Abantu babarirwa ku ijana bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabaye ku wa mbere nimugoroba tariki ya 9 Mutarama, ku ruzi rwa, hafi y’ahitwa Lokutu, mu gace ka Basoko, muri km 200 mu Burengerazuba bw’umujyi wa Kisangani (Province Orientale). Ababonye ibyabaye nk’uko Radio Okapi ibitangaza ngo imirambo irindwi yarobwe mu ruzi mu gihe abandi bantu benshi bahiriye […]Irambuye
Abagize inteko nshingamategeko mu gihugu cya Niger bemeje bose ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, itegeko ryo kohereza ingabo mu gihugu cya Nigeria mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Boko Haram zimaze iminsi ziyogoza akarere k’Amajyaruguru y’icyo gihugu ndetse no mu bihugu bituranye. Igihugu cya Niger ubwacyo kimaze guterwa na Boko […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu hari hateganyijwe kuba inama y’abaminisitiri ariko iza kwimurirwa undi munsi utaratangazwa kubera ko Minisitiri w’intebe Lt Col Yacouba Isaac Zida wari buyobore iyo nama atabonetse kubera ko yari yagiye guhosha amakimbirane avugwa hagati ya bamwe mu bagize umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu na bamwe mu bagize Guverinoma. Jeune Afrique yemeza ko […]Irambuye
Umusirikare wa Monusco ukomoka mu Buhinde yarasiwe mu kabyiniro kari i Ituri mu Ntara ya Province Orientale ubwo yafatanyaga n’abandi baturage kwishimira intsinzi y’Ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu ya DRC yitwa Les Leopards ubwo yatsindaga Les Diables Rouges ya Congo Brazza. Ubuzima muri Ituri bwahagaze nyuma y’uko umukomando yinjiye mu kabyiniro kitwa Bandal d’Aru afite imbunda […]Irambuye
Ejo kuwa Kane, 29, Mutarama 2015, mu nama y’Akanama gashinzwe amahoro k’Umuryango w’Africa yunze ubumwe kemeranyije ko hagiye gushyirwaho Umutwe w’ingabo mpuzamahanga wo kurwanya Boko Haram. Abagize aka kanama basabye UN ko yatora ingingo yemeza uyu mutwe kandi hagashyirwaho ikigega cy’imari kizafasha izi ngabo kuzuza inshingano zawo. Iyi nama yaraye ibereye i Addis Abeba yitabiriwe […]Irambuye
Perezida wa Sudan y’epfo Salva Kiir yajyanywe igitaraganya mu bitaro byo mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, nyuma yo gufatwa n’uburwayi nk’uko umwe mu bayobozi yabitangarije BBC. Salva Kiir yafashwe n’imyuna (kuva amaraso mu mazuru), nk’uko byatangajwe n’uwo muyobozi. Gusa ntabwo haramenyekana uko ubuzima bwe buhagaze magingo aya. Uko kujyanwa mu bitaro kwa Perezida […]Irambuye
Uwari umuyobozi w’urubyiruko rw’ishyaka ANC riri ku butegetsi mu gihugu cya Africa y’Epfo, Julius Malema yatangaje ko azajya mu Nteko Nshingamategeko yambaye ubusa mu gihe hazaba hemejwe itegeko ribuza abadepite b’ishyaka rye kwambara imyambaro y’abakozi basanzwe ifite ibara ritukura nk’uko yabitangarije ikinyamakuru The Star. Yagize ati “Tugiye kwambara iyo myambaro (y’abakozi bakora akazi gasanzwe kandi […]Irambuye
Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kinshasa hagati ya Perezida, Joseph Kabila, wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, na Jose Eduardo dos Santos wa Angola, mu byigwa hari ubufatanye hagati ya Angona na DRC ariko n’umutekano nk’uko ibitangazamakuru muri Angola bibivuga. Minisitiri muri Angola ushinzwe Africa n’Uburasirazuba bwo Hagati, Joaquim Espírito […]Irambuye
Abasilamu benshi ku Isi barakajwe n’ishusho iherutse gusohoka ku ipaji ya mbere y’Ikinyamakuru Charlie Hebdo yerekana Intumwa Muhammad arira afite inyandiko mu ntoki ze yanditseho ngo ‘Je Suis Charlie’. Iki kinyamakuru cyasohotse ku wa gatatu ushize cyaguzwe n’abantu benshi mu Bufaransa n’ahandi ku Isi. Nyuma yo gusohora iyi nomero y’iki Kinyamakuru, abasilamu bo hirya no […]Irambuye
Perezida Yoweri Museveni yahakaniye abamurwanya ko adashobora kurekura ubutegetsi ngo abubahe abagereranya n’imbwa z’ishyamba (imbwebwe) mu rurimi rw’ikigande ngo (emishega), nk’uko ikinyamakuru Chimp Report kibivuga. Museveni avuga ko arambiwe n’abatavuga rumwe na we bahora bamusaba kuva ku butegetsi ngo agende. Yagize ati “Nta hantu nzajya kuva iki gihugu gifite umutekano usesuye. Aba bishakira inyungu zabo […]Irambuye