Salva Kirr arashyize asinye amasezerano y’amahoro na Riek Machar
Nyuma y’uko yari yabanje kwanga gusinya amasezerano y’amahoro na Riek Machar batavugaga rumwe, President wa Sudani y’epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu yemeye gusinya ku masezerano y’amahoro, ari buhagarike intambara yari imaze amezi 22.
Umuryango mpuzamahanga washyizeho igitutu kuri Salva Kiir ngo ayasinye nyuma y’uko abyanze avuga ko hari ingingo agomba kubanza kwigaho neza we n’abagize guverinoma ye.
Mu ngingo z’ingenzi zigize amasezerano y’amahoro Kirr na Machar basinye bari kumwe n’abagize ibihugu bya IGAD, Tanzania, Uganda na Kenya, harimo y’uko amahoro n’umutekano bigomba kugaruka muri Sudani y’epfo, imbabazi rusange ku bantu bose mu mpande zombi zari zihanganye, gusesa no gutunganya imiterere y’ishyaka riri k’ubutegetsi(SPLM: Sudanese People’s Liberation Movement ).
Bemeranyijwe kandi ko bagomba guhangana n’amacakubiri yose ashingiye ku moko, akarere, no kuvanga igisirikare na politiki.
Abagize uruhare bose mu bwicanyi kandi ngo ntibazahabwa imyanya iyo ariyo yose ya politiki muri kiriya gihugu.
Abo kwa Machar bakomoka mu bwoko bw’aba Nuer bashinjaga abo kwa Kirr bo mu bwoko bw’aba Dinkas kwikubira ubutegetsi.
Igihugu cya Sudani y’epfo cyabonye ubwigenge muri 2011 nyuma y’intambara yamaze hafi imyaka 30 bahanganye na Sudani ya Bachir, bashaka kwigenga.
Iki gihugu abahanga bemeza ko gifite umutungo kamere mwinshi cyane cyane ukomoka kuri Petelori na gaz.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kugihe ngo MACHAR NTARI BWITABIRE ISINYA RYA MASEZERANO. Namwe ngo basinye. ninde ufite ukuri?
Comments are closed.