Uganda: Minisitiri Mateke yasabye u Burundi gushyiraho Guverinoma ihuriwemo na bose
Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubufatanye mu karere, Philemon Mateke yasabye Leta ya Nkurunziza mu Burundi ko yakora ibishoboka byose igashyiraho indi Guverinoma ihuriwemo n’impande zose kugira ngo imidugararo ihavugwa ihagarare.
Mateke yavuze ko ibiganiro bigamije kunga Abarundi byabera ahandi hatari mu Burundi.
Ibi Uganda ibivuze nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize umunyamabanga wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga muri USA, Linda Thomas Greenfield avuze ko u Burundi nibutagira umutekano Uganda n’ibihugu bigize aka karere bizaba bibifitemo uruhare rutaziguye.
Nyuma y’uko Linda avuze ibyo, ibitero byagabwe ku ngabo z’U Burundi ku wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2015, n’ubwicanyi bwabikurikiye i Bujumbura, byasize abantu 87 bishwe.
USA yasabye abaturage bayo bari mu Burundi gutaha kuko ngo bashobora kwibasirwa n’abagizi ba nabi.
Mu biganiro abaterankunga bo mu Muryango w’ibihugu by’u Burayi cyane cyane abaturuka mu Bubiligi bagiranye na Leta ya Nkurunziza yari ihagarariwe na Willy Nyamitwe usanzwe ari umujyanama we, bayisabye ibisobanuro birambuye ku cyo u Burundi buri gukora ngo amahoro agaruke, bityo inkunga u Burundi buhabwa ikomeze gutangwa.
RFI mu cyumweru gishize yatangaje ko Willy Nyamitwe n’itsinda yari ayoboye batabashije gutanga ibisobanuro binyuze abagize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.
Ku wa kane w’icyumweru gishize, Minisitiri w’ingabo muri Uganda Crispus Kiyonga washinzwe na Perezida Museveni guhuza Abarundi yavuze ko n’ubwo abategetsi b’i Bujumbura babigendamo biguru ntege, ngo kwicara bakaganira ni byo bizatuma amahoro arambye aboneka.
Muri Nyakanga uyu mwaka, abakuru w’ibihugu by’aka karere bashinze Perezida wa Uganda, Kaguta Yoweri Museveni guhuza abatavuga rumwe na Nkurunziza, ahanini ubwumvikane buke bwatewe na Manda ya gatatu.
Aka kazi Museveni yagakoze iminsi ibiri gusa ahita agashinga Minisitiri Crispus Kiyonga.
Kuva Kiyonga yatangira ako kazi, nta kintu kigaragara cyakozwe ngo habeho ibiganiro, ahubwo amaraso yakomeje kumeneka, ibi hakaba hari abavuga ko byatewe n’uko Museveni yabigenzemo gake.
Mu kiganiro yahaye itsinda ry’Abasenateri bo muri USA, Linda Thomas Greenfield yavuze ko Museveni ahangayikishijwe cyane no kongera kwiyamamariza kuyobora Uganda naho ngo iby’i Burundi ntacyo bimubwiye nk’uko The Daily Monitor yabyanditse.
Mu mpera z’Icyumweru gishize kandi, abayobozi bakuru bo muri USA, UN, no mu Muryango w’U Burayi bagiranye ibiganiro mu muhezo na Minisitiri Kiyonga n’abandi bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ingabo no mu Biro bikuru by’Umukuru w’igihugu cya Uganda.
Iyo nama, barebeye hamwe uburyo bakongera gushyira igitutu kuri Perezida Pierre Nkurunziza ngo akemure ibibazo biri mu gihugu ayoboye.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW