Ububiligi bwahagaritse miliyoni 11€ y’inkunga kuri Uganda
Minisitiri w’Ububiligi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga n’iterambere, Alexander De Croo ejo yabwiye iyatangaje ko igihugu cye gihagaritse inkunga y’amafaranga miliyoni 11 z’ama Euro cyahaga Uganda mu rwego rwo kuyitera inkunga mu nzego z’ubuzima.
Iki cyemezo Ububiligi bugifashe nyuma y’uko Uganda ifashe umwanzuro wo kohereza abakozi bagera kuri 300 mu birwa bya Trinidad na Tobago kugira ngo biyongerere ubumenyi n’ubushobozi mu gucukura ibikomoka kuri Peteroli.
Nubwo Minisitiri De Croo atatangaje impamvu yabateye gufata uriya mwanzuro, hari amakuru avuga ko byatewe n’uko aho kugira ngo amafaranga ashyizwe mu kuzamura urwego rw’ubuzima,Leta yahisemo kuyashyira cyane mu gucukura ibikomoka kuri Peteroli kandi abaturage babayeho nabi.
Bivugwa ko kuva muri 2009 kugeza muri 2016, Ububiligi buzaba byarateye inkunga Uganda ingana na miliyoni 128 z’ama Euro, muri yo agera kuri miliyoni 16 z’ama Euro kaba yarateganyirijwe urwego rw’ubuzima, rufatwa nka rumwe mu nzego zidakora neza muri Uganda.
Nk’uko Alexander De Cree abivuga ngo muri Uganda, umuganga umwe uri ku rwego rwa Dogiteri agomba kwita ku baturage ibihumbi 15, mu gihe Umuryango mpuzamahanga witwa ku buzima OMS wemeza ko umuganga umwe agomba kwita byibura ku bantu 1500.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Nabo rurakinga babili.
Chaumage bayikuye ho udakora arasaba CPAS aho yajyaga afata plus de 1.100€ / mois arahabwa 800€/mois nayo kandi mu bihe biza igiye kugabanywa cyane ndetse ihabwe umubiligi kanuni.
Rero bareke guca kuruhande nu bukene burimo kubibatera.
Uganda Yakoze ibintu bifite vision. Aho guhabwa ifi nyigisha kuyiroba. Bamenye neza ibya gucukuru no gucunga neza peteroli ubwo izomillion 11 ni ubusa ku musasururo wa Petroli. Courage Mzee M7
Ukurikije imiterere ya y’ Uganda ntikwiye no gusaba inkunga igihugu cy’ububiligi.
Museveni ntibimukange ibyo,ahubwo ashishikazwe no gupanga ikipe imufasha kuyibora bushyashya Uganda mwiterambere ryihuse azisanga mu myaka 5 iri mbere nawe yafasha Ububiligi ahubwoooo !!!!
Comments are closed.