Digiqole ad

Burundi: Abahoze muri CNDD-FDD bahunze bashyizeho Ihuriro rya Politiki

 Burundi: Abahoze muri CNDD-FDD bahunze bashyizeho Ihuriro rya Politiki

Gervais Rufyikiri wahoze ari Vice President wa kabiri w’Uburundi yemeza ko igihe kigeze ngo mu Burundi hagaruke amahoro

Abanyapolitiki bakomeye bahoze mu ishyaka CNDD-FDD rya Pierre Nkurunziza batangaje ko bagiye kwihuza bagakora Ihuriro  aho bavuga ko bazakora ibishoboka byose bagatuma amasezerano ya Arusha akurikizwa bityo niyo Nkurunziza yatorwa ariko bakazagaragaza ko yishe amasezerano ya Arusha yasinye.

Gervais Rufyikiri wahoze ari Vice President wa kabiri w'Uburundi yemeza ko igihe kigeze ngo mu Burundi hagaruke amahoro
Gervais Rufyikiri wahoze ari Vice President wa kabiri w’Uburundi yemeza ko igihe kigeze ngo mu Burundi hagaruke amahoro

Bamwe muri aba banyapolitiki ni Gervais Rufyikiri wahoze ari Vice Perezida w’Uburundi ubu wahungiye mu Bubiligi na Pie Ntavyohanyuma wahoze ayobora Inteko ishinga amategeko mu Burundi nawe wahungiye mu Bubiligi.

Mu itangazo bashyize hanze ryasomye n’ikinyamakuru the East African rivuga ko ubu bamaze kwihuza n’ingabo zashatse guhirika Nkurunziza zari ziyobowe na Gen Niyombare Godefroy.

Izi ngabo ziherutse gutangaza ko ziyemeje kurwana n’igisirikare cy’Uburundi kugeza zihiritse ubutegetsi bwa Nkurunziza. Ntawamenya niba ririya huriro rizaba ari ishami rya politiki rya  bariya basirikare.

Kimwe n’abatavuga rumwe na Leta baba mu Burundi, abatavuga rumwe na Leta baba hanze bavuga ko Nkurunziza yanze gukurikiza amasezerano ya Arusha ndetse n’Itegeko nshinga ry’Uburundi, bakavuga ko aho bigeze nta kindi cyakorwa uretse kumwirukana ku butegetsi bakoresheje ingufu.

Ubu bategereje ngo kuzitabira inama izabera Addis Ababa muri Ethiopia ngo barebe uburyo banonosora uko bashyiraho uriya mutwe wa Politiki.

Iryo tangazo riragira riti:  “ Turatumira abagize amashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse n’abagize Sosiyete sivile bose kuzaza tugahurira mu nama duteganya kuzakorera Addis Ababa aho Africa yose ihurira ikiga ku bibazo biyugarije .”

Iri huriro  bivugwa ko rifite gahunda ya Politiki yo kwerekana uburyo bushya bwatuma Uburundi bugira amahoro ibibazo byose bibwugarije bikabonerwa umuti.

Aba  banyapolitiki kandi bemeza ko bashyigikiye ubuhuza bukorwa ba Perezida Museveni ariko ngo ubuhuza bwe bugomba kwita ku masezerano ya Arusha n’icyo avuga ku buryo ikibazo cya Manda kigomba gukemurwa.

Itangazo ry’aba batavuga rumwe na Leta rihamagarira Abarundi bose kuyoboka ibitekerezo by’abashinze ririya huriro kuko ngo ariryo ryonyine rifite uburyo bwo kubonera  igisubizo ibibazo by’Uburundi kandi mu buryo buhuje n’amategeko.

Abandi bari muri iri huriro ni Hussein Rajabu wahoze akomeye mu ishyaka rya CNDD-FDD. Harimo kandi Alexis Sinduhije washinze Radio Publique Africaine, Pacifique Ninahazwe, umuyobozi  w’ihuriro ry’imiryango itagengwa na Leta.

Undi muyobozi ukomeye uri muri iri huriro ni umukuru w’ishyaka FNL , Agathon Rwasa wemeye ko azafasha abagize iri huriro.

Abagize iri huriro bemeje ko bazakora ibishoboka byose bagatuma ubutegetsi mu Burundi bukora bukurikije itegeko nshinga n’andi mategeko.

Iri tangazo risohotse mu gihe mu Burundi hari Perezida Museveni wa Uganda woherejwe n’abakuru b’ibihugu byo muri aka karere k’Africa y’Uburasirabuza, akaba yaragiyeyo kugira ngo ahuze impande zitavuga rumwe mbere y’uko amatora atangira mu minsi icumi iri imbere.

Uyu munsi Museveni yahuye n’abatavuga rumwe na Leta ndetse n’intumwa za Leta abasaba kwikuramo amatiku ya politiki yabaranze mu bihe byashize ahubwo bagahuriza hamwe imbaraga, bakumvikana kugira ngo amatora azagende neza mu minsi iri imbere.

UM– USEKE.RW    

12 Comments

  • Kamubayeho Nkurunziza

    • Ababarikwikirigita bagaseka kandi Nkurunziza azaho abategeye.

  • Nicyo cyishe Africa. Ubwo se nyuma y’utundi dushyaka turi i BURUNDI ni ayahe matwara mashya muzazana!!! Injiji zize zishakira intebe ya Presidency gusa. Museveni yababwiye neza mukurikirane impanuro yabahaye ejo mwumve neza mutitaye ko nawe ari dictateur. Njye nakunze inama ze ku bashyamiranye i Burundi.

  • Uyu mugabo arikubara nabi kuko kuvugako yifatanyije nabasilikari barwana ububiligi bushobora kuzamushyira hanze natitonda.

  • ntawumenya kwanuka mukanwa kiretsabo ahumekeyeko. vyongeye umupfu ntiyinukira. Mupfa izonda zanyu zidahaga, mukwiye kwiga gucabugufi kugira mugiramahoro.

  • Ntiwatatira igihugu ngo uzabikire…..

  • Niyombare is very fake, ahubwo niyombare natubwire echec yagize yatumye coup impfuba, agatungwa nayoyameze. Nicogituma kwifatanya nabantu ba fake nkaniyombare nabandi nugutumwanya.
    Naho mugira urunani, umwe wese murimwebwe yipfuza kuba president. Umwazozatwara 1 week, iheze abisuwundi, cankumwazozatwara 3jours abisabandi, ngiramumwaka hazoba hatwaye nkaba president 300, kuko ingorane irikunyota yokuba president.

  • ariko kweri aba bagabo ni ineza bafitiye abanyagihugu?ikindi nibaza Imana ubu yabaremeye kwirukanka muri politike ntakindi bakora cyatuma babaho mu mahoro badatesheje abenegihugu umutwe?reba abantu bamaze kugira impunzi?urebe abo basize bahumanije batwika amapine;;bagatuma abandi baraswa?bagiye bakinira politike mugihugu ndani bakareka ibikabyo byo gusakuriza iyo mu mahanga ahanda.

  • Ese nkaba bagabo ninde ubagira inama? Abantu biyemerera ko bari kumwe n’abari gutera grenades kubanyagihugu, bakumva ko batazabibazwa?Ko nkurunziza ari gushaka umugati, nkamwe mwifuza iki mwica abanyagihugu?Iyo politiki yanyu mugihe gito iraba ibayobeye mutahuke mwubitse umutwe.

  • ahubwo noneho,nkurunziza yatsinze byarangiye,barabura ku murwanyiriza mu burundi, bakajya mu bubiligi. filme yarangiye. bararutwa n,abahungira mu bihugu by,abaturanyi, wenda bo banatanga ibitekerezo by,ihuse, naho uwageze i buraya we n,iyicecekere.iyo wambutse inyajya uba wataye ubugabo bwawe, uba ubwejagura gusa ntanukumva. uzarebe ab congomani,aho basakurije kuri kabila,ntacyo byatanze,abazungu ahubwo barabaseka, none bararushye baricecekera. nta muntu w,intwari w,umugabo. urwanyiriza igihugu inyuma y,inyanja

  • MUKOMEZE MUTERE INDURU MURI YO HANZE…TUZI NEZA ABARIKUBAFASHYA…. KOSE KAGAME AZA HINDURA ITEGEKO NSHINGA
    MURIKUNVA HARU MUNYRWANDA MURWANDA URIGOKOPFORA….SHA MUZIBESHYE MUTERE UBURUNDI MUZAREBA IBIZABERA IYO MURWANDA…ABARUNDI MAGO ARI FAR (FORCE AREMEE RWANDAISE)

  • Mana tabara uburundi n’abarundi.ahakabaye amahoro hagiye gusimbura somalie,gusa barayamaze ngo wanga bangwe niwanka zanandabe!

Comments are closed.

en_USEnglish