Digiqole ad

Museveni yatashye, asize Abarundi bashyamiranye bemeye kuganira

 Museveni yatashye, asize Abarundi bashyamiranye bemeye kuganira

Perezida Museveni ageze i Kampala avuye i Burundi

Perezida Yoweri Museveni uri guhuza impande zitumvikana i Burundi yasubiye mu gihugu cye nyuma y’imirimo y’iminsi ibiri ahuza impande zishyamiranye. Yatangaje ko asize impande za; Leta, amashyaka atavuga rumwe nayo ndetse na sosiyete civile bemeye kwicara bakaganira ngo bagere ku mwumvikano ku bibazo by’u Burundi kandi bakamuha raporo mu gihe gito.

Perezida Museveni ageze i Kampala avuye i Burundi
Perezida Museveni ageze i Kampala avuye i Burundi, aha araramukanya n’umuyobozi wa Police wungirije, umuyobozi w’amagereza Johnston Byabashaija we yavanyeyo isaluti naho Maj Gen Charles Angina umugaba w’ingabo wungirije arareba nyuma yo kuramutsa Museveni. Photo/PPU

Mu bandi bitabiriye ibiganiro harimo abahoze ari ba Perezida b’u Burundi; Domitien Ndayizeye, Sylivestre Ntibantunganya na Jean Baptiste Bagaza nabo bagiye batanga ibitekerezo byabo ku muti ku kibazo cy’ubushyamirane bushingiye ku butegetsi buri i Burundi.

Mu nama isoza ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu Museveni yabwiye Abarundi ko agiye guhita yohereza Minisitiri w’Ingabo ze Dr. Crispus Kiyonga ugera i Bujumbura kuri uyu wa kane tariki 16 Nyakanga 2015 gukomeza kumuhagararira no guhuza impande zishyamiranye muri ibi biganiro.

Ibi biganiro byatangiye kuwa kabiri nimugoroba bihagarariwe na Dr Richard Sezibera Umunyamabanga mukuru wa EAC, wanigeze kuba Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda.

Iyi nama yategetswe n’inama yaguye y’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yo kuwa 06 Nyakanga 2015 i Dar es Salaam, yasabye kandi Perezida Museveni kuba umuhuza w’Abarundi.

Perezida Museveni yavuye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu aherekejwe na Perezida Nkurunziza Pierre.

Nubwo ibiganiro bikomeje ntabwo harafatwa umwanzuro ku kibazo cy’amatora ya Perezida wa Republika i Burundi yigijweyo n’iriya nama y’ Dar es Salaam agashyirwa tariki 30 Nyakanga 2015, ni mu minsi 14 isigaye.

Ikibazo cya mandat ya gatatu yifuzwa na Perezida Nkurunziza nicyo cyakuruye ubushyamirane i Burundi hagati y’uruhande rwe n’abatifuza ko akomeza gushaka kuyobora u Burundi.

Ibibazo bya politiki i Burundi byateye ubuhunzi abagera ku bihumbi 200 000 mu mezi abiri gusa, abarenga 150 basize ubuzima mu bushyamirane n’ubugizi bwa nabi bushingiye ku kibazo gihari.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Hahahaaa!
    President M7 rwose abapfunyikiye amazi kuko ikibazo nyamukuru aricyo cya manda ya Pierre Nkurunziza avuyeyo nta mwanzuro gifatiwe. Kuganira sawa ariko se ku biki? Mu Burundi hagomba kuba hari benshi babona ko mbere ya Museveni= nyuma ya Museveni! Wait and see.

  • Ariko murumva yababwira iki kandi nawe
    yaragundiriye ubutegetsi

  • ariko se ko yoherejwe gukemura ibibazo ahobwo akaba agiye koherezayo abandi mu kigwi cye!!! ibyo se birakwiye nka president??? Nyamara abarundi bashaka bareba kure yaho bageza amaso yabooooo!!!!!

  • Ababagabo bikuye muvyuya nkamavyi, ntacobaribabuze uretse kwipfuza intebe yubu president. Nibatubwire icatumye Coup d’Etat” ipfuba?Echec mwarayigize, igisigaye nukwemera komuri very fake, mugasaba ikigongwe abarundi.
    Nankurunziza afisamakosa yokumira kubugetsi, icombona kubera abarundi mukunda ubutegetsi, nimuze mubisanya haheze manda1 gusa. Nkurunziza nawe akwiye guha abobakorana kknahobarya bakanywa inzoga zikaze, bakarya na ruswa(corruption) bakeneye turya dusaluti nokuja mugitabo cabatwaye uburundi.
    Mumenye kwabanyagihugu bamaze gucubwenge baramaze kubonako mwironderera inyungu zanyu. Murarukwega, mwabona muratsinzwe mugaca mwihungira,amahanga abakwiye kubima ubuhungiro, akabuha abanyagihu batobato kknibo ataruhara bagira mugukwega intambara.

    • niyombare, wumva failure!

  • Abarundi benshi maze kuganira nabo banyemeza ko aribo ngo bazaba aba Presidents b,uBurundi ngo byemewe n,amategeko kdi ngo bakagarura amahoro mu Burundi,ge rero mbona kugirango byorohe bafata buri kagali uwukayoboye akitwa President bityo abo bose bafite iryo rari ryo kwitwa President baba bafite amahirwe menshi yo kwitwa iryo zina

  • Ariko buruya ge sinarenganya Museveni,ahubwo nk,abo bagenzibe bamuhisemo ngo age kuba umuhuza niki baba bareyeho mukumuhitamo?cyangwa abandi bose bari babyanze maze aba ariwe witanga?

Comments are closed.

en_USEnglish