Tanzaniya: Polisi irimo gushakisha umuntu umaze kwica abantu umunani
Polisi yo mu gihugu cya tanzaniya irimo irashakisha uruhundu umuntu urimo kugenda yica abantu mu byiciro, ubu akaba ameze kwivugana umunani batuye mu gace ka Mara gaherere mu Majyeruguru y’iki gihugu.
The Citizen , Ikinyamakuru cyo muri iki gihugu gitangaza ko uyu muntu yishe aba bantu yatangiye kwica aba bantu mu ijoro ryo kuwa gatandatu, kivuga ko mbere yo kubica yabanzaga kubaka telefoni zigendanwa n’amafaranga ya bo.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubu bwicanyi bwo mu byiciro bwateye ubwoba abatuye Akarere ka Tarime.
Habari Leo , Ikinyamakuru cyo muri iki gihugu cyo gitangaza ko uyu muntu agenda yica abantu bahuye mu muhanda nta cyo agendeyeho.
Kuva aho ubu bwicanyi bwatangiriye abacuruzi bo muri aka gace basigaye bafungura batinze ndetse bagafunga amaduka ya bo kare kugira ngo hatagira ubicira mu nzira batashye.
Justus Kamugisha, Umuyobozi wa Polisi muri aka gace avuga ko gushaka uyu muntu bikomeje ngo hashize iminsi itanu bamushakisha kuva aho yiciye umuntu wa mbere.
Yagize ati:”Nti tuzaruhuka mu gihe cyose tutarata muri yombi uno muntu cyangwa ngo tumugeze imbere y’Ubutabera”.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
wasanga ari ingabire wamutumye.
Kamangu we. Niba atari we wamutumye ashobra no kuba ari we wamutoje ibyo akora. Ikizwi ni uko abasangiye nawe ibitekerezo ndavuga byo kwica aribo bamaze kuyogoza Afurika yose aho bagiye bahungira. Ibikoresho bya Sekibi.com
Comments are closed.