Digiqole ad

Burundi: Amatora ya Perezida yatangiye, Nkurunziza yatoreye i Ngozi

 Burundi: Amatora ya Perezida yatangiye, Nkurunziza yatoreye i Ngozi

Hamwe na madame n’abamurinda nawe ku igare baje gutora

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga ibiro by’itora ahatandukanye mu gihugu byafunguye. Abitabiriye amatora bari bacye bigaragara, nubwo bikekwa ko bashobora kwiyongera uko amasaha akura. Perezida Nkurunziza nta gushidikanya ko ari we uza kwegukana intsinzi, nubwo aya matora ari kuba mu mwuka mubi w’umutekano mucye. Nkurunziza ari kumwe n’umugore we batoreye mu Ntara ya Ngozi ku ishuri rya Buye.

Ibiro by'itora ahitwa Rohero i Bujumbura
Ibiro by’itora ahitwa Rohero i Bujumbura

Igice cy’amajyepfo y’Umujyi wa Bujumbura cyaraye cyumvikanyemo urusaku rw’imbunda zirimo n’izikomeye nk’uko umunyamakuru Francois Ndayiragije uri i Bujumbura yabitangarije Umuseke.

Ndayiragije yavuze ko abitabiriye amatora bari bacye cyane kugeza saa moya aho yari yageze ku biro by’itora bya Kanyosha.

Muri ‘quartiers’ za Cibitoke, Musaga, Mutakura, Ngagara, Nyakabiga no kw’i Jabe aha abahatuye baraye bumva urusaku rw’imbuna kuva ahagana saa tatu z’ijoro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu Nyakabiga, Mutakura na Musaga habonetse imirambo y’abantu bikekwa ko ari abaraye barashwe.

Hamwe na hamwe nko mu Nyakabiga na Musaga imbunda zongeye kumvikana mu gitondo ahagana saa kumi n’imwe.

Ibiro by’amatora ahatandukanye byafunguye. Umunyamakuru Nicolas Germain wa France24 yatangaje ko ku biro by’ahitwa Rohero muri Bujumbura muri iki gitondo harinzwe n’abasirikare. Abaje gutora aha bari bacye cyane kugeza saa moya z’igitondo.

Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba (EAC) mu myanzuro uheruka gufatira mu nama rusange i Dar Es Salaam wari wasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu i Burundi yimurirwa nibura tariki 30 z’uku kwezi.

CNDD-FDD ishyaka riri ku butegetsi i Burundi ryanze uyu mwanzuro, rivuga ko amatora agomba kuba none kuko ari bwo Perezida Nkurunziza arangiza mandat ye ngo bityo igihugu ntikibe cyajya mu cyuho cy’umuyobozi gitegereje amatora ya tariki 30 Nyakanga.

Imvururu zakurikiye gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza zimaze kugwamo abarenga 150, naho abantu barenga 100 000 ubu bahungiye mu bihugu bituranyi.

Abakandida bane bavanyemo 'candiadture' zabo ariko Komisiyo y'amatora yabarekeye ku fishi y'itora
Abakandida batatu (Jean Minani, Domitien Ndayizeye na Ntibantunganya) bavanyemo ‘candiadture’ zabo ariko Komisiyo y’amatora yabarekeye ku fishi y’itora kuko ngo ubwo bavanagamo candidatura zabo izi mpapuro zari zarasohotse
Amatora araba mu mwuka mubi, uyu ni umurambo w'umusore wabonetse mu Nyakabiga nyuma y'urusaku rw'amasasu rwaraye rwumvikana
Amatora araba mu mwuka mubi, uyu ni umurambo w’umusore wabonetse mu Nyakabiga nyuma y’urusaku rw’amasasu rwaraye rwumvikana
Nkurunziza na madam baje gutorera i Ngozi ku ishuri ry'ahitwa Buye
Nkurunziza na madame baje gutorera i Ngozi ku ishuri ry’ahitwa Buye
Hamwe na madame n'abamurinda nawe ku igare baje gutora
Hamwe na madame n’abamurinda nawe ku igare baje gutora
Perezida Nkurunziza afata ifishi y'itora
Perezida Nkurunziza afata ifishi y’itora
Maze ajya kwihereera ngo atore
Maze ajya kwihereera ngo atore

Photos/NicolasGermain

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Mana tabara uburundi,abarundi koko bakeneye ibyangwe byera kandi uburundi n’abarundi bamenye ko bo ubwabo aribo bafite ahazaza higihugu cyabo.

  • Twizere ko abarundi bongera gutora HE Peter nka prezida wabo.
    Kuba HE yarashoboye guhashya bamwe birirwaga bigaragambya bkabuza abantu kujya mu mirimo yabo, ntagushidikanya ko nizindwanyi zikoreshwa namahanga azazitsinda
    HE washoboye gukiza abarundi amasasu ya buyoya na bagaza , HE washoboye kunga abarundi bagasangira ubutegetsi ntabwoko buryamiye ubundi ,niwe mu prezida wenyine wa abarundi washoboye kunywanisha abarundi, abereka ko uburundi ari ubw abarundi bose.
    Abarundi ubu bashobora kuvuga no gukora icyo bashaka mu gihugu cyabo.
    Ubu uburundi ararya akaryama, ubishoboye akinywera na kirinyota ntawe umuhagaze hejuru yumviriza icyo avuga
    Ntagutera imbere kuruta uko

  • imigambi y’abana b’abantu iburizwemo mu izina rya Yesu, Uwiteka aganze kandi ategeke u Burundi ntihagire amaraso ameneka, ntihagire intambara ibaho, abayishaka Imana ihindure imigambi yabo sans effets mu Izina rya Yesu

  • Ibyo ni byo byumba bya matora ???nu kuri naho yatorwa nku gufu ariko si mucira iteka ibyo azasanga imbere nibyo bibi none se zategeka bantu batariho azategekesha iki mw’isanduku ya leta ntakiriyo ??imana itanare uburundi na barundi nta kindi umuntu yavuga kuko ibi bifite ingaruka mbi cyane ku buzima bwa Burundi ni mibereho yabo nu bundi bari kuri janate

  • mureke kishima kuko nkurunziza araza kureba ikirinyuma yibyo yakoze murebe abantu bapfa buri munsi ari perezida wigihugu mwe mwishimye musigeho ingaruka mbi agiye guhura nazo nubundi yagiye mwishyamba yarishe abantu none dure ibyo akoze wowe witwa tuza ubona perezida nkurunziza ibyo akora aribyo buriyase urabona ntangaruka agiye guhura nazo koko mwagiye mureba kure koko

  • umutwe wiyi nkuru urerekana ko umunyamakuru ari kunnyega Nkurunziza aho kutubwira uburyo nabantu bitabiriye amatora kuko nibyo dukeneye ntawo dukeneye kumenya niba NKURUNZIZA yaje na V8 cg se VELO

  • ariko nkeka ko NKURUNZIZA kwiyamamaza ataricyo kibazo kuko manda arazemerewe(Urukiko rwarabyemeje) ahubwo niba hari ibibazo by’amoko y’abarundi byihishe inyuma nibabigaragaze bavuge umuzi wabyo naho bave mumangambure aguma gusubiza igihugu inyuma.

    abadashaka kumutora batore undi simbona kurutonde hariho abandi se!!!

  • Ntako bisa

  • Abantu bagiye gutora bagasanga harumurambo ahobatuye bavuzeko batumvise urusaku narumwe, bavuzeko uwo muntu atarashwe ko ahobora kuba yahotorewe ahandi abakaza mumurambika aho.Ibi rero biteye kwibaza.Ibi rero ikibazo umuntu yibaza nikimwe.Niba Nkurunziza ashaka gutorwa ngo bigende neza ntanyungu we nabamushyigikiye bafite zo kurasa no guturitsa ibisasu mu matora kimwe nuko kwica umuntu ntanyungu nimwe abifitiemo.Mwibuke uko Gatabazi na Gapyisi bishwe mu Rwanda.Iryo kinamico abarundi bamenyubwenge ntibarigwemo bashishoze neza.

  • Ariko ubuturage ntibushira koko nguWo kw´igare madame nabamurinda ku maguru ngo UKivamwo ntikikuvamwo

  • muzaba mwumva vuba aha ko batazavuga ko amatora yitabiriwe ku kigero kiri hejuru cyane, murakina na Nkurunziza pita, mbiswa da!!!!!!!

  • ukora neza ukabisanga imbere! wakora nabi nabwo ukabisanga imbere !

  • Nkurunziza numuntu wumugabo abo bose bari gushaka guhungabanya umutekano wu Burundi abo bazafata bazabakanire urubakwiye batitaye kugihugu bakomokamo.

  • ndebera ahantu president atorera ukuntu hasa pe

  • IBYO NKURUNZIZA YAKOZE NIBYO BYARI BIKOMEYE CYANE NIBNDI IMANA IZAMUSHOBOZA

  • Ariko abantu twabaye dute? Umugani wa BIKINDI twemeye utowe wese akatuyobora tutamennye amaraso tubaye iki? Uwampa ububasha nkakuraho inganda zose zicura intwaro wenda twajya duterurana mumaboko usanze undi aremereye akarekura!

Comments are closed.

en_USEnglish