Kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri, Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha “International Criminal Court (ICC)” rukorera i Hague ruratangira kuburanisha urubanza rwa Bosco Ntaganda. Urubanza ruri bwifashishwemo n’ururimi rw’ikinyarwanda uyu munyecongo avuga. Bosco Ntaganda, Umunye-congo wavukiye mu Kinigi, mu Majyaruguru y’u Rwanda, yabaye mu mitwe inyuranye yarwanyaga ubutegetsi bwa Congo, ari naho akekwaho kuba yarakoreye ibyaha ubwo […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa 01 Nzeri muri Tanzania baratangira mu ngiro itegeko rihana ibyaha bifashishije ikoranabuhanga birimo cyane cyane gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, iterabwoba ryifashishije ikoranabuhanga. Gusa abo mu by’uburenganzira bwa muntu bakavuga ko ari ibintu bibangamiye ubwisanzure bwa rubanda mu gutanga ibitekerezo muri iki gihe cyegereje amatora muri Tanzania. Saidi Kalunde wo […]Irambuye
Umuvugizi w’Umunyamabanga wa Leta wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga Mark Toner yasabye Ubushinwa kutazakira President Omar El Bashir wa Sudani uteganya kuzifatanya n’Abashinwa kwizihiza ku nshuro ya gatatu batsinze Ubuyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. USA ivuga ko nta gihugu cyagombye gutumira cyangwa ngo cyakire Bashir kubera impapuro mpuzamahanga zo kumufata yashyiriweho na ICC. Minisitiri […]Irambuye
Inzego z’umutekano za Tanzaniya zatangaje ko zataye muri yombi abantu 38 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Abafashwe kandi bavugwa uruhare mu bitero byibasiye inzego za Polisi ya Tanzaniya mu minsi ishize. Abo batawe muri yombi bafatanywe imbunda 10, amasasu 387, gerenade ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya Suileman Kova yeretse abanyamakuru ziriya […]Irambuye
Umuryango w’abibumbye ONU uvuga ko imirire mibi ndetse n’ibura ry’ibiribwa ari ari ikibazo gikomeye cyane kiri mu gihugu cya Somaliya. Umuryango w’abibumbye wavuze ko imibare y’abantu bafite ikibazo cyo kubura ibyo kurya yiyongereye ku kigero cya 30% mu gihe cy’amezi atandatu ashize. ONU kandi yavuze ko iki kibazo gishobora kuzakomeza cyiyongera kubera ko imvura ikomeje […]Irambuye
Mu cyumweru gishize nibwo President Salva Kirr hamwe na Riek Machar basinye amasezerano yo guhagarika intambara imaze amezi 22. Gusa kuri uyu wa gatandatu ingabo za Machar zashinje iza Kirr kurundanya intwaro ziremereye hafi y’ibirindiro bye bityo ngo asanga ibi ari ubushotoranyi bugamije intambara yeruye. Ingabo zitwa Sudanese Peope’s Leberation Army in-Opposition(SPLA/IO) za Riek Machar […]Irambuye
Abacuruzi bo muri Uganda basabye Museveni gushyira igitutu ku ngabo za Leta ya Slava Kirr zikabishyura miliyari 1.8 Shs kuko zabangirije ibicuruzwa byabo mu gikorwa cya gisirikare bise Tiger operation mu gace ka Owiny Kibul na Magwi County. Abacuruzi bavuga ko ingabo SPLA za Sudani y’epfo zatwitse amaduka yabo ubwo zasubiranagamo kubera ko abari bamaze […]Irambuye
Polisi ya Kenya yakwirakwije amafoto ahantu henshi y’umugore witwa Faraj Rukia Mbarak umugore wa Ramadhan Kufungwa nyuma y’ibitero bya amagerenade byahitanye batatu mu mujyi wa Mombasa. Umuntu uzatanga amakuru amenyesha aho uyu mugore aherereye azahembwa ibihumbi 20$. Uyu mugore wahitanye abantu batatu kuri uyu wa kane Police ifite amakuru y’uko yaba aherereye mu majyaruguru ashyira […]Irambuye
Nyuma y’uko arashwe ariko Imana igakinga akaboko, Pierre Claver Mbonimpa uri ku isonga mu guharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’imfungwa by’umwihariko, yagiye kwivuriza mu Bubiligi ibikomere yatewe n’amasasu ndetse n’ubundi burwayi bwose yari afite. Ubu ari koroherwa kandi yaseranyije Abarundi ko nakira azaguruka mu Burundi gukomeza urugamba rwo guharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa. […]Irambuye
Nyuma y’uko yari yabanje kwanga gusinya amasezerano y’amahoro na Riek Machar batavugaga rumwe, President wa Sudani y’epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu yemeye gusinya ku masezerano y’amahoro, ari buhagarike intambara yari imaze amezi 22. Umuryango mpuzamahanga washyizeho igitutu kuri Salva Kiir ngo ayasinye nyuma y’uko abyanze avuga ko hari ingingo agomba kubanza kwigaho neza […]Irambuye