Digiqole ad

Ivory Coast: Uwari Minisitiri w’Intebe yagizwe Visi Perezida, Guillaume Soro aba Perezida w’Inteko

 Ivory Coast: Uwari Minisitiri w’Intebe yagizwe Visi Perezida, Guillaume Soro aba Perezida w’Inteko

Perezida wa Cote d’Ivoire/Ivory Coast Alassane Ouattara yagize uwari Minisitiri w’Intebe weguye ku wa mbere, Daniel Kablan Duncan, Visi Perezida.

Daniel Kablan Duncan wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Visi Perezida w’igihugu

Kablan Duncan yeguye ku wa mbere nka Minisitiri w’Intebe nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe rya ‘RHDP Coalition’ rigize ubwiganze bw’amajwi mu Nteko Nshingamategeko.

Umwanya wa Minisitiri w’Intebe washyizweho mu Itegeko Nshinga rishya ryemejwe muri Kamarampaka yabaye mu Ukwakira 2016.

Duncan ni inzobere mu bijyanye n’imari, yakoze muri Banki ya West African Central Bank anaba Minisitiri w’Imari muri Cote d’Ivoire.

Muri iki gihugu kandi, uwahoze akuriye inyeshyamba, ndetse wanabaye Minisitiri w’Intebe, Guillaume Soro, yongeye gutorwa nka Perezida w’Inteko Nshingamategeko ku bwiganze bw’amajwi 95%.

Soro yemejwe muri uwo mwanya mu gihe, Perezida Alassane Ouattara yari amaze kwirukana Minisitiri w’Ingabo nyuma y’aho agatsiko k’abasirikare bari bagumutse kubera igihe bamaze badahembwa mu cyumweru gishize.

Guillaume Soro yiyamamaje nk’umukandida wigenga akaba yari ahanganye na Evariste Meambly, wo mu ihuriro riyoboye rya ‘RHDP Coalition’.

Soro agomba kuyobora inama irimo na Perezida Ouattara, kuri uyu wa kabiri.

Perezida w’Inteko Nshingamategeko muri Cote d’Ivoire, Guillaume Soro, asa n’ufite amahirwe menshi yo kuba yazasimbura Perezida Ouattara ubwo azaba arangije manda ye ari na yo ya nyuma mu 2020.

Gullaume Soro yatorewe kuyobora Inteko, yari kumwe na Alassane Ouattara

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish