Abadepite bo muri Uganda baraye bemeje ko umushinga w’itegeko wari waratanzwe na Komite y’ubuzima uba itegeko nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’uko nta muntu uzongera kugura isegereti imwe ahubwo bajya bagura ipaki. Ibi ngo bizatuma abana ndetse n’abantu bafite amikoro make batabasha kugura itabi uko babishaka bityo birinde ubuzima bwabo kuko ngo kubabuza kurigura byo ‘bidashoboka’. […]Irambuye
Saif Al-Islam Gaddafi, umuhungu wa Col Moammar Gaddafi wahoze uyobora igihugu cya Libya, kuri uyu wa kabiri urukiko rw’i Tripoli rwamukatiye urwo gupfa arashwe. Saif Al Islam yahamwe n’ibyaha by’intambara kimwe na bamwe mu bari abayobozi ku butegetsi bwa se bwahiritswe mu 2011. Uyu muhungu wa Gaddafi yakatiwe adahari muri uru rubanza rwatangiye mu kwa […]Irambuye
Mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria mu mujyi wa Damatura kuri iki cyumweru umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yiturikirijeho igisasu ubwo yari mu kivunge cy’abantu bari mu isoko ryitwa Sunday Market, abagera kuri 20 bahasiga ubuzima abandi bagera kuri 50 barakomereka. Nubwo nta muntu urigamba ubwo bugizi bwa nabi ngo bimenyerewe ko ibikorwa nk’ibi nta wundi […]Irambuye
Mu ruzinduko Barack Obama arimo muri Ethiopia aravuga ku buzima bw’igihugu cya Sudani y’epfo, uburenganzira bw’kiremwamuntu ndetse no ku bucuruzi hagati ya USA n’Africa. Muri uru rugendo akoze nyuma yo kuva muri Kenya ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Obama aragaruka ku buzima bwa Sudani y’epfo imaze igihe mu ntambara aho ingabo za Salva Kirr […]Irambuye
Ejo ku cyumweru hashize nibwo ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza, Chadema (Chama cha Demokrasia na Maendeleo) ryari kwerekana ku mugaragaro Edward Lowassa, wabaye Minisitiri w’Intebe ari mu ishyaka riharanira impinduka CCM (Chama cha Mapinduzi), gusa ntibyashobotse kubera amakimbirane yavutse mu mpuzamashyaka, Ukawa (Umoja wa Katiba ya Wananchi). Ishyaka rya Chadema ritajya imbizi n’Ubutegetsi bwa Chama […]Irambuye
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Bukede; Perezida Yoweri Museveni yabwiye Abaturage bari baje kumwakira ko adatewe ipfunwe no kuba ahembwa umushahara muto kuko mu buhinzi n’ubworozi bye abikuramo agatubutse. Ku rutonde rwashyizwe hanze na “The Africa Review “ mu cyumweru gishize; perezida Museveni yaje mu myanya ya nyuma mu baperezida bahembwa umushahara muto ku […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu masaha yo ku gicamunsi Umutwe w’ibyihebe wa Al Shabab waturikije igisasu kiremereye i Mogadisho mu murwa mukuru wa Somaliya ituranye na Kenya mbere gato y’uko Perezida Obama ava muri Kenya yerekeza muri Ethiopia aho yageze kuri uyu wa Gatanu mu rugendo rw’akazi. Amakuru aravuga ko iki gitero cyahitanye abantu 13. Umwe […]Irambuye
Mu masaha make mbere y’uko Perezida Obama arangiza urugendo rwe muri Kenya agahita agana Addis Ababa muri Ethiopia, yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Nairobi, ababwira byinshi ku buzima bwe kera akiri muri Kenya ndetse abahishurira ko Se yari umukozi wo mu rugo rw’umwe mu bakoloni b’Abongereza bakolonije Kenya. Perezida Obama ntiyagarutse kuri byinshi […]Irambuye
Mu gihugu cya Kenya mu gihe bari kwitegura urugendo rwa Perezida Obama ruzaba kuri uyu wa gatanu, mbere y’uko indege ye ihagera ikirere kizabanza gufungwa iminota 50, no ku cyumweru kizafungwe indi 40 aho kuba iminsi itatu nk’uko byari byatangajwe mbere. Ubuyobozi bushinzwe ibibuga by’indege muri Kenya bwatangaje ko kuwa gatanu ikirere cya Kenya kizafungwa igihe […]Irambuye
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yabwiye abanyamakuru ko mu bigenza Perezida wa America Barack Obama muri Kenya, ibyo kuvuga ku burenganzira bw’abashaka kubana bahuje ibitsina ‘UBUTINGANYI’ bitarimo. Uhuru Kenyatta yavuze ko mu byo azaganira na Perezida Obama nta burenganzira bw’abatinganyi burimo. Barack Obama azagera mu gihugu cya Kenya ku wa gatanu w’iki cyumweru mu nama […]Irambuye