Mali: Aborozi bishe abahinzi babaziza URWURI
Mu mpera z’iki cyumweru mu gace ka Douentza, muri Mondoro mu gihugu cya Mali, abaturage b’aborozi bari kuri za Moto bagabye igitero mu baturage b’abahinzi barabarasa bicamo batandatu.
Mu byumweru bike byahise abahinzi bitwa Dogo nabo barashe aborozi bo mu bwoko bwa Peul, ubu rero aba Peul bakaba aribo baje kwihorera.
Muri uku kwihorera, aborozi baje batunguranye bari kuri za moto barasa mu midugudu y’abahinzi bicamo batandatu nk’uko RFI yabyanditse.
Aya makimbirane ngo yaturutse ku rwuri ruto aho abahinzi bashina aborozi ko baza kuragira bityo bigatuma ubutaka bugunduka.
Umwe mu baturage babonye uko byagenze, yavuze ko abarwanyi b’aba Peul bafashe bamwe mu bahatuye babarwamisha hasi barabarasa. Muri ako kanya ngo abagabo babiri bahise bahasiga ubuzima .
Abarwanyi bakomereje mu yindi miryango basangamo abagabo batatu n’abagore babo nabo barabarasa barapfa.
Hirya gato ngo barashe undi mugabo wigenderaga ahita apfa.
Nubwo bwose ubu hari imishyikirano ngo harebye uko amahoro yagaruka, abakurikira imibanire y’aborozi n’abahinzi muri Mali bavuga ko ishyamba atari ryeru mu gihugu kinini cyane kandi gifite ubutayu bunini.
Mali kandi imaze iminsi yugarijwe n’imitwe y’ibyihebe birwanira uduce tw’Amajyaruguru dukize kuri Petelori.Kuri uyu wa mbere biteganyijwe ko Leta iri bwongere abashinzwe umutekano muri kariya gace ngo bakumire abashobora kungera kuwuzambya.
Kuva Perezida Amadou Toumani Toure yeguzwa n’abaturage muri 2012, Mali yahuye n’ibibazo bya Politiki kugeza n’ubu.
UM– USEKE