Riek Machar ukuriye inyeshyamba zitandukanyije n’ubutegetsi bwa Perezida Salva Kirr wa Sudani y’epfo yabwiye BBC kuba ubutegetsi bwa Juba (Umurwa mukuru) bwaranze gusinya amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi, bivuze ko biyemeje intambara kandi bazayibona. Aya masezerano yagombaga gusinywa kuri uyu wa mbere, taliki ya 17, Kanama ariko Perezida Kirr yanga kuyasinya ngo kuko abamurwanya bamaze gucikamo […]Irambuye
Itsinda ry’abatabazi bo muri Indonesia ryageze aho indege ya Trigana Air Service yagiriye impanuka ryabwiye CNN ko nta muntu n’umwe mu bantu 54 bari bayirimo wayirokotse. Iyi ndege yari yabuze mu mpera z’icyumweru gishize, yaguye mu gace kitaruye bibanza gufata umwanya abatabazi ngo bagere aho yaguye ndetse bituma n’abari butabarwe nabo batabona ubutabazi bwihuse. Abatabazi […]Irambuye
Polisi y’igihugu cya Kenya irashinja abayobozi batatu bo mu idini ya Isilam muri icyo gihugu ko bashishikarije urubyiruko rwiga muri za kaminuza kwifatanya n’abarwanyi bagendera ku mahame ya kisilam ba Al shabab bo muri Somalia. Polisi yavuzeko abo ba nyedini bambutse umupaka bakajya kubonana n’abayobozi bakuru ba Al Shabab mu birindiro bikuru by’uyu mutwe mu […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere 17, Kanama 2015, i Addis Abeba muri Ethiopia hahuriye impande zitavuga rumwe muri Sudani y’epfo kugira ngo basinye amasezerano y’amahoro yo kurangiza intambara yari imaze hafi imyaka ibiri ariko byarangiye President Salva Kirr yanze kuyasinya kuko ngo abatavuga rumwe na Leta batarumvikana ubwabo. BBC ivuga ko Riek Machar […]Irambuye
Perezida wa Misiri ubwo yemezaga amategeko mashya yo guhashya iterabwoba mu gihugu kuri iki cyumweru, yavuze ko muri aya mategeko harimo ko umunyamakuru cyangwa igitangazamakuru kizajya gitangaza amakuru atariyo kubijyanye n’iterabwoba azajya abihanirwa. Iri tegeko bamwe bavuga ko rugamije gucecekesha itangazamakuru ryasohotse mu igazeti ya Leta kuri icyi cyumweru. Harimo ko umunyamakuru cyangwa igitangazamakuru kizajya […]Irambuye
Mu masaha make ari imbere impande zihanganye muri Sudani y’epfo zirahurira muri Ethiopia zisinye amasezerano y’amahoro azarangiza intambara imaze amezi 22 ica ibintu muri Sudani y’epfo. Perezida Salva Kirr na Riek Machar bahoze bafatanyije kuyobora igisirikare cyaharaniraga ko Sudani y’epfo yakwiyomora kuri Sudan kubera ko hari amakimbirane yatumuga abarabu bahangana n’abarabura b’Abakirisitu bituma havuka intambara […]Irambuye
Col Jean Bikomagu wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Burundi yarashwe amasasu n’abantu tutaramenya agahita yitaba Imana. Uyu mugabo wari ugeze mu zabukuru apfuye nyuma y’uko Gen Adolphe Nshimirimana nawe yarashwe ku italili ya 02, Kanama uyu mwaka agahita akahasiga ubuzima. Igipolisi cy’u Burundi giherutse kwemeza ko muri kiriya gihugu hari aabantu runaka babitse intwaro kandi […]Irambuye
Kuri uyu gatanu urubyiruko ruri mu cyiswe NRM 24/7 rwazindukiye ku rugo rwa Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’intebe kumubaza impamvu atabaha akazi yebemereye ubwo yari akiri minisitiri. Aba basore bagera kuri 25 bari bafite inkoni mu ntoki kandi bambaye imipira iriho ifoto ya Perezida Museveni. Bari bafite kandi ibyapa byanditse ko Mbabazi yibye umutungo […]Irambuye
Perezida Uhuru Kenyatta ubwo aheruka muri Uganda kuganira na mugenzi we Yoweli K Museveni yaririmbiwe indirimbo yitwa mu Giswayire ‘Kanu yajenga INchi’ biramubangamira kuko iyi ndirimbo ifatwa nk’iyamamaza ubutegetsi bw’igitugu. Bakoresheje uturumbeti n’ibyuma basanzwe bakoresha muri muzika igenewe abanyacyubahiro, abasirikare ba Uganda baririmbiye Uhuru iriya ndirimbo ngo itarashimishije Uhuru kuko ngo isingiza ishyaka yahozem ubu […]Irambuye
Babacar Gaye wari uhagarariye ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya Republique Centre Afrique yaraye yeguye kumirimo ku bw’igitutu yatewe n’ibirego biregwa izi ngabo byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa no guhohotera ikiremwamuntu. Ban Ki Moon umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yaraye atangarije abanyamakuru ko bakiriye kandi banemera iyegura ry’umunyasenegal Babacar Gaye kubera amakosa […]Irambuye