Nubwo hashize ukwezi ingabo za FARDC ziyemereye ko zigiye kugaba ibitero simusiga byo kwambura intwaro no kwirukana abarwanyi ba FDLR, abatuye agace ka Mwenga babwiye ikinyamakuru Okapi ko kugeza na n’ubu bariya barwanyi bakiri benshi muri kariya gace. Nk’uko bariya baturage babivuga, ngo kugeza ubu abarwanyi ba FDLR bamaze kwicwa ntibarenga makumyabiri(20) mu gihe ngo […]Irambuye
Mu ijambo yabwiye abaminisitiri bari mu mwiherero uba kabiri mu mwaka wabereye i Kampala President Museveni yanenze ukuntu abayobozi bagenda biguru ntege mu korohereza abashoramari, abasaba kwigira ku Rwanda aho avuga ko bisaba iminsi ibiri ngo umushoramari abe yatangiye imirimo ye. Akibaza impamvu bisaba imyaka ibiri muri Uganda. President Museveni yagaye abashinzwe gucunga ifaranga rya […]Irambuye
Minisitiri w’Ububiligi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga n’iterambere, Alexander De Croo ejo yabwiye iyatangaje ko igihugu cye gihagaritse inkunga y’amafaranga miliyoni 11 z’ama Euro cyahaga Uganda mu rwego rwo kuyitera inkunga mu nzego z’ubuzima. Iki cyemezo Ububiligi bugifashe nyuma y’uko Uganda ifashe umwanzuro wo kohereza abakozi bagera kuri 300 mu birwa bya Trinidad na Tobago kugira ngo […]Irambuye
Imiryango itari iya Leta muri Kivu ya Ruguru iramagana urujya n’uruza rw’inyeshyamba za FDLR zitangiye kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo Kinshasa, ubu zikaba zihunga ibyo bitero zerekeza muri Province Orientale. Visi Perezida akaba n’umuvugizi w’iyo miryango itari iya Leta, Omar Kavota, avuga ko uko guhunga urugamba kw’inyeshyamaba za FDLR zigakwira imishwaro, bishobora guha akazi katoroshye […]Irambuye
Uwahoze ari umufasha wa Laurent Gbagbo, Simone Gbagbo yahamijwe n’Urukiko ko yagize uruhare mu mvururu zateje ubwicanyi bwakurikiye amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri 2010. Uyu mugore ufite imyaka 65 y’amavuko agiye gufungwa imyaka 20 ariza ko ngo yagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu. Umugabo we Laurent Gbagbo na we ategereje kuzaburanishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, […]Irambuye
Mu mujyi wa Cairo, umwana w’umuhungu yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye na mwarimu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi muri icyo gihugu. Uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko yitabye Imana ku cyumweru nyuma yo kuba yari yakubiswe bikomeye na mwarimu we ku wa gatandatu nk’uko byatangajwe. Mu Misiri ngo hatangiye iperereza kugira ngo uburyo uwo mwana […]Irambuye
Itangazo rya Perezidanse muri Tanzania, riravuga ko abantu 38 nibura bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi cyane yaraye iguye ivanzemo umuyaga mu Majyaruguru y’icyo gihugu, abandi bantu 82 bakomeretse. Imvura nyinshi cyane iherekejwe n’urubura n’umuyaga mwinshi, yaguye ku mugoroba wok u wa kabiri mu karere ka Kahama, mu bice bya Shinyanga, agace kiganjemo ubuhinzi mu majyepfo […]Irambuye
Uwari umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD- FDD, Hussein Radjabu, yaraye atorotse uburoko mu ijoro ryakeye, yari amazemo imyaka igera ku munani ku va mu 2007, akaba yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka 13 ashinja guhungabanya umutekano w’igihugu. Liboire Bakundukize yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ati “Radjabu yatorotse mu gicuku hagati ya 21h00 na 00h00, yajyanye n’abantu babiri.” […]Irambuye
Hifikepunye Pohamba yatsindiye iki gihembo kigenewe abayobozi ba Africa bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi. Iki gihembo kigenwa na Mohamed Ibrahim umuherwe w’icyamamare ukomoka muri Sudan, gifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari (ni ukuvuga miliyoni 3,2 mu mafaranga akoreshwa i Burayi). Pohamba yafatanyije n’abandi mu kuvana ku butegetsi ku ngufu […]Irambuye
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yashyize yemera bwa mbere ko hari amakosa yabaye mu kwambura abazungu ubutaka (ibikingi) mu mwaka wa 2000, icyo gihe abahinzi b’abazungu birukanywe shishitabona mu bikingi bahingagamo bakoresheje imashini, iryo tegeko ritavuzweho rumwe ryatumye ubukungu bwa Zimbabwe bugwa hasi. Mu kiganiro cyatambukijwe kuri Televiziyo y’igihugu, umukambwe Mugabe w’imyaka 91, yagize ati […]Irambuye