Digiqole ad

Sudani y’epfo: Bidateye kabiri Machar arashinja Kirr kumushotora

 Sudani y’epfo: Bidateye kabiri Machar arashinja Kirr kumushotora

Aba bagabo bafatanyije kubohora Sudani y’epfo ariko ubu bararebana ay’ingwe

Mu cyumweru gishize nibwo President Salva Kirr hamwe na Riek Machar basinye amasezerano yo guhagarika intambara imaze amezi 22. Gusa kuri uyu wa gatandatu ingabo za Machar zashinje iza Kirr kurundanya intwaro ziremereye hafi y’ibirindiro bye bityo ngo asanga ibi ari ubushotoranyi bugamije intambara yeruye.

Aba bagabo bafatanyije kubohora Sudani y'epfo ariko ubu bararebana ay'ingwe
Aba bagabo bafatanyije kubohora Sudani y’epfo ariko ubu bararebana ay’ingwe

Ingabo zitwa Sudanese Peope’s Leberation Army in-Opposition(SPLA/IO) za Riek Machar zimeza ko zabonye ibimodoka by’intambara byo ku ruhande rwa Leta  bitwaye imbunda zirasa kure bigana ibirindiro byabo biherereye ahitwa Unity no mu karere k’Amajyaruguru ya Nile kitwa Upper Nile hafi ya Malakal.

Umuvugizi w’igisirikare cya Machar witwa James Gatdet Dak yabwiye ikinyamakuru Sudan Tribune  ko ibikorwa n’ingabo za Kirr ari ukwica amasezerano basinye kandi ko niba amahanga atabikumiriye ingabo ze nazo zitazakomeza kurebeera.

Uruhande rwa Leta ruhakana ibivugwa n’abatavuga rumwe naryo gusa  bakemeza ko ngo ibimodoka babonye byari bigemuriye ingabo zabo zikambitse hafi aho ibyo kurya n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Kugeza ubu biracyagoye kumenya niba ariya masezerano azakurikizwa cyane cyane ko ubwo bayasinyaga bwa mbere taliki 17 Kanama, President Kirr yabyanze akisobanura avuga ko hari ingingo zimwe na zimwe yagombaga kubanza kwigaho neza.

Taliki ya 26 ubwo yemeraga kuyasinya Salva Kirr kubera igitutu cy’amahanga yavuze ko n’ubundi  hakirimo ibintu byo kwibazaho cyane cyane ibyerekeye gusaranganya ubutegetsi na Machar.

Sudani y’epfo yabonye ubwigenge muri 2011 nyuma y’urugamba yarwanye na Sudani, icyo gihe ingabo za Sudani y’epfo zikaba zari ziyobowe na John  Garang (1945-2005) waje kwitaba Imana  atishimiye intsinzi yaharaniye mu gihe gikabakaba imyaka 30 y’urugamba. Garang yaguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye muri 2005.

John Garang wari umuyobozi mukuru wa SPLM/SPLA
John Garang wari umuyobozi mukuru wa SPLM/SPLA

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Byaba byiza babanje bakigirira isuku nibwo n’ibitekerezo byabo byajya ku murongo!

  • niko bigenda ubutegetsi byindorerwamwo yimwanya cyangwa ya cash ntibutera kabiri nonese izo nyeshyamba zarwaniraga iki nimba atari juste imyanya muri Gov babahe abaguye kurugamba bazira gushyira abayobozi babo mumyanya ninzira karengane gusa bakabije kwirukankira gusenya igihugu cyabo

    na John Garang wamaze imyaka nimyaniko twumva arwana yaciyeho nkanswe abashaka kugabana imyanya gusa ngo cash abagereho kubwinshi

Comments are closed.

en_USEnglish