Digiqole ad

Uwahoze ari Umukuru wa Namibia yahawe igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim

Hifikepunye Pohamba yatsindiye iki gihembo kigenewe abayobozi ba Africa bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi.

Hifikepunye Pohamba wategetse Namibia nyuma ya Sam Nujoma
Hifikepunye Pohamba wategetse Namibia nyuma ya Sam Nujoma

Iki gihembo kigenwa na  Mohamed Ibrahim umuherwe w’icyamamare ukomoka muri Sudan, gifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari (ni ukuvuga miliyoni 3,2 mu mafaranga akoreshwa i Burayi).

Pohamba yafatanyije n’abandi mu kuvana ku butegetsi ku ngufu Abakoloni hifashishijwe inyeshyamba. Hifikepunye Pohamba yategetse manda ebyiri zonyine. Yatowe nk’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2004 ndetse yongera gutorerwa indi manda muri 2009, akazasimburwa na Hage Geingob wamaze gutorwa.

Pohamba yavutse muri 1935 mu Ntara y’Amajyaruguru ya  Namibia ari naho inkundura y’urugamba rwo kwibohora rwa Namibiya rwatangiriye. Ni umwe mu bashinze ishyaka Swapo ryageze ku bwigenge ndetse akaba yari n’inshuti ya bugufi ya Sam Nujoma wabaye Perezida wa mbere muri Namibia.

Yize mu mashuri y’Abamisiyonari Gatolika, nyuma aza gukora mu bigo  bicukura amabuye y’agaciro cyane cyane ubutare.

Yafungiwe muri Africa y’epfo ariko nyuma aza gufungurwa, ahita ajya kwiga mu cyahoze ari Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete (Uburusiya).

Avuyeyo yakoze imirimo myinshi muri Leta, nyuma aza gusimbura Nujoma wategekaga Namibia aba ariwe uba Umukuru w’igihugu.

Pohamba afite imyaka 79 ubu yahawe igihembo cyiswe the 2014 Ibrahim Prize for Achievement in African Leadership mu muhango wabereye i Nairobi, Kenya.

Iki gihembo cyahawe bwa mbere uwahoze ayobora Mozambique muri 2007 Joaquim Chissano.

Uyu mugabo Chissano azwi mu muhati udasanzwe yashyiragaho afasha ngo amakimbirane avugwa mu bihugu bimwe na bimwe abonerwe umuti.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko uriya Hifikepunye Pohamba siwe wafashe ubutegetsi bwa mbere muri Namibia yigenga. Uwa mbere ni Sam Nujoma guhera muw’ 1990.

    So n ibyiza kubitekerezaho

  • Ariko ababizi nibadusobanurirer neza , muri Africa nzima ubu twaba dufite abayobozi bagera nibura ku10 batsinze mandat zose bari bemerewe bakegura ku mahoro badashatse kurwanira indi mandat cg ngo batsindwe bageze ku ya nyuma cg ngo bakurweho na coup d’etat.
    Aho peresident avuga ati manda zanjye nizi ndazirangije , banya gihugu ni mushake undi. Kandi hekugira uwunshuka ngo niyongeze ndi kuko sibyo!!!!??

Comments are closed.

en_USEnglish