USA yongeye gufungura ibikorwa by’ubutwererane na Somalia nyuma y’imyaka isaga 25 ibikorwa bya politike byahuzaga Leta zunze ubumwe z’Amerika na Somalia bihagaritwe kubera intambara yari muri Somalia. Ambasade ya USA muri Samalia izaba iri muri Kenya ariko Ambasaderi we ntaramenyekana. USA irateganya kuzafungura ibiro byayo muri Somalia umutekano numara kugaruka mu buryo busesuye. Nubwo ibindi […]Irambuye
Patrice Gahungu, umuvugizi w’ishyaka rya ‘Union pour la Paix et la Démocratie’ (UPD) yishwe arashwe mu murwa mukuru wa Bujumbura nk’uko byemejwe na Police yaho. Uyu mugabo yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro ubwo yari mu modoka atwaye ataha iwe mu ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere. Gahungu akurikiye Zedi Feruzi umuyobozi w’iri shyaka nawe […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere uwahoze ari Perezida wa Tchad Hissène Habré yinjijwe mu cyumba cy’iburanisha i Dakar muri Senegal ku ngufu. Ni nyuma y’uko yanze kuburana kuko ngo atemera Urukiko, atemera abacamanza kandi atanemera abunganizi yahawe. Kuri uyu wa mbere mu gitondo, abacamanza bageze mu rukiko bamenyeshejwe ko uyu mugabo aho afungiye yanangiye ko atari […]Irambuye
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yatangaje ko amafaranga afite muri banki angana n’ibihumbi 150 by’amadolari ya Amerika angina na miliyoni 100 mu mafaranga y’u Rwanda, hari mu rwego rwo kugaragaraza gukorera mu mucyo, ariko Visi Perezida we Osinbajo afite amafaranga agera kuri miliyoni 1,4 mu madolari ya Amerika. Buhari wanabaye Minisitiri ushinzwe Petrol, umuvugizi we […]Irambuye
Imirambo y’abasirikare 10 bo mu ngabo za Uganda UPDF bishwe n’inyeshyamba za Al -Shabab mu gihugu cya Somalia yagejejwe iwabo. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yavuze ko igitero cya al- Shabab cyari icyo guhindura umukino “game changer”, asaba uyu mutwe kwitegura ‘igisubizo nyacyo’ (kwihorera kungana n’igitero yakoze). Abasirikare 12 bo mu ngabo za Uganda byatangajwe ko […]Irambuye
Dr Col Kizza Besigye niwe watorewe kuzahangana na Yoweli Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu zaba umwaka utaha. Besigye yari ahanganye na Gen Maj Mugisha Muntu bombi bo mu ishyaka Forum for Democratic Change (FDC). Abagize inteko rusange ya FDC batoye Besigye ku manota 718 kuri 289 ya Muntu. Aya matora yari ahagarariwe na Dan Mugarura […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu, abagabo bane barafashwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo basomerwe ibyo bakurikiranyweho. Aba barimo Sergent Major Cadeau Bigirumugisha, n’abapolisi batatu aribo Mathias Miburo, Rénovat Nimubona na Philbert Niyonkuru. Burundi Iwacu dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana bari ba maneko bashya […]Irambuye
Amakuru atangwa n’ibitangazamakuru bitandukanye harimo na CNN aravuga ko Al Shabab yahitanye ingabo za Uganda zigize umutwe wa AMISOM bagera kuri 45. Itangazo rya Al Shabab ryo rwemeza ko bishe abagera kuri 50. Si ubwa mbere Al Shabab yigamba kwica zimwe mu ngabo za AMISOM kuko mu mezi ashize uyu mutwe washyize kuri Twitter urutonde […]Irambuye
Abayobozi b’idini ya Islam ‘Imams’ bo mu gihugu cya Tanzania bari barashimuswe bari kumwe n’umushoferi ukomoka muri Congo Kinshasa, tariki 2 Kanama mu mwaka ushize, mu gace ka Rutshuru barekuwe berekwa inzego z’ibanze ku wa mbere w’iki cyumweru. Amakuru y’irekurwa ryabo yatangajwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, avuga ko abo bakuru b’idini ya Islam batandatu bakomoka muri […]Irambuye
Urubanza rwe rwatangiye ku gasusuruko kuri uyu wa 02 Nzeri i La Haye mu Buholandi ku kicaro cy’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC. Gen Ntaganda amaze gusomerwa umwirondo n’ibyaha 18 aregwa byose yabigaramye. Mu byo aregwa yasomewe harimo ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gutera abasivili, gusahura, gutera abasivili guhunga, gutera ahantu harinzwe, kwinjiza abana batarageza imyaka 15 […]Irambuye