Burundi: Abanyamakuru 80 bahungiye muri Kenya kuva amakimbirane yatangira
Amakuru atangwa n’ikinyamakuru The Star yemeza ko kuva imidugararo yamaganaga kwiyamamaza kwa Pierre Nkurunziza yatangira ku italiki ya 26 Mata uyu mwaka, abanyamakuru 80 bahungiye muri Kenya. Muri ako kavuyo kandi hari za radio zatwitswe, abanyamakuru barafungwa abandi barahohoterwa mu buryo butandukanye kubera gukora akazi kabo.
Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi Janak yemeza ko icyatumye bahungira muri Kenya ari uko iwabo bari barashyizweho ubwoba ko bashobora kwicwa.
Umwe muribo ni Prosper Nzisabira, wakoreraga imwe muri za radio mu Burundi wavuze ko hari abakorera inzego z’iperereza bamuteraga ubwoba.
Ati: “ Abenshi muri bagenzi banjye bafunzwe na Police ubu hashize amezi menshi. Byari bigoye gukomeza gukorera abaturage mu mimerere nk’iriya aho Leta isaba abanyamakuru kwandika ibyo ishaka aho kwandika uko ukuri guteye.”
Undi witwa Albert Nasangwa yasabye abagize umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose bagahosha akarengane gakorerwa abanyamakuru kuko bitabaye ibyo bamwe bashobora no kwicwa.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Burundi Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!
Comments are closed.