Digiqole ad

Maroc yakiriwe mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba

 Maroc yakiriwe mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba

Mohamed IV Umwami wa Maroc

Abakuru b’ibihugu by’Africa y’Uburengerazuba bihuriye hamwe mu muryango w’ubukungu wa ECOWAS bemereye Maroc kuba kimwe mu bihugu bigize ECOWAS nubwo cyo ari igihugu cyo mu Majyaruguru ya Africa.

Mohamed IV Umwami wa Maroc

Maroc yemerewe kunjira muri Ecowas umwami Mohamed VI adahari kubera ko yanze kujya mu nama yatumiwemo Israel.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamin Netanyahu ari i Monrovia aho inama iri kubera akaba yarahageze ku Cyumweru.

Maroc yamerewe kuba umunyamuryango wa ECOWAS nyuma y’uko muri Mutarama uyu mwaka yemerewe kongera kwinjira mu Muryango wa Africa yunze ubumwe (AU) mu nama yabereye i Addis Ababa, muri Ethiopia.

Perezida wa Cote d’Ivoire/Ivory Coast, Alasanne Ouattara ukuriye ECOWAS muri iki gihe yavuze ko muri rusange bemereye Maroc kwinjira mu muryango ariko ngo bazabanza bige kuri buri ngingo irebana no kwinjizwamo burundu.

ECOWAS kandi iri kureba uko ubusabe bw’ibindi bihugu nka Tunisia na Mauritania bwakwakirwa, kubyemerera cyangwa kubihakanira bikazatangazwa ku mugaragaro mu nama izabera muri Togo mu Ukuboza uyu mwaka nk’uko BBC ibitangaza.

Ibihugu 15 ni byo bigize uyu muryango, muri rusange hakaba habarirwa abaturage miliyoni 300. Abatuye muri ibi bihugu bafite uburenganzira bwo kubitemberamo no kubicururizamo nta rupapuro rw’inzira.

Netanyahu ubwo yagezaga ijambo ku Bakuru b’Ibihugu bigize ECOWAS i Monrovia yagize ati: “Nizera ko Africa ari umugabane w’ejo hazaza. Uri gutera imbere ahantu hose kandi vuba.”

Israel na Maroc ni ibihugu bidafitanye umubano wihariye uwo ari wo wose. Umwaka ushize abayobozi bakuru b’ibi bihugu byombi basuye Africa y’Uburasirazuba n’Amajyepfo mu rwego rwo kureba uko ibihugu byabo byarushaho kugira ijambo kuri uyu mugabane.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Maroc,nyuma yo gutsura umubano n’u RWANDA(Pays des Milles Collines)ikomeje kugaragaza ko ifite gahunda muri diplomatie kweri!!! Kandi nta mugayo ntiwaba ukubutse mu rw’Imisozi 1000 wabonanye na Nyakubahwa President wa Rep Paul KAGAME ngo ahandi wajya bakwime karibu!!!Never

    • Wowe biragaragra ko nta mateka uzi.Maroc iri gufata umwanya Khadafi yarafite muri Africa.Ibi bikaza nyuma yuko Maroc yari ifite uwo mwanya kuva 1960 n’umwami Hassa II baza kuvayo Kadhafi ahaje n’amafaranga..ubu Maroc ifite amafaranga kandi byose biri mu nyungu zayo kuko ubwo iba igura amajwi yo kuburizamo no kuzibira Polisario.Gusa twebwe dukurikira inyungu ugasanga idéologie twayishyize ku ruhande.Akenshi nicyo cyica Africa ya panafricanisme ihindutse Palapala.

  • Wo kabyara we si ukutamenya amateka njye ibyo ndeba ni ibijy’imbere kandi dushimira Diplomatie nziza na twe dufite mu ruhando mpuzamahanga kandi ducyesha imiyoborere myiza,nonese bakubwiye ko Uriya mwami wa Maroc agira ingendo zingana iki kuri iy’Isi? Kuza murw’imisozi 1000 hari icyo byari bivuze kandi urw’Imisozi 1000 rutegereje mo inyungu. Ibindi ubundi muvandimwe.

Comments are closed.

en_USEnglish