Inama ya 22 y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe irimo kubera mu gihugu cya Ethiopia i Addis Abeba iri bwibande cyane cyane ku mvururu n’amakimbirane bikomeje kugaragara ku mugabane w’Afurika. Abitabiriye iyi nama kandi bari bushyire ahagaragara insanganyamatsiko nyamukuru uyu mwaka ivuga k’ ubuhinzi no kwihaza mu biribwa. Tedros Adhanom, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ethiopia yatangaje […]Irambuye
Ku cyumweru ni bwo umutwe wa Boko Hram wagabye igitero mu isoko mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ku munsi w’ejo kuwa kabiri byavugaga ko abasaga 52 bapfuye aho kuba 45. Umwe mu bakuru ba polisi muri iki gihugu, Lawan Tanko yabwiye ibi biro ntaramakuru ati “Dufite amakuru ko abantu 52 baguye […]Irambuye
Ku cyumweru, Umubiligi Steven Dhont n’umukunzi we w’Umunyakenya batawe muri yombi na Polisi ya Uganda, ibakekaho gukorera ubutinganyi muri iki gihugu kitabyemera na gato. Bakimara gufatwa babanje gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ntinda, iherereye mu Mujyi wa Kampala. Ejo kuwa mbere mu gitondo, abo bagabo bombi boherezwa muri Sitasiyo ya Polisi ya Kiira Road. […]Irambuye
Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo buri ku isonga ku rutonde rw’ibizigirwaho mu nama y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) iteganyijwe tariki 31 Mutarama 2014 ikabera i Addis Abeba muri Ethiopia. Iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu 11 bashyize umukono ku mazerano y’I Addis Abeba yo kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari iziga ku ngingo […]Irambuye
Abaturage b’abayisilamu mu gihugu cya Centreafrique bakomeje gushinja ingabo z’Ubufaransa gukora ubusa muri iki gihugu bavuga ko bananiwe kubacungira umutekano kandi ari cyo cyabazanye. N’ubwo Catherine Samba-Panza, Perezida mushya w’iki gihugu akomeje gukanguririra abaturage ubumwe n’ubwiyunge ngo imirwano iracyakomeje mu Murwa mukuru Bangui. Ibi rero bigatuma abaturage cyane abayisilamu bijujuta bavuga ko ingabo z’Abafaransa nta […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru gishize, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa kiyisilamu ukorera muri Somalia uzwi cyane nka al-Shabab yaraye ahitanwe n’igitero cy’indege yo mu bwoko bwa nk’uko itangaza ry’uyu mutwe ryabitangaje. Ahmed Abdulkadir Abdullahi, wari uzwi ku kazina “Iskudhuuq,” yaraye ahiriye mu modoka ubwo igisasu cyari cyirashwe n’indege y’Abanyamerika cyayifataga mu gace ka Lower […]Irambuye
Salva Kiir na Riek Machar bari maze igihe baranze kuva ku izima ngo basinye amasezerano y’amahoro kubera ikibazo cy’imfungwa 11 ziri mu maboko ya guverinoma ariko kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mutarama bavuze ku izima bayashyiraho umukono banemeza ko imirwano igomba guhita ihagarara biterenze amasaha 24. Iyi mishyikirano hagati ya Guverinoma n’inyeshyamba ni […]Irambuye
Urukiko mpuzamahanaga mpanabyaha ICC urukomeje kugenda biguru ntege mu gutangiza urubanza ruregwamo umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta ukurikiranyweho kugira uruhare mu mvururu za nyuma y’amatora yo muri 2007. Umushinjacyaha mukuru wa ICC Fatou Bensouda yasabye ko uru rubanza rwa kongera rugasubikwa ngo kuko akeneye umwanya wo kubanza gukusanya ibimenyetso. Bensouda avuga ko impamvu nyamukuru […]Irambuye
Guverinoma ya Sudani y’Amajyepfo ishinja inyeshamba zirwanya ubutegetsi kwica abarwayi 127 zibasanze mu bitaro bihereye mu gace ka Bor. Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ibihumbi by’abantu bimaze kugwa mu mirwano imaze ukwezi n’igice ishyamiranyije guverinoma ya Sudani y’Epfo n’ikoramutima z’uwahoze ari visi perezida muri iki gihugu Rieck Machar. Umuvugizi wa Perezida Salva Kiir witwa Ateny Wek […]Irambuye
Perezida w’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo arashinja abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu gihugu cye kuba ku ruhande rw’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi ndetse zari zanacuze umugambi wo kumuhirika. Umubano hagati y’Umuryango w’Abibumbye n’iki gihugu usa n’uwajemo agatotsi kuva aho imvururu zadukiye muri iki gihugu abantu benshi bagapfa abandi bagahunga. Nyuma y’ukwezi kumwe imirwano itangiye hagati ya guverinoma n’abashyigikiye […]Irambuye