Digiqole ad

Uganda: Abacuruzi barasaba Sudani y’epfo kubishyura ibyo ingabo zabo zabangirije

 Uganda: Abacuruzi barasaba Sudani y’epfo kubishyura ibyo ingabo zabo zabangirije

Abacuruzi ba Uganda barasaba Sudani y’epfo kubishyura ibyo babangirije

Abacuruzi bo muri Uganda basabye Museveni gushyira igitutu ku ngabo za Leta ya Slava Kirr zikabishyura miliyari 1.8 Shs kuko zabangirije ibicuruzwa byabo mu gikorwa cya gisirikare bise Tiger operation mu gace ka  Owiny Kibul na Magwi County.

Abacuruzi ba Uganda barasaba Sudani y'epfo kubishyura ibyo babangirije
Abacuruzi ba Uganda barasaba Sudani y’epfo kubishyura ibyo babangirije

Abacuruzi bavuga ko ingabo  SPLA za Sudani y’epfo zatwitse amaduka yabo ubwo zasubiranagamo kubera ko abari bamaze kwiyandikisha mu gisikare cyabo bashwanye n’abari bamaze kubandika kubera ko  ngo banze kubishyurira inzoga mu kabari kari hafi aho.

Ibi byatumye abari bafite imbunda bahindukirira abaturage akaba ari bo zitura umujinya barabarasa.

Ngo icyo gihe zatwitse amazu 115, hagwa abaturage 18 ndetse zitwika amaduka 23 n’utubari tune.
Umwe mu bacuruzi witwa  Joe Ojok yemeza ko amakimbirane yabahombeje cyane kandi nta ruhare namba bagize muri ariya makimbirane.

Yavuze ko batanze ikirego  mu ngabo za SPLA ngo barebe niba bakwishyurwa ariko ngo na n’ubu nta kintu namba barabona.

The Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko bagerageje kuvugana n’umwe mu bavugizi ba Guverinoma ya Sudani y’epfo ariko ntibyashoboka.

Mu minsi yashize Museveni yabwiye abaturage bavugaga ko ingabo zahoze muri RPA ubwo zari ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda ziturutse muri Uganda ngo zabangirije imwe mu mitungo yabo bityo ngo azasaba u Rwanda rukabishyura cyangwa nawe akaba yabiyishyurira niba nta gikozwe.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ikibazo kinini ugandan bafite ni nda nini itajyanye nu buryo bakora mo.

    Ugandan yifuza kwinjiza cash akayabo ariko atavunitse ayakorera bakunda uturimo tworoheje.
    Ex: ntupfa kubona uumugande wu mufundi ngo akore ashishikaye hoya ahubwo yifuza gutangira akazi 09h00′ nyuma gato umutekere igikoma nudashyiramo amata mubipfe sasita umutekere mu kubaka urusaku nirwo rumuranga 16h00 ahembeshe atahe !!

    Bisa nkibi rero bishyuza ingabo za RPA ese ubwo bibuka yuko leta ya uganda iriho kubera umusada abari bagize iyo RPA bayihaye ???

    Ese bishyuye uwo musada cash ingana iki ???

    Menya bibaye kwishyuzanya aribwo Rwanda yakwishyurwa byinshi !!!

    Museveni nkubda uburyo yikiza injiji za Uganda aho abahaye igisubizo kiza kibitse byinshi ku wumva “ati nzabishyurira ni biba ngombwa”

    Ugandan mureke kwiyumvisha yuko mwabeshwaho na mayeri mushoza imanza zuzuye uvusambo mukore.

    Muri east africa Uganda nicyo gihugu kitarimo gutera imbere imyaka ibaye myinshi uko ugisize ugaruka nyuma ya 10 years ukagisanga uko cyari kiri cg cyarasubiye ibyuma nyamara muri 20 years ago cyari igihugu gitera imbere !!!

    • @Mubaraka, Uwo musada RPA yakwishyuza sinzi niba ungana ninkunga Uganda yatanze imyaka 4 yose kuva 1990-1994 ndetse na nyuma mwambuka muri Zaire.

Comments are closed.

en_USEnglish