Digiqole ad

Benin: Perezida Talon amaze igihe mu Bufaransa, yagiye kwisuzumisha

 Benin: Perezida Talon amaze igihe mu Bufaransa, yagiye kwisuzumisha

Patrice Talon Perezida wa Benin yasubiye mu gihugu cye

Perezida wa Benin, Patrice Talon ari mu Bufaransa aho yagiye gukoresha ibizamini by’umubiri nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Aurélien Agbénonci.

Patrice Talon Perezida wa Benin ari mu Bufaransa yagiye kwisuzimisha uko umubiri we uhagaze

Patrice Talon amaze igihe nta we umuca iryera mu bikorwa bya Leta, mu byumweru bibiri bishize hari hatangiye kuvugwa byinshi ku buzima bwe.

No mu nama ikomeye yahuje Abayobozi b’Ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba bahuriye mu muryango w’ubukungu wa ECOWAS, Talon ntiyayitabiriye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagiye kuri Televiziyo y’Igihugu ahumuriza abatuye Benin, ahakana ibivugwa ko Patrice Talon arembye, avuga ko Perezida atavuye muri Benin ikubagahu ngo ajye kwivuza.

Ibihuha byari byatangiye gukwira bitewe n’uko ubusanzwe Perezida Talon ajyana na Minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga mu ngendo akora ariko noneho akaba yaragiye mu Bufaransa akamusiga.

Minisitiri Agbenonci yabwiye BBC ko Perezida Talon azagaruka muri Benin mu mpera z’iki cyumweru.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Reka mujye murwanira ubuyobozi muzi kutwiba kabisa,ni gute umuntu ava mu gihugu cye akajya kwisuzumisha I burayi?ese ubwo yabuze igihugu na kimwe cyo muri Africa yajyamo
    Abayobozi bacu nimwe mutuma racism dukorerwa idacika kuko mwerekana ubugoryi bwo ku rwego rwohejuru

Comments are closed.

en_USEnglish