Senegal: Urubanza rwa Hissène Habré rwimuriwe muri Nzeri
Bitewe n’uko uyu wahoze ari Perezida wa Tchad yategetse abamwunganira kutitaba urukiko, abacamanza bafashe icyemezo cyo gushyiraho avocaka wihariye mu rukiko wa Hissène Habré. Nyuma yo kubimenyesha abajyanama bashya be, urubanza rwimuwe mu gihe cy’iminsi 45.
Imbere y’Urukiko Hissène Habré yigize injiji (Stratégie d’ignorance)
Hari ku munsi wa kabiri w’iburanisha muri uru rubanza rwatangiye kuburanwa mu mizi ku wa mbere.
Hissène Habré yongeye gutwarwa mu rukiko ku gahato, agezwa imbere y’urukiko rudasanzwe ruzamuburanya ku byaha byibasiye inyokomuntu, ibyo mu ntambara n’ibyo kwica urubozo.
Uyu wayoboye Tchad ahamagajwe ngo yigire imbere y’abacamanza, yagumye aho yari yigira nk’umuntu utumva ibivugwa ndetse nk’utazi urwo rukiko n’abacamanza barwo.
Hissène Habré umaze imyaka ibiri atawe muri yombi mu gihugu cya Sénégal, umwe mu bamwunganira Me Ibrahima Diawara yagize ati “Hissène ntiyemera uru rukiko, haba mu mategeko yarwo, ndetse n’ubwigenge bwarwo.”
Hissène Habré asohoka mu cyumba urubanza rwaberagamo yazamuye igipfunsi, ahindukirira abamushyigikiye, bamukomera amashyi.
Ku ruhande rw’abavuga ko Hissène Habré iyi nkuru y’isubikwa ry’urubanza ishobora kutabagwa neza. Ku gihe cy’ubutegetsi bwa Habré mu gihugu cya Tchad, bivugwa ko ubutegetsi bwe bwishe abantu barenga 40 000 hagati y’imyaka ya 1982 na 1990.
JeuneAfrique
UM– USEKE.RW
2 Comments
Abirirwa bajya kuniga abantu muri South Africa bakanabyigamba, nibarebere hano!!!
@Seka 100% Ariko abanyarwanda dufite umutima wo gutanga imbabazi amazi atararenga inkombe.Rukokoma mbere ya 2016 nyuma ya 2017 ntimuzambaze.
Comments are closed.