Digiqole ad

Tanzania: Perezida Magufuli yashyize muri Guverinoma abagore 6

 Tanzania: Perezida Magufuli yashyize muri Guverinoma abagore 6

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzani uri kuhakora impinduka zidasanzwe

Perezida wa Tanzania John Magufuli yashyize ahagaragara amazina y’Abaminisitiri bashya, kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza, muri Minisiteri 18 yashyizeho Abaminisitiri 19 muri bo abagore ni batandatu.

Perezida John Pombe Magufuli
Perezida John Pombe Magufuli

Dr. Magufuli yavuze ko Minisiteri enye zitarabona Abaminisitiri bashya kuko ngo agishakisha abantu bashobora kuziyobora.

Amazina menshi mu yatangajwe ni abantu batari bamenyerewe mu bitangazamakuru nk’abakomeye.

Muri Minisiteri zabonye abayobozi, ni iy’Ibiro bya Perezida inashinzwe Imiyoborere myiza, izayoborwa n’Abaminisitiri babiri, George Simbachawene na Angella Kairuki (Umugore).

Minisiteri y’Ibiro bya Visi Perezida n’Ubumwe bwa Tanzania, yahawe January Makamba. Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ushinzwe Urubyiruko n’abafite ubumuga, yagizwe Jenista Muhagama (Umugore).

Minisiteri y’Imirimo, Ubworozi n’Uburobyi yahawe uwitwa Mwigulu Nchemba. Minisiteri y’Ubwubatsi ntirabonerwa Minisitiri, gusa umwungirije azaba ari Edwin Ambandusi Ngonyani.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ntirabonerwa Minsitiri uyikwiye, hariho uzaba amwungirije witwa Ashantu Kizachi.

Minisiteri y’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro yahawe Prof Mwigalumi Muhongo. Minisiteri ishinzwe Itegeko Nshinga n’Amategeko yahawe Harrison Mwakyembe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Africa y’Iburasirazuba, Akarere n’Amahanga, yagizwe Dr Augustino Mahiga. Minisitiri w’Umutekano n’Ingabo z’igihugu yahawe Dr Hussein Mwinyi.

Minisiteri y’Ibirebana n’iby’Imbere mu gihugu (Wizara ya Mambo ya Ndani) yahawe Charles Kitwanga. Minisiteri y’Ubutaka n’Amajyambere y’Imyubakire ihabwa William Lukuvi.

Miniteri y’Umutungo kamere n’Ubukerarugendo, ntirabonerwa Minisitiri uyikwiye, ariko uzaba amwungirije yagizwe Ramol Makani.

Minisiteri y’Inganda, Ubucuruzi n’Ishoramari yahawe Charles Mwijage. Minisiteri y’Uburezi n’Ikoranabuhanga nay o ntirabonerwa Minisitiri wayibasha, gusa umwungiriza we yagizwe Stella Manyanya.

Minisiteri y’Ubuzima, Iterambere ry’Abaturage, Uburinganire, Abasaza n’Abana yahawe Ummy Mwalim (Umugore). Ministeri y’Itangazamakuru, Umuco na Siporo ihabwa uwitwa Nape Nnauye.

Minisiteri y’Amazi yahawe Prof Makame Mbarawa. Mu bagore babazwe ko bashyizwe muri Guverinoma nshya, harimo abagizwe Abaminisitiri abandi bagirwa Abaminisitiri bungirije.

Perezida wa Tanzania, amaze igihe gito ariko yahinduye byinshi. Abenshi bamushimiye ko yakuyeho amafaranga yajyaga atangwa mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ubwigenge, banamushimiye ko aheruka gutangiza ibikorwa by’umuganda wo gukora isuku mu mujyi wa Dar es Salaam.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Biragaragara ko Magufuli afite fraicheur, uwamuduha gato mu Rwanda maze agacyaha ziriya nkomamashyi za ndiyo bwana zidashobora no kugira icyo zivuga kandi zibonako turi mu manga.

    • Ngizo zimwe mumpamvu guhindura itegekonshinga bizahaza igihugu.

  • Bashobora kuba habonetse kagame wa kabiri

  • Magufuli pombe joseph,bulldoza a.k.a. Tingatinga. Arimwo kwigana mzeee kijana. Guca ruswa nubwo atazabishobira rwose guha agaciro abategarugori mu nzego zifata ibyemezo ibintu uwamubanjirije atigeze akora uretse we nabantu be gusa iraha nubusambanyi. Genda makwete Tzd izakwibukira ku bujura bwawe gusa.. Magufuli kaza buti asigaye usange abandi muri EAC maze iterambere ritahe mubatuye EAC. Umoja ngufu utengano udhaifu.

  • @ butembo we ubwo se ushatse kuvuga iki, ngo turi mu manga,lol ni wowe uyirimo wenyine ariko,kuko twe turi kuzamuka twavuyeyo kera,inzira irakomeje,uyu magufuli niba atari igikabyo byaba byiza rwose akoze nka Kagame ,ndabona atangiye kumukurikiza,Oye Muzehe Kijana,referandum bazane tugutoreeee kabisa

    • @Rugira, imanga se ntayo ubona? Ese uzi ingoma ya Habyarimana yari imeze muri 1988? iyo yigendera u Rwanda suku ruba rumeze.Mobutu iyo yigendera muri 1982, ubu aba arimu ntwari za Zaire.Ibihugu byose bimeze neza nibihugu bigendera kuri demokarasi aho ubutegtsi buherekanywa nta guhindura itegekonshinga.Ubu Kagame arashaka gutegeka imyaka irenga 40.Kadafi yategetse 42.

      • Mugera urumuntu usobanutse kabisa.Nizereko bumvise ibyo wanditse.

  • Butembo Mugera na Gatabazi birababaje mubaye muri mu Rwanda kuko aya mazina ni ayo muri Congo. Nimwe muri mu manga niba mutabona aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma yo gusenywa n’inkoramaraso z’abahutu zakoje Jenoside yakorewe abatutsi.
    Ariko reba abo mwitaga inyangarwanda aho zigejeje zubaka igihugu, ureke abafashe ubutegetsi kuva 1959 kugeza 1994 icyo bakoze kwari ukwica abatutsi nabo batavuga rumwe.
    Ibikorwa byakozwe nyuma ya Jenoside birigaragaza kandi burya koko izina ibipinga ryavuye mubanyarwanda babona ukuri, hari abatanyurwa ndetse bahora bifuza ko twasubira inyuma ntibahe agaciro ibyakozwe bagahora bapinga ibyagezweho! muzahera inyuma nk’ikote!!!.
    U rwanda ubu isi yose iraruririmba ndetse n’Africa yose irabizi! Ese ujya utembera ngo urebe aho abandi bageze? Ngo ugereranye naho tuvuye naho tugeze? Ihereho nawe ubwawe? sinzi uko ungana ariko reba aho umaze kugera. Erekana ibitagenda utange n’ibisubizo,
    Reba secteurs zateye imbere muri iyi myaka 21 ishize:
    Transport, Education, Infrastructure, Sante, Securité, Justice, Gouvernance n’ibindi byinshi.. Plse mureke gupinga mwikuremo umwambaro w’urwango mwabibwemo n’ababyeyi banyu ahubwo muharanire guhindura amateka.
    Bitabaye ibyo ntaho muri muzahera mumanga! wigeze ubona mu Rwanda aho umwana yitsindira akiga mukigo kiza cy mumahanga nta kureba ubwoko cy aho akomoka uretse kuri iyi ngoma? Ndababara iyo mwirengagiza ukuri mukubona.
    Ngaho mugire amahoro!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish