitamo ikibikwiriye no mu bantu uwanze kumvira Imana azi aho azerekera nazo rero ziricukurira mu myaka iza.

  • Iriya n’imitwe abazikingiye ikibaba  nibo bazitwara  abazi gusesengura  bambwire Uriya mu UN siwe wazishyiraga imbere UN iri gutsimbura M23 none ngo bajyanjye ama kamyo nk’ aho ari ibishyimbo bashyize ku muhanda,  ubwo ejo uzumva bavuga ngo FDLR yabananiye, harya niyo yakoze ibyaha bike ku buryo ihora ihendahendwa. cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma ariko nabo  urebye uko basa ubanza batameze neza.  bakwitahiye mu rwa babyaye ko ntawe rusubiza inyuma!!!! Naho UN ya Kongo Ubanza nayo yari bererye nka Kongo. Kuko ibyananiye Kongo na UN byarayinaniye

  • No muri 2005 bavuze ko baretse urugamba mu nama yari yakoranyijwe n’umuryango Saint’Egidio. Abitwa ba Gen. Mahoro Amani (Seraphin) niwe wari ubahagarariye. Nyuma yaje kwitahira mu Rwanda asiga izo mbwa zindi mu mashyamba.

  • NDIBAZA ATI KUKI ABANYARWANDA BAGITUKANA KUBINYAMAKURU KUBURYO BIGEZE AHA! NIBA IKINYAMAKURU GIFITE AMATEGEKO AKIGENGA AHAHO NTATYO NJYE NDIBAZA KUKI UM– USEKE USHOBORA GUSHYIRA IBITUTSI NKIBI AHAGARAGARA? NGO KUKO BATUTSE FDLR BURIYA NTAKIBAZO”!

  • @Kuki. Uribehsya cyane uwagutsinze ntaho yagiye ahora agusaba gutaha kuneza ukishinga abagushuka. Ubona abatashye hari ikibazo bafite!?? komeza womongane mumashyamba ikibazo nuko uhemukira n’abana ubyarirayo. Baca umugani mu kinyarwanda ngo ntawe utokora ifuku

  • FDLR impamvu itarandurwa burundu harimo ibintu bibiri:1. Ubutegetsi  bwa Kinshasa buyikingira ikibaba kandi birazwi neza, hari n’ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’isi bifitemo inyungu ariko bikaba bikibona ko FDLR nta kibazo iteye ku mutekano w’Akarere. Iyo urebye amajwi yabagombye guhaguruka bakamagana FDLR  usanga bimeze nko kwinira gusa. Kuba uyu mutwe umaze imyaka 20 mu ishyamba widegembya bigaragara ko abatifuza amahoro muri aka Karere ari benshi noneho Jakaya Kikwete akaba anawukorera ubuvugizi  muri wa muryanga ntazi ibyo ushinzwe kugeza ubu ngo ni SADEC.  Ntabwo UN cg undi wese ateze kuzakemura ikibazo cya FDLR keretse nidusaba amahanga uruhusa tukajya kukirangiza.2. Abarwanyi bawugize barimo ibice bibiri nubwo bose basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside,harimo abagiye ari abasaza bakaba ari nabo batoza b’ingengabitekerezo kuri bariya bana babo bajyanye cyangwa babyariyeyo. Noneho bariya bana bo bakaba bavuga ko ari abere ariko barabeshya nyine kuko umutoza wabo ni umwe. Aba bana bo ni babi cyane kuko bo bashobora kugenda bavuga ngo bimwe uburenganzira bwo kujya mu gihugu cyabo nyamara si byo kuko u Rwanda rurafunguye ushatse arinjira yashaka agasohoka.Umuti mbona: Dukwiye  gushaka uburyo bagotwa bose icyarimwe kandi ntibigoye tukabafa mpiri bakurizwa imodoka berekezwa i Mutobo muri cya kigo. Iki gikorwa kikaba  mu ibanga kandi twabishobora kuko buriya bubunda bwabo bwaboze nukubutwika mu munota umwe. Ibi bidashobotse FDLR izakomeza kwibera mu munezero wa Diama na Zahabu za njiji za Congo zananiwe kubyaza umusaruro ubundi Ban Ki Moon na Kobler bakomeze bavuge za discours nziza ngo FDLR………………………..bazashiduke yogogoje akarere kose.

  • ese uyu uvuga ngo barabatutsei, si interahamwe , ni izina ryabayeho ahubwo ikibazo nibyo basize bakoze, naho iyi mikino barimo buretse aho isi iribubahagrukire nibwo bari bumenyeko , amahoro ni umutekano babujije akarere, bagomba kubiryozwa,

  • ariko rero uwigize agatebo ayora ivu , ibi byose ni igihugu cya kongo wagirango ntabayobozi kigira ni gute inyeshyamba zifata abaturage zikabagira ibikoreshe abaturage , kugeza aho bagira nuduce bifatira mugihugu gifite abayobozi, aho niho nemerera umuzehe wacu , ibi ntibibaho I Rwanda , burya icyo ubibye nicyo usarura reka kongo ihinduke akarima kimvururu  nibo babyiteye

  • ko babeshya ngo bashyize intwaro hasi ubwo ibyo birerekana iki? ni bajyende bakwiye kuraswa igihe cyose badashaka gushyira intwaro hasi ngo batahe mu Rwanda kandi babyemerewe.

    • Inderahamwe zizi ubugome zakoreye abere urwanda rutemba amata nubuki bahitamo ko rutemba amaraso none rubingira gutaha banze rubingingira kubaha imbabazi badasabye banze reta yurwanda nibyereke ababakeneye kureba ukuri hanyuma ifatanyije nabakongomani barambiwe ubugome bwazo bazikemurira ikibazo cyi nterahamwe

Comments are closed.

en_USEnglish