Uganda: Museveni yasabye abayobozi kwigira ku Rwanda
Mu ijambo yabwiye abaminisitiri bari mu mwiherero uba kabiri mu mwaka wabereye i Kampala President Museveni yanenze ukuntu abayobozi bagenda biguru ntege mu korohereza abashoramari, abasaba kwigira ku Rwanda aho avuga ko bisaba iminsi ibiri ngo umushoramari abe yatangiye imirimo ye. Akibaza impamvu bisaba imyaka ibiri muri Uganda.
President Museveni yagaye abashinzwe gucunga ifaranga rya Uganda, avuga ko barangaye bigatuma rita agaciro.
Ykomeje agaya ukuntu abashinzwe imishinga y’iterambere irimo ibikorwa remezo badashyiramo imbaraga bikaba byaratumwe igihugu cye gisigara inyuma agereranyije n’uko imishinga nk’iriya yihutishwa mu Rwanda.
Museveni yahaye gasopo abayobozi batuma abashoramari bakomeye bacika intege ntibashore imari mu gihugu cye kandi ibisabwa byose baba babyujuje.
Yagize ati: “ Ubu ifaranga ryacu ryataye agaciro cyane ugereranyije n’idolari kandi ni mu gihe kuko abashinzwe kwita ku bukungu batindije itangizwa ry’imishinga yari butange akazi bigatuma n’agaciro k’ifaranga ryacu kazamuka.”
Yabibukije ko mu gihugu cya Malaysia bitwara iminsi ibiri gusa ngo umushoramari abe yatangiye imirimo ye, muri Canada bisaba naho iminsi ibiri, mu Rwanda naho ni uko ariko hano iwacu sinumva ukuntu bisaba imyaka ibiri.
Yageze naho avuga ko we ubwe agiye gucisha umweyo mu biro bimwe na bimwe agakuramo abayobozi bibagiwe inshingano zabo, ahubwo bakarya amafaranga agenewe imishinga ifitiye abaturage akamaro.
Yanenze imikorere y’inzego z’ubuzima, yihanangiriza abapolisi bacunga umutekano wo ku muhanda kubera ruswa yabamunze.
Yagarutse ku mikorere y’urwego ry’uburezi aho yavuze ko yasubiye inyuma cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka myinshi ishize ubwo Kaminuza ya Makerere yabarirwaga muri eshanu za mbere zikomeye muri Africa.
Mu bintu byinshi Museveni yagarutseho mu ijambo rye harimo ukuntu inzego z’umutekano zadohotse ku nshingano zazo, harimo n’ubutasi bigatuma habaho ubwicanyi mu bice by’Amajyaruguru.
Museveni yabajije Minisitiri w’uburezi niba yumva ntacyo azakoresha amafaranga miliyari 900 z’amashilingi, bityo Museveni ayafate ayashyire mu kubaka imihanda.
Ati: “Ubu tuvugana hari imihanda iri gusenyuka kubera abayobozi bamunzwe ba ruswa. Bamwe muri mwe mwirirwa mushaka abakozi bo gukora akazi katabaho mukabaha amafaranga mwarangize mukayagabana.”
Yasabye Minisitiri w’ibikorwaremezo John Byabagambi guhagarika abakozi bo muri Minisiteri ayobora bose aziko bagize uruhare muri ariya manyanga.
Avuga ku buzima, yabajije Minisitiri w’ubuzima ati: “ Koko ubu abaturage bakomeze barware indware ya Typhoid kuko babuze amazi yo gukaraba intoki? Ese ubundi mwagiye mujya kuri Radio mukigisha abafite amazi mu ngo zabo uburyo bwiza bwo kuga intoki! Bishoboka bite ko Typhoid yaca ibintu mu ntara cumi n’eshanu zose,ugasanga niyo yabaye inkuru nyamukuru mu binyamakuru kandi mwicaye aho mu biro?”
Nyuma y’ijambo rya President Museveni, abanyapolitiki batavuga rumwe naLeta bahise babwira abanyamakuru ko ibyo Museveni yavuze byerekana ko hari icyuho mu mikorere ya Guverinoma ayoboye bityo byaba byiza hagize igikorwa bamwe mu bayobozi bakuru.
N’ubwo President Museveni ashima imikorere y’ubuyobozi mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no kwihutisha ishoramari, mu mwiherero wabaye mu mpera za Gashyantare i Gabiro, ugahuza abayobozi bakuru b’u Rwanda, President Kagame yanenze ko hari abashoramari batitabwaho uko bikwiriye bigatuma badatangiza imishinga minini ifitiye igihugu akamaro, asaba ababishinzwe kwikubita agashyi, ntibahore mu nama zivuga ibintu bimwe bitagira ibikorwa.
Daily Monitor
UM– USEKE.RW
8 Comments
Nibyo Museveni abura abamufasha bazima bose ni birura.
Kubashyira ku murongo bisaba ibihano bikaze nkino iwacu.
nibyo koko dufite byinshi amahanga yatwigiraho , kuba hari byinshi dufite ubugande bwatwigiraho nta kibazo, ahubwo dukomeze urugamba nabandi bazakomeza kutwigiraho
Niba bariraye batamufasha yabakuyeho se ababitse mw’iki ko abifite mubushobozi bwe? Niba rero atabikoze kandi agakomeza gutaka ubwo nawe azaba afatanya nabo! Bamuhaye igihugu ngo akiyobore rero abatoba nabashyir kuruhande ashyireho abandi!
Bosenibamwe!!!!
IHGBBNCCVB B VVBBBBBBM
Mu Rwanda gushora imari yawe birihuta ariko niyo bashatse kuguhuguza birihuta ndetse utavanyemo akarenge kawe igihome kiba kigutegereje.Rujugiro yashoyemo make se?
Ubwo rero ukeka yuko baje ngo piiiii bagashwana naRujugiro nta kibi akoze !!!!
Uzabeshye abatazi amateka ya Rujygiro za Burundi, Congo, South africa, …. Ntiyakora atibye !!!!
Kigali rero ibisambo nta mwanya bihafite ibyitwaza ishoramali ari ibirura ntibibihira nyine.
Bazaze kwigira ku Rwanda, hari ibyo baturusha byinshi mw’iterambere, ariko natwe hari bike tubarusha.
Comments are closed.