Icyizere cyo kubona 200 muri 600 barohamye muri Mediterane ni gike
Abatabazi bari mu kazi ko gushakisha imibiri ya bamwe mu bantu 600 barohamye mu ijoro ryacyeye baravuga ko icyizere cyo kubabona ari gike.
Kugeza ubu UNHCR yemeza ko yamaze kurokora abagera kuri 400, ariko abandi ngo biragoye kubabona.
Imibare itangwa n’abatabazi yemeza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abantu bagera ku 2000 bamaze gupfira mu nyanja ya Mediterane bazira kurohama ubwo bageragezaga kwambuka ngo bajye mu Burayi nk’uko BBC yabyanditse.
Abapfuye ejo bazize ko bari mu bwato bugenewe kuroba ari benshi baza guhura n’umuhengeri ukomeye, ubwato burarohama hafi y’inkombi za Libya ku bilometero 25.
Uburayi bukomeje guhura n’ikibazo cyo kumenya uko buzahangana n’abimukira bakomeje kubugana bashakayo amaramuko.
Mu cyumweru gishize abimukira babarirwa mu magana bapfumuye uruzitiro rugabana Ubwongereza n’Ubufaransa ruri ahitwa Calais binjira mu Bwongereza ku ngufu, Police inanirwa kubakumira.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Erega abanyafrica sitwe turazira abayobozi bacu bashaka gushimisha imiryango yabo bskirundahobyishi biturutse mukumena amaraso yinzirakarengane muli Africa bimeze nabi kandi kugera @2020 bizaba ari bibi kurushaho kugeza aho ibihugu bimwe bitazongera guhainzira abahunga kuko iyo bamaze gusohoka bitangira kugarara ariko ndababwiza ukuri ko Rwanda Burundi Congo Kinshasa ibintu bizaba bibi kubera ukwikubira kwa Ba prezida bafite umudayimoni wo kumena amaraso kandi kabaye Burundi @2015 Drc @2016 Rwanda @2017 uwaba abishoboye yaba agiye uretse ko bitoroshye kuba hanze ariko biruta kubagwa abawe bose murebe neza iyo byerekeza
Wapi analyse yawe ndayipinze tu!! werekanye ko bahunga kubera ba President batava k’ubutegetsi (kubera mandats?). Iyaba aribyo muri Allemagne nabo bari guhunga, ubu se Merkel ntariho arashaka mandats ya GATATU??? Barahunga kubera imiyoborere mibi itita ku baturage kandi ibyo bitandukanye na mandats.