Burundi: Hussein Radjabu yatorotse uburoko
Uwari umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD- FDD, Hussein Radjabu, yaraye atorotse uburoko mu ijoro ryakeye, yari amazemo imyaka igera ku munani ku va mu 2007, akaba yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka 13 ashinja guhungabanya umutekano w’igihugu.
Liboire Bakundukize yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ati “Radjabu yatorotse mu gicuku hagati ya 21h00 na 00h00, yajyanye n’abantu babiri.”
Yongeyeho ati “Yabfashijwemo numuyobozi mukuru wa gereza wari ushinzwe umutekano n’abandi barinda gereza batatu.”
Uku gucika umunyururu kwa Hussein Radjabu wahindutse umwanzi ruharwa wa Perezida Nkurunziza Pierre kandi barakoranye, kuje nyuma y’iminsi mike igihugu kitegura amatora ndetse hakaba haratangiye guhwihwiswa umwiryane mu banyapolitiki.
Kuba Radjabu ahunze kandi ni iyindi ngumi ikomeye ikubiswe Perezida Nkurunziza bivugwa ko ashaka guhindura itegeko nshinga akiha manda ya gatatu atemerewe.
Hussein Radjabu yatangiye kuyobora ishyaka riri ku butegetsi ubwo Perezida Nkurunziza yari amaze gutorerwa kuba umukuru w’igihugu muri 2005. Uyu ngo ni we wari ufite igihugu mu ntoki kuko nta muyobozi mukuru washyirwagaho atabanje kubisinyira.
Nyuma y’imyaka ibiri, mu 2007, Radjabu yatawe muri yombi azira kuba yari atangiye kurusha Nkurunziza ijambo, aza gucibwa urubanza muri 2011, akatirwa imyaka 13 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugirira guhungabanya umutekano w’igihugu.
Umwe mu bakorana n’ishayka rya Pierre Nkurunziza utashatse kujya ahagaragara yagize ati “Gutoroka kwe ni ikintu gikomeye kuri Perezida Nkurunziza muri uyu mwanaya kuko yari amaze kubaka icyizere mu banyamuryango benshi ba CNDD-FDD, kandi afite ubushobozi buremereye bwo gukora ikintu kibi.”
Jeune Afrique
UM– USEKE.RW
9 Comments
Wabona bamuhitanye ngo yatorotse uburoko. Iyi si ndabona igenda irushaho kuba mbi!
Yego musaza, ntawabura kubyibaza, buriya se ubwicanyi buri mu Rda na hariya burahari? Twebwe inaha mu Rda turabumenyereye ariko cyane cyane kubasore babacika cumu. Ubanza hari abababatumye. Twarumiwe. Uva mu menya y’intare ukagwa muy’ingwe.
mwana wa mama nkurunziza niba rajab yatorotse koko, urasebye uratsinzwe, iyo ni echec utagomba kwibagirwa, ni nkuko inkotanyi zabohoje gereza ya ruhengeri abanzi ba habyarimana yariyaramanitse isuka ngo bazavamo aruko yashize, byamuviriyemo gutsindwa muri byose, so attention nawe rero. General niyombare warushinzwe iperereza akweretse ko mutiganye
Murumva se hari ikindi yamuzizije atari ibyo nyine by’ishyari ngo yaratangiye kumurusha popularité. Iyo ubona icyegera cyawe kikuruta cga kikurusha za influences mu baturage, umukuraho kugirango hadakomeza iyo competition. Ni bimwe ngo ” un element dangereux il faut l’ecarter/l’éliminer le plus vite possible”. hari abandi bahita babica ntabyo gufunga.
Ariko ubundi izo constitution aho kugira ngo zijye zihindurwa iyo zitowe bwa mbere bagiye bahita bashyiramo ko PEREZIDA UKUNZWE n ABATURAGE azavanwaho n urupfu gusa! Noneho iyo nkubiri yo kurihindura ikaduha amahoro rubanda rwa giseseka
hahah woe wiyise haa,uransekeje kabisa…oya byo bajye babivuga umugani wawe tubimenye ko igihe perezida akunzwe ,ntamuntu uba ukimusimbuye !
naho nkurunziza ndabona aho bukera araba nkurumbi
Jye ntacyo mvuze da!
yezu kristo abane namwe!
Murasetsa! Abakodo bamuzanye da! Wabwirwa n’iki ko atari ku Gisozi? Hahahahahahaaaaaa!
Mzee Kijana azi gukina sha nimurekere aho.
Comments are closed.