Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh yaraye agejeje ijambo ku batuye igihugu abasaba ko bategereza umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga kuko ngo nirwo ruzemeza uwatowe nka Perezida. Ijambo rye ryakurikiye umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga uvuga ko ruzaterana muri Gicurasi 2017 kugira ngo abacamanza basuzume ikirego cyatanzwe n’ishyaka rya Perezida Jammeh risaba ko amatora yasubirwamo. Urukiko rw’Ikirenga rwimuriye urubanza muri […]Irambuye
Umutwe ugendera ku matwara ya kislamu Al-Shabab wishe abagabo batatu barimo babiri bashinjwaga ubutinganyi, n’undi umwe bashingaga kuba intasi ya Ethiopia bafata nk’umwanzi ukomeye. BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko aba bagabo bose uko ari batatu biciwe mu ruhame, mu mujyi wa Buale wo mu gace ka Jubaland (middle Juba) muri Somalia. Bose bishwe barashwe. […]Irambuye
Perezida wa Cote d’Ivoire/Ivory Coast Alassane Ouattara yagize uwari Minisitiri w’Intebe weguye ku wa mbere, Daniel Kablan Duncan, Visi Perezida. Kablan Duncan yeguye ku wa mbere nka Minisitiri w’Intebe nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe rya ‘RHDP Coalition’ rigize ubwiganze bw’amajwi mu Nteko Nshingamategeko. Umwanya wa Minisitiri w’Intebe washyizweho mu Itegeko Nshinga rishya ryemejwe muri […]Irambuye
Uwari Minisitir w’Itangazamakuru muri Gambia, Sheriff Bojang yahungiye muri Senegal, hari ababibona nk’ikimenyetso cy’uko muri Guverinoma ya Perezida Yahya Jammeh utaremera ko yatsinzwe amatora harimo abatamushyigikiye. Sheriff Bojang yasohoye inyandiko avuga ko icyemezo cya Jammeh cyo guhakana ibyavuye mu matora byatangajwe tariki ya 1 Ukuboza 2016, ari ukuburizamo ubushake bw’abaturage ba Gambia batoye uwo bashaka […]Irambuye
Bamwe mu ngabo za Ivory Coast ejo ku wa gatandatu biriwe bafunze Minisitiri w’Ingabo, Alain Richard Donwahi kubera ko bamaze igihe badahembwa. Imwigaragambyo y’ingabo yatangiye ku wa Gatanu nimugoroba mu mijyi ya Bouake na Abidjan. BBC ivuga ko Abasirikare bafashe bunyago Minisitiri w’Ingabo nyuma y’uko Perezida Allasane Ouattara asabye abasirikare batarahembwa kwihangana kuko imishahara ngo […]Irambuye
Nana Akufo-Addo yarahiriye kuyobora Ghana nka Perezida mushya nyuma yo guhigika John Mahama amutsinze mu matora yabaye mu Ukuboza 2016. Abayobozi b’Ibihugu binyuranye bitabiriye uyu muhango, wabereye ku murwa mukuru Accra. Akufo-Addo, afite imyaka 72, yabaye umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu, yasezeranyije abatuye Ghana kuzigira Ubuntu mu mashuri makuru no kubaka inganda. Gusa, abamunenga bibaza […]Irambuye
Abadepite bane bo mu ishyaka rya FDC (Forum for Democratic Change) ritavuga rumwe na Leta ya Uganda baregeye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ICC ikirego kirega Perezida Yoweri Kaguta Museveni ibyaha byibasiye inyokomuntu. Uru rukiko rwatangaje ko iki kirego cyakiriwe. Aba badepite bo mu gace ka Kasese ko mu burengerazuba bwa Uganda, barimo Winni Kiiza wabwiye ibinyamakuru […]Irambuye
Mu majyaruguru ya Uganda hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Sudani y’Epfo ahitwa Amuru, isoko ryitwa Elegu Trading Centre riherereye muri aka gace ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yangiza ibicuruzwa by’abacuruzi n’amafaranga abarirwa muri za miliyoni z’ama Shillings batabashije kurokora. Ababonye iyi nkongi babwiye ikinyamakuru The Monitor dukesha iyi nkuru ko umuriro watangiye kuwa Kabiri ariko abashinzwe kuzimya batinda kuhagera […]Irambuye
Bimaze kuba umuhango ngarukamwaka ko abakuru b’ibihugu byinshi ku Isi no muri Africa by’umwihariko bageze ijambo ku baturage babo babifuriza umwaka mushya muhire bakanabagezaho imwe mu migabo n’migambi bifuza kubagezaho muri uwo mwaka baba batangiye. Mu ijambo Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda ku ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki 31, Ukuboza rishyira iya […]Irambuye
Nibura umuntu umwe yasize ubuzima muri iki gikorwa cyo gutoroka uburoko muri “Philippine Prison Break”. Imfungwa zibarirwa ku 150 zasimbutse gereza iri mu majyepfo y’ibirwa bya Philippines nyuma y’uko abantu bitwaje intwaro bateye iyo gerereza. Ubuyobozi bw’igihugu burakeka ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bafitanye isano n’Umutwe wa Kiyisilamu ushaka ko ako gace kigenga. Abantu babarirwa […]Irambuye