Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Col Gaspard Baratuza yemeza ko ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Africa zunze ubumwe ziri muri Somalia guhangana na Al Shabab no kugarura amahoro bukomeje gutinda nkana kwishyura abasirikare b’u Burundi batashye barangije akazi kabo. Yavuze ko ubusanzwe buri musirikare uri muri kariya kazi hari amafaranga aba yemerewe kubera akazi akora nyuma yakarangiza atashye […]Irambuye
Igisasu cyaturikiye mu isoko mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Borno cyahitanye abantu bagera kuri 47 nk’uko inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zibivuga. Abantu benshi bagera kuri 52 baba bakomerekeye muri icyo gitero, ayo makuru akaba yatangajwe n’umwe mu basirikare waganiriye n’Ibiro ntaramakuru Reuters. Igisasu cyaturikiye ku isoko ry’ibiribwa rya Jebo mu gace […]Irambuye
Bitunguranye kandi Live kuri television y’igihugu niho Minisitiri w’Intebe wa Leta yemewe n’amahanga Abdullah al-Thani yeguye ku mirimo ye nyuma yo guhatwa ibibazo n’abaturage bashinja guverinoma ye ubushobozi bucye. Yeguye kuri uyu wa kabiri nimugoroba nyuma gato y’uko ibiganiro hagati y’iyi geverinoma n’abayirwanya byari byongeye gusubukurwa nk’uko bitangazwa na AP. Kuri television abaturage buje uburakari […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye RFI muri iki gitondo, François Bozizé wahoze ari umukuru w’igihugu cya République Centrafricaine yavuze ko aziyamamaza kuba umukuru w’igihugu kugira ngo afungure abafunze bazira ubusa. Muri kiriya kiganiro Bozizé yahakaniye umunyamakuru ko nta biganiro cyangwa amasezerano yagiranye n’umuyobozi uwo ariwe wese w’Ubufaransa ku gucukura no kugurisha Uranium yo muri RCA. Uyu mugabo […]Irambuye
Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko igipolisi ejo cyazindukiye mu mukwabo gisaka abaturage bashobora kuba bafite intwaro mu gace ka Jabe ariko ngo cyatashye nta n’imwe kibonye. Uyu mukwabo wakozwe nyuma y’uko ku Cyumweru mu duce twa Jabe, Nyakabiga na Cibitoke havugiye amasasu menshi naza Grenade kugeza bukeye. Umuvugizi wa Police wungirije, Pierre Nkurikiye, yabwiye Burundi […]Irambuye
Nyuma y’uko Perezida Kenyatta agejeje ijambo ku Nteko ishinga amategeko ya Uganda muri iki gitondo, yaganiye na mugenzi we wa Uganda, Museveni, bavuga ku iterambere ry’Umuryango wa Africa y’uburasirazuba. Bagarutse ku kamaro ko gukorana bashingiye ku mateka yabo nk’ibihugu bisangiye imico imwe n’imwe mu iterambere. Daily nation ivuga mu ijambo rye, Perezida Uhuru yabwiye abagize […]Irambuye
Amakuru atangwa n’ikinyamakuru The Star yemeza ko kuva imidugararo yamaganaga kwiyamamaza kwa Pierre Nkurunziza yatangira ku italiki ya 26 Mata uyu mwaka, abanyamakuru 80 bahungiye muri Kenya. Muri ako kavuyo kandi hari za radio zatwitswe, abanyamakuru barafungwa abandi barahohoterwa mu buryo butandukanye kubera gukora akazi kabo. Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi Janak […]Irambuye
Igisirikare cya Uganda cyitwa UPDF (Uganda People’ Defense Forces) cyirukanye ingabo za Sudani y’epfo zari zinjiye muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize zambuka ubutaka bureshya na kilometero icyenda zihashinga idalapo. Amakuru atangwa na The Monitor aremeza ko mu midugudu ya Apuk na Yoke igize akarere ka Lamwo humvikanye amasasu hagati y’ingabo za UPDF n’iza Sadani […]Irambuye
Nyuma y’uko arashwe agakomereka kw’itama ariko Imana igakinga akaboko, Pierre Claver Mbonimpa ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubw’abagororwa mu Burundi yaraye afashe indege ajya kwivuriza mu Bubiligi. Yavuze ko namara gukira neza azagaruka gukomeza kuvuganira uburenganzira bwa muntu mu Burundi. Nyuma yo kuraswa Mbonimpa yajyanwe mu bitaro Bumerec de Bujumbura kuvuzwa atangira kwitabwaho […]Irambuye
Abatabazi bari mu kazi ko gushakisha imibiri ya bamwe mu bantu 600 barohamye mu ijoro ryacyeye baravuga ko icyizere cyo kubabona ari gike. Kugeza ubu UNHCR yemeza ko yamaze kurokora abagera kuri 400, ariko abandi ngo biragoye kubabona. Imibare itangwa n’abatabazi yemeza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abantu bagera ku 2000 bamaze gupfira mu […]Irambuye