Digiqole ad

Egypt: Umwarimu arashinjwa gukubita umunyeshuri kugeza apfuye

Mu mujyi wa Cairo, umwana w’umuhungu yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye na mwarimu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi muri icyo gihugu.

Uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko yitabye Imana ku cyumweru nyuma yo kuba yari yakubiswe bikomeye na mwarimu we ku wa gatandatu nk’uko byatangajwe.

Mu Misiri ngo hatangiye iperereza kugira ngo uburyo uwo mwana yishwemo bumenyekane, kandi umwarimu ukwekwaho ku mukubita yabaye ahagaritswe ku kazi.

Ibinyamakuru byo mu Misiri byagaragaje izina ry’umwana wakubiswe nka Islam Sharif, bivuga ko yakubitiwe kuba atarakoze umukoro wo mu rugo (homework).

Umuganga witwa Hisham Abdel Hamid wabashije gusuzuma uwo mwana, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko yari afite ibikomere mu gahanga, ndetse ngo ubwonko bwe bukaba bwaragize ikibazo.

Ku ruhande rw’umwarimu wakubise uwo mwana, yavuze ko atari agambiriye kumwica, ngo ahubwo kumukubita byari mu buryo bwo kumuhana.

Komisiyo y’Abana mu Misiri ndetse n’ishyirahamwe ry’ababyeyi bavuga ko guhohotera abana muri iki gihugu byazamutseho 55% mu kwezi kwa Mutara no mu kwezi k’Ukwakira, ugereranyije n’imibare yo mu myaka itatu ishize.

Bivugwa ko 50% by’ingero zagaragaye mu guhohotera abana ziri mu mashuri.

Muri Nzeri 2014, mu mujyi wa Cairo umuyobozi w’ikigo cyakira imfubyi yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu mu buroko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhohotera abana batoya.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ah.ndumva ababye
    yi tutorohewe.ibyo ni ukuguhekura

Comments are closed.

en_USEnglish