FDLR ngo irahunga imirwano ijya muri Province Orientale
Imiryango itari iya Leta muri Kivu ya Ruguru iramagana urujya n’uruza rw’inyeshyamba za FDLR zitangiye kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo Kinshasa, ubu zikaba zihunga ibyo bitero zerekeza muri Province Orientale.
Visi Perezida akaba n’umuvugizi w’iyo miryango itari iya Leta, Omar Kavota, avuga ko uko guhunga urugamba kw’inyeshyamaba za FDLR zigakwira imishwaro, bishobora guha akazi katoroshye ingabo za Congo FARDC mu rugamba zatangiye rwo kwambura izo nyeshyamaba intwaro ku ngufu.
Umuyobozi w’ibitero ‘Sokola1’ avuga ko ingabo za Congo ziteguye kandi zizaburizamo uko guhunga kwa FDLR.
Kuri ubu inyeshyamba za FDLR zishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ndetse no kuba zikora ibyaha muri Congo kandi zikaba zarashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na America, ngo zataye uduce zari zarafashe muri Kivu ya ruguru, zikwira imishwaro zigana muri Province Orientale, nk’uko Omar Kavota abivuga.
Izi nyeshyamba ngo zavuye mu gace ka Lubero, zinyura muri Beni, zerekeza Mambasa muri Ituri (Province Orientale).
Kavota arasaba ingabo za Congo kutemera ko FDLR zikomeza guhunga.
Yagize ati “Birakwiye ko ingabo za Congo zigaba ibitero ku buryo zabafata mbiri. Niba bitagenze gutyo kubarwanya bizagorana.”
Gen Muhindo Akili Mundosi, ukuriye ibikorwa byo kurwanya FDLR, yatangarije Radio Okapi ko ubushobozi bwo kubuza FDLR guhunga buhari.
Ingabo za Congo Kinshasa zatangiye kugaba ibitero tariki ya 26 Gashyantare, nyuma y’igihe ntarengwa cyari cyagenewe umutwe wa FDLR ngo ube warambitse intwaro hasi. Ibitero byatangiriye muri Kivu y’amajyepfo no muri Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru.
Iby’ibi bitero ariko byavuzweho byinshi ndetse n’ingab za Congo Kinshasa ntiziragaragaza ku mugaragaro inyeshyamba za FDLR zafatiwe mu mirwano cyangwa ngo zitangaze umubare w’abaguye ku rugamba.
Radio Okapi
UM– USEKE.RW
6 Comments
Iryo kinamico turarimenyereye. Nonese warwanye n’umuntu uri mu nzu yawe muri Salon agahungira mucyumba uraramo? haraho mwabibonye.
Nibakore wenda tuzumva ibizavamo.
Nibazifate ahubwo ze kuabcika
FDLR uwabampa bose nkajyenda mba kubita akandoyi ubundi iryu mutwe pufu pufu pufu pufuuuuuuu
Bamaze abantu bateza ibibazo none baracyagorana.
Nzabafanyira ni bojyera.
weho wiyita kamilifu uzajyeyo muri congo sihariya hirya niba udafite ayo gutega uzaze nkuhe 4000frw.bizakugezayo wenda wabica abanyarwanda tukabona amahoro.mujye mwifuriza abandi guhindura ibitekerezo ntimukabifirize gupfa kandi Imana ariyo izi igihe umuntu azapfira.reka nere kubitindaho ushobora kuba uri umwana nawe ntazi aho yarerewe.
Hahahah!!!!… ariko Asikali jeshi kamilifu ndakwemeye…., wowe se, pufu..pufu.., akandoyi piiii pufuuuu,,,. Ariko niba ataribanga ubwo uwakoherezayo wajyayo?
Tuvugishije ukuri,FDLR murarwanira iki?Nta narimwe muteze gutsinda igihe hari imivumo abanyarwanda n’abanyekongo babavuma kubera ibyo mwabakoreye!amarira yabo yageze ku Mana,abo watemye ,abo wafashe ku ngufu bose bari bahuriye he na leta urwanya? mwa basore mwe mutahe kuko abo bafite ibyaha barabashuka kuko ibyo bavuga nta kuri kurimo!
Comments are closed.