Digiqole ad

Congo: FDLR iravugwaho kwica abasivili bane

 Congo:  FDLR iravugwaho kwica abasivili bane

FDLR ishinjwa gukora ibikorwa bibi ku baturage bo mu Burasirazuba bwa Congo

Aba bantu bane bishwe ku wa mbere mu gitondo muri Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, umuryango uharanira Demokarasi n’Uburenganzira bwa muntu, (CEPADHO), washinje inyeshyamba za FDLR kuba arizo zabishe.

FDLR ishinjwa gukora ibikorwa bibi ku baturage bo mu Burasirazuba bwa Congo
FDLR ishinjwa gukora ibikorwa bibi ku baturage bo mu Burasirazuba bwa Congo

Itangazo ryasohowe na CEPADHO, rivuga ko icyo gitero cya FDLR cyabereye mu gace ka Lubero izi nyeshyamba ngo zarimo zishakisha ibizitunga mu baturage.

Rivuga ko FDLR yarashe abo bantu bari bagiye guhinga mu mirima yabo.

Uyu muryango kandi uvuga ko uduce twinshi twari wahungiyemo imiryango myinshi twatwitswe mu cyumweru gishize n’inyeshyamba za FDLR.

CEPAHDHO ivuga ko FDLR yakoze ibyo bitero mu rwego rwo kwihorera ku barwanyo ba Mayi-Mayi, bagizwe n’abasore bakomoka muri ako gace ka Lubero.

Kubura kw’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) mu duce tumwe na tumwe tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bituma inyeshyamba zikora ibikorwa bibangamira umutekano w’abasivile.

Xinhua

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • izi nterahamwe banze kuzirasa none zikomeje kubakoramo gake gake. reka zibereke bazisama basandaye

Comments are closed.

en_USEnglish