Digiqole ad

Uganda:Umwenda wa banki watumye ahimba ko yapfuye

Umugabo witwa Ahmed Ssempala wo mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi  na Polisi y’iki gihugu ubwo yari kwa muganga ashaka icyemezo kigaragaza ko yapfuye kugira ngo atazishyura umwenda abereyemo banki.

Ahmed Ssempala
Ahmed Ssempala

Uyu mugabo yatawe muri yombi arimo guha amafaranga ibihumbi 100 by’amashilingi umuntu ushinzwe gutanga raporo y’abantu bapfuye ku bitaro bya Mulango ngo amwandikire icyemezo  kigaragaza ko yapfiriye muri ibi bitaro.

Uyu mugabo yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kugenda afata umwenda muri banki ukagnda wiyongera  kugeza  kuri miliyoni 20 z’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu cya Uganda maze akabona atazashobora kuyishyura.

Hashim Kasinga, umuyobozi wa Polisi mu gace ka Mulango avuga ko umukozi ushinzwe kumenya abapfuye muri ibi bitaro yamubwiye ko Ssempala yamusabye ko yamuhimbira icyemezo kigaragaza ko yapfuye hanyuma akana mukorera raporo igagaraza isuzumwa ryakozwe nyuma y’urupfu rwe.

Kasinga  yagize ati:“Yari yamwemereye ‘avance’ mu gihe arimo gukora icyo cyemezo. Hanyuma ayamuzaniye duhita tumuta muri yombi”.

Polisi ikomeza ivuga ko Ssempala yari yanemereye uyu muntu ukora aho babika imirambo ibihumbi 50 yagombaga kumworereza akorsheje telefoni.

Polisi yo muri aka gace kandi yanataye muri yombi uwitwa Charles Makanga ukurikiranyweho guhimba ibyemezo by’amavuko bigera 11 abikorera  itsinda ry’urubyiruko rwashakaga kujya mu rugendo shuri muri Amerika.

Newvision
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Iyisi we

  • Mana turagusenze, ngo abantu twese turimo amadeni yaba aya bank, yaba ay’abandi, mana we, utwumve utwishyurire. Mu izina rya Yesu. Amen

  • UBWO SE YARI KUZASOBANURA KO YAZUTSE UMUNSI YAGARAGAYE?!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish