Umugabo witwa Ahmed Ssempala wo mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu ubwo yari kwa muganga ashaka icyemezo kigaragaza ko yapfuye kugira ngo atazishyura umwenda abereyemo banki. Uyu mugabo yatawe muri yombi arimo guha amafaranga ibihumbi 100 by’amashilingi umuntu ushinzwe gutanga raporo y’abantu bapfuye ku bitaro bya Mulango ngo amwandikire icyemezo […]Irambuye
Intumwa zidasanzwe z’Umuryango w’Abibumbye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo zishimiye igikorwa cy’Inteko ishinga Amategeko muri iki gihugu cyo gutora umushinga w’itegeko rishyiraho imbabazi rusange. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 05 Gashyantare 2014 izi ntumwa zivuga ko zakiriye neza igikorwa cya Guverinoma ya Congo cyo gutora iri tegeko bavuga […]Irambuye
Nyuma y’uko Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yeguje uwari Visi-Perezida we ukomoka mu ishyaka ry’Abatutsi ‘Uprona’, abaminisitiri batatu bakomoka muri iri shyaka nabo bahise begura ku mirimo yabo. Abaminisitiri beguye ni Jean Claude Ndihokubwayo, wari Minisitiri w’iterambere ushinzwe amajyambere y’amakomine, Léocadie Nihaza wari Minisitiri w’itumanaho na Victoire Ndikumana wari Minisitiri w’Ubucuruzi. Iki kibazo cyongeye kuvuka […]Irambuye
Perezida w’Igihugu cya Sudani y’Amajyepfo Salva Kiir akomeje kuyobora iki gihugu ari mu gihirahiro kuko n’ubwo yashyize umukono ku masezerano y’amahoro, inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu zimoje kwiyongera hirya no hino mu gihugu. Raporo y’iperereza ry’Amerika igaragaza ko Kiir ari mu bibazo by’imirwano bikomeye afitanye na Riek Machar wahoze ari visi Perezida w’iki gihugu. Raporo […]Irambuye
Nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi wa Libiya Colonel Mouammar Khadhafi wari umaze imyaka irenga 40 ku butegetsi, igihugu kigahinduka akajagari kugeza n’ubu, abaturage ibyo babonaga ku ngoma ye bakaba batakibibona, batangiye kubona ko bari bambaye ikirezi, ntibamenye ko kera. Ibi bikaba bigaragazwa n’icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara numwe mu baturage bo mu gihugu cya Libiya , agaragaza […]Irambuye
Uwahoze ari perezida wa Africa y’Epfo nyakwigendera Nelson Mandela byatangajwe none ko yasize umutungo ubarirwa muri miliyoni 4.13 z’amadorari ya Amerika nk’uko byatangajwe mu irage rye ryasomwe none. Umuryango wa Mandela uzahabwa ibihumbi 130$ kongeraho n’indi mitungo imwe n’imwe. Mu bandi bazahabwa ku irage rya Mandela harimo; ishyaka rya ANC, abakozi bamukoreraga ndetse n’amashuri menshi. […]Irambuye
Martin Kobler, Umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko bizafata igihe kugira ngo iki gihugu kigere ku bwiyunge. Kobler atangaje ibi mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi batandukanye b’Afurika bari ateraniye i Addis Abeba mu nama y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, aho bari bwibande ku mutekano […]Irambuye
Mu gihe mu minsi ishize igihugu cya Sudani y’Amajyepfo cyarekuye imfungwa za Politiki zakekwakagaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Salva Kiir ariko bakarekura abarindwi abandi bane bakaba basigarana, kuri ubu ubu Amerika irimo gusaba iki gihugu ko cyarekura n’aba bagiye. Aba bantu batawe muri yombi mu kwezi k’Ukuboza hagati nyuma yo kumvikana kw’amasasu menshi mu Murwa […]Irambuye
Abagore bo muri Repeburika iharanira Demokarasi ya Congo Mu Mujyi wa Lubumbashi mu gace ka Katanga kuri uyu wa gatatu tariki 29 biraye mu mihanda bigarambya kubera ifatwa ry’abagabo ba bo bavuga ko bakekwaho gukorana n’inyeshyamba zihungabanya umutekano w’aka gace. Aba abagore bari mu myigarambyo bavuga ko abagabo ba bo bafashwe n’ingabo z’iki gihugu FARDC […]Irambuye
Polisi yo mu gihugu cya tanzaniya irimo irashakisha uruhundu umuntu urimo kugenda yica abantu mu byiciro, ubu akaba ameze kwivugana umunani batuye mu gace ka Mara gaherere mu Majyeruguru y’iki gihugu. The Citizen , Ikinyamakuru cyo muri iki gihugu gitangaza ko uyu muntu yishe aba bantu yatangiye kwica aba bantu mu ijoro ryo kuwa gatandatu, kivuga […]Irambuye