Digiqole ad

Tanzania: Imvura nyinshi ivanzemo umuyaga yahitanye abasaga 38

Itangazo rya Perezidanse muri Tanzania, riravuga ko abantu 38 nibura bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi cyane yaraye iguye ivanzemo umuyaga mu Majyaruguru y’icyo gihugu, abandi bantu 82 bakomeretse.

Imyuzure ikunze kwitabire ibice binyuranye muri Tanzania mu bihe by'imvura nyinshi
Imyuzure ikunze kwitabire ibice binyuranye muri Tanzania mu bihe by’imvura nyinshi

Imvura nyinshi cyane iherekejwe n’urubura n’umuyaga mwinshi, yaguye ku mugoroba wok u wa kabiri mu karere ka Kahama, mu bice bya Shinyanga, agace kiganjemo ubuhinzi mu majyepfo y’ikiyaga cya Victoria.

Itangazo rya Perezidanse ya Tanzania riravuga ko ingo 350, zituwe n’abantu 3 500 ari bakozweho n’ingaruka zatejwe n’iyo myuzure.

Jeune Afrique

UM– USEKE.RW

en_USEnglish