Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi FNL ziri muri Congo Kinshasa zigabije uduce dutandukanye twa Uvira zikora ibikorwa by’ihohotera, zirasahura ndetse ziranashimuta. Izi nyeshyamba ziraye mu duce twa Mushule, kagogo na Manana turi mu Mujyi wa Uvira uherereye muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko radiyo okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza. Iyi […]Irambuye
Muri uyu mwaka abanyeshuri barangiza batsinze neza ku cyiciro cya mbere (First Class) muri kaminuza ya Makerere iherereye mu gihugu cya Uganda waragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2012. Iyi kaminuza itangaza ko muri uyu mwaka abanyeshuri babaye indashyikirwa abakaza mu cyiciro cya mbere (First Class) bangana 244 mu gihe umwaka ushize bari 248. Kaminuza ya […]Irambuye
Abagize Inteko Ishinga amategeko mu gihugu cya Nigeria batoye umushinga w’itegeko ubuza abantu kunywera itabi mu ruhame , ubifatiwemo agahanwa. Iri tegeko rivuga ko uzajya afatwa anywa itabi mu ruhame azajya ahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi atatu n’ihazabu y’amaero 28. Hanyuma uzarinywera imbere y’umwana we azahanishwa igihano cy’igifungo cy’ukwezi kumwe n’ ihazabu y’amafaranga y’amaero 115. Iri […]Irambuye
Mu gihe ingabo za Uganda zoherejwe ku rugamba muri Sudan y’Epfo kurwana ku butegetsi bwa Salva Kiir, abagera ku icyenda bamaze kugwa muri iyi mirwano na ho abandi 12 barakomeretse nk’uko bitangazwa n’igisirikare cy’iki gihugu. Uyu mubare ariko utangazwa na Uganda, inyeshyamba zo muri Sudan y’Epfo zo zivuga ko zahitanye abarenga aba. Perezida Yoweri Museveni […]Irambuye
Ingabo za Sudan y’Epfo ziratangaza ko kugeza ubu umujyi wa Malakal ufatwa nk’umujyi w’ifatizo muri iki gihugu kubera ubukungu bwa petelori ufite, utakiri mu maboko y’inyeshyamba ko ugenzurwa n’ingabo za Leta. Nyuma y’icyumweru cyose aka gace kaberamo imirwano itoroshye, ariko kugeza ubu nk’uko bitangazwa n’ingabo za guverinoma ya Sudani y’Epfo, Malakal yongeye gufatwa nyuma y’ukwezi […]Irambuye
Centre Afrique, nyuma y’iyegura rya Michel Djotodia wari Perezida w’inzibacyuho utarabashije guhosha ubwicanyi, kuri uyu wa 20 Mutarama Inteko ishinga amategeko ya Centre Afrique yatoye madame Catherine Samba-Panza nka Perezida mushya w’iki gihugu mu gihe cy’inzibacyuho. Madame Samba Panza yatsinze ku kiciro cya kabiri Desiré Kolingba bari babanje gusa n’abanganya amajwi mu kiciro cya mbere. Catherine […]Irambuye
Inteko Ishinga Amategeko y’agateganyo (CNT) mu gihugu cya Centreafrique yashyize ahagaragara ibintu 17 umuntu ushaka guhatanira umwanya wa Perezida wa repeburika agomba kuba yujuje. Gusa ariko n’ubwo barimo gushyiraho ibisabwa kugira ngo umuntu abe yayobora iki gihugu itariki y’amatora ikomeje kugenda yigizwa inyuma. None ho ubu batangaje ko amatora ateganyijwe kuwa mbere tariki 21 Mutarama. […]Irambuye
Umwanzuro wa Perezida Goodluck Jonathan watangajwe n’umuvugizi we, Reuben Abati wavuze ko perezida yahinduye abayobozi bakuru mu buyobozi bw’igisirikare muri Nigeria. Nta mpamvu n’imwe yatanzwe ku bijyanye n’icyo gikorwa, ariko mu gihugu cya Nigeria hamaze igihe havugwa inyeshyamba zo mu mutwe wa Boko Haram zayogoje iki gihugu cyane mu gice cy’Amajyaruguru. Abati yatangaje ko Air […]Irambuye
Perezida w’igihugu cya Zimbambwe Robert Mugabe uri hafi kuzuza imyaka 90 kuva yajya mu kirihuko cy’umwaka ntarongera ku garagara mu gihugu none abantu batangiye kubyibazaho kuko bitari bimenyerewe . Umuvugizi wa guverinoma y’iki gihugu George Charamba, avuga ko Perezida Mugabe nta kibazo afite nkandi ko ari ibisanzwe kuko buri ntangirizo z’umwaka afata akaruhuko. Yagize ati […]Irambuye
Perezida Yoweli Kaguta Muveni yemeza ko uwahoze ari visi perezida w’igihugu cya Sudani y’Epfo Rieck Machar yari afite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Salva Kiir umugambi ukamupfubana. Museveni ashimangira ibi avuga ko iyaba Machar atari afite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Juba inkoramutima ze ziba zitarafahe uduce twa Malakal , Bor na Akobo. Agira ati:”ku […]Irambuye