Kenyatta na Museveni baganiriye ku iterambere rya EAC
Nyuma y’uko Perezida Kenyatta agejeje ijambo ku Nteko ishinga amategeko ya Uganda muri iki gitondo, yaganiye na mugenzi we wa Uganda, Museveni, bavuga ku iterambere ry’Umuryango wa Africa y’uburasirazuba. Bagarutse ku kamaro ko gukorana bashingiye ku mateka yabo nk’ibihugu bisangiye imico imwe n’imwe mu iterambere.
Daily nation ivuga mu ijambo rye, Perezida Uhuru yabwiye abagize Inteko ya Uganda k’ubufatanye mu ubuhahirane hagati y’abatuye ibihugu byombi ari umusingi watuma akarere kose gatera imbere kakivana mu bukene.
Yagize ati:“ Ubufatanye n’amateka dufitanye nk’abaturanyi nibwo butuma itera mbere ryacu rikomera kandi rizakomeza mu bihe biri imbere.”
Kenyatta yasabye abakuru b’aka karere ko kugira ngo kazagere ku iterambere rirambye bizasaba ko basubira muri za Politiki zabo z’ubukungu niba bashaka ko gatera imbere ku rwego rw’ibihugu bya Aziya bita “Asian Tigers” bizwiho iterambere ryihuse mu myaka makumyabiri ishize.
Uhuru uri muri Uganda mu rugendo rw’akazi ruzamara iminsi itaru yavuze ko ruswa n’imiyoborere mibi bigira uruhare mu gutuma imishinga y’iterambere mu bihugu byombi izahara.
Ati: “Tugomba kubaka inzego zikomeye zizatuma ibyo twagezeho bidasenyuka.”
Kuri we ngo ibi bizashoboka ari uko inzego zaza Leta harimo Inteko zishinga amategeko, Ubutabera n’Ubutegetsi nyubahirizategeko(executive)zikoranye mu bumwe no mu bwuzuzanye kugira ngo akarere gatere imbere.
Kenya na Uganda nibyo bihugu bifite ubukungu bukomeye kurusha ibindi bigize EAC aribyo u Rwanda, u Burundi na Tanzania.
U Rwanda, Uganda na Kenya byashyizeho imishinga minini yo kongera ubukungu bushingiye k’ubuhahirane hakoreshejwe za gari ya moshi ariko ngo haracyari imbogamizi zishingiye ku mafaranga yo gushora muri uyu mushinga ngo ugerweho.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Iyo muvuga Kenya na Tanzaniya ko aribyo bifite ubukungu bukomeye nari kubyemera kuko binafite inzego zikomeye kuruta abategetsi bakomeye.Kuko iryo terambere abataryibonamo barikubita hasi.
Aha ko mbona u Rwanda batangiye kudushyira ku gatebe kandi ubundi ibya EAC burigihe tuba twabyitabiriye? Bakongera ngo Tugomba kubaka inzego zikomeye zizatuma ibyo twagezeho bidasenyuka.Ibi nibyo Obama yavugiye muri Ghana.
URwanda ruracyari kure nkukwezi kugirango rufate kenya na Tanzania i Cyambere abayozibaho bakurikiza amategeko mu buyobozi nta byisi birundaho ku bwi ingufu zabaturage
Kenya imaze kuyoborwea na mbere ya yobowe na Jomo Kinyatta hakurikiraho Arap Moi hakurikiraho Mwayi Kibaki ubu hari UHuru Kenyatta next is William Ruto Tanzania Mwarimu julius Kambarage nyerere akurirwana Alli Hassan Mwinyi And Benjamin William Mkapa And Jakaya Kikwete ushoje urugendo mu ma mahoro ibi bihugu bibiri nibo baturanyi dufite bazima baticara ku ntebe zogeshejwe amaraso Rwanda DRC Burundi Uganda mimwegere ziriya nararibonye zikiriho zibahe akavanga kubumwe intwari Zatabarutse ni Kenyatta nubu Kenya Baracyamuririmba Nyerere Muli Tanzania hose ntawumuvuga nabi uwashobora kugera aho avuka Mkoa wa mala Butiyama nibwo yabisonukirwa neza
Tanzania and kenya are the best
Comments are closed.