Libiya: ngo 'bambaye ikirezi ntibamenya ko kera'
Nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi wa Libiya Colonel Mouammar Khadhafi wari umaze imyaka irenga 40 ku butegetsi, igihugu kigahinduka akajagari kugeza n’ubu, abaturage ibyo babonaga ku ngoma ye bakaba batakibibona, batangiye kubona ko bari bambaye ikirezi, ntibamenye ko kera.
Ibi bikaba bigaragazwa n’icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara numwe mu baturage bo mu gihugu cya Libiya , agaragaza ibyo igihugu cyageneraga abaturage ku nzego zose ku gihe cy’ubutegetsi bwa Khadafi, ubu bakaba batakibibona.
Aragira ati:’’ Umuturage wa Libiya ufite umuryango, yinjizaga amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi 14 192″ (ugereranyije mu mafaranga y’u Rwanda angana na 9 557 776 RwF mu mwaka), buri umwe mu bagize umuryango leta yamugeneraga amadolari y’Amerika 1000 “ ni nka 685 000 RwF ku mwaka.
Akomeza yerekana ko abashomeri, leta yabageneraga amadolari y’Amerika 730 ku kwezi, akerekana ko umushahara w’umuforomo w’ibitaro wari amadolari y’Amerika 1000 ku kwezi (ugereranyije 685 000 RwF), naho umwana wavukaga akaba yaragenerwaga na leta amadolari y’Amerika 7 000.
Yerekanye kandi ko ubu gukora ubukwe bisigaye bikora umugabo bigasiba undi kandi mu gihe cy’ingoma ya Khadhafi abashyingiranwaga, leta yarabageneraga amadolari y’Amerika 64 000 angana na 43 000 000RwF yo gutangira ubuzima bushya.
Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Khadafi kandi uwo muturage agaragaza ko uwafunguraga ikigo cyigenga, agiye kwikorera ku giti cye, leta yamugeneraga amadolari y’Amerika 20 000 y’inkunga kandi amahooro menshi yari abuzanyijwe.
Ibi byose Leta yafashaga abaturage byiyongeraga ku banyeshuri bigiraga ubuntu, kwivuza ari ubuntu, kandi ibijyanye no kwimenyereza akazi (stage) mu mahanga bikaba byarishyurwaga na leta.
Akomeza agira ati:’’ Nta nzara yigeze irangwa muri iki gihugu, kuko hari ibigega by’imyaka yabaga yarahunitswe, igahabwa abaturage nyamwishi ku giciro gito cyane’’.
Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Khadafi kandi byari bibujijwe gucuruza ibicuruzwa byarengeje igihe, kugurisha no kunywa ibisindisha, kandi uwafatwaga yabikoze yahanishwaga igihano gikomeye ndetse akakwa n’amande ahagije. Ubu ngo ibintu byarahindutse ibi byose birakorwa.
Yavuze kandi ko ku bijyanye n’ubuvuzi uwamaraga kuvurirwa ubuntu, yahabwaga n’imiti ku buntu agakangurirwa kuyifata neza kuburyo kwicwa n’indwara byari nk’ishyano muri Libya ya Khadafi.
Hejuru y’ibi amashyanyarazi nayo akaba yaratangirwaga ubuntu cyane cyane ku baturage basanzwe .
Nta nyungu zakwaga ku nguzanyo y’imodoka cyangwa inzu kuko iyo umuturage yashakaga kugura imodoka, leta yamutangiraga 50%, essansi yaguraga make cyane kurusha amazi nk’uko uwo muturage wa Libya ya cyera na Libya ya none abyemeza.
Uyu muturage mu cyegeranyo cye akaba agaragaza ko Khadafi yari yarubatse igihugu cy’ubukungu butajegajega kandi bufite akamaro cyane kuri rubanda rugufi mu gihe yari ku butegetsi.
Uyu muturage yinubira cyane abishi ba Khadaffi ngo bashutswe n’amahanga ndetse n’abantu bacye bifuzaga ko yavaho nabo bagategeka, bagashishikariza rubanda kumwanga ariko ngo nabo batiretse kuko ubu ngo bameze nabi cyane kurusha igihe cya Khadaffi.
Ndetse asoza avuga ko abanyalibya benshi ubu bamwifuza batakimubonye.
Libya Herald
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Bari baregereta se ahubwo!? bazumirwa!
Bimfashe iminota 30 yose ngo numve icyo washatse kwandika (regretter)
Khadafi icyo yazize ni ineza y’abanyalibiya.
Ni inyungu z’abo ntavuze. Naho igihugu cye ntikizongera kuba uko yagisize.
Imana imuhe iruhuko ridashira. yego yaba yarakoze amakosa, ariko se udakosa ni inde kuri iyi si ya RUREMA ? N’intungane bwira icunuye karindwi!!!
gusa nasomye iyi nkuru nitonze ndabyumva neza icyo uwayanditse yashakaga kutubwira kirumvikana.nongeye kandi gusoma coments ntangiye nsoma iyambere kugenda kugeza ku y’uwitwa aline.mpise numva nshitse intege no kongera gusoma peeee
Ibi uyu mutuge wa Libiya avuze niba ariko byari bimeze Kadhafi yari igitangaza! Akayabo kavaga muri petrole kageraga ku baturage! 64.000 dollars ku muryango utangiye ubuzima bushya! Wari umunani usobanutse ndakubwiza ukuri!
Ok ubwo niba yarahaga ibyo byose abaturage, we yihaga ibingana bite?
uri nta munoza pe!!!, ibyo yakwiha byose se atacuze abandi bitwaye iki, ubu se ko noneho ko uretse nibyo wagayaga bazarya bakanabashakamo ahubwo ibyo kurya.
Jya ureba inyungu rusange my friend.
Ineza ibyo uvuze nukuri,nonese ababirya bonyine nimiryango yabo ntibahari? nkanswe uwasangiraga nabaturage be? ibyaribyo byose ntabwo washaka kunganangana numuyobozi wikirenga ngo bishoboke,jye mbona byaratewe nishyari ryabazungu.
Ubwo se uravuga iki? America(USA), uburayi, Canada etc ko bita ku baturage babo ninde wari wabarwanya ngo bafite ubuyobozi bwiba? ibyo uvuga ntagaciro bifite, ahubwo abanyafurika tugomba guhindura imyumvire tukamenya kureba abayobozi badufitiye akamaro.
Aline urantangaje cyane ngo “we yaryaga ibingana iki?” barakubwira uko abaturage be bari banezerewe babona byose nawe ngo yihaga ibingana iki? Uribaza ko warya ibingana n’iby’ukuyobora? funguka mu mutwe utekereze neza!!!!
buriya se ikosa umurega ni ugusangira cg icyo ushima ni uko atari kugira nicyo abaha.
Ibyo byose bayabaye ibihugu by’Afrika birebera! Kandi ubwo ngo hariho “African Union”!!! Nibemere bipfire abayobozi b’afrika bigize agatebo bazajye bayora ibyo west ibazaniye nyine!
ubwenge buza ubujiji buhise bazarira kdi Imana nayo Izabihorera kuko uwiyishe ntaririrwa
jye ndumva ntashaka kubyumva kadafi yarambabaje abamwishe baba kafiri ubuse bungutse iki?
birababaje cane gose ninacogituma africa yacu idaterimbere.iyomenya izamunyumape.
Ntacyo ibyo yakoze byiza azabisanga imbere. Nibibere abasigaye icyitegererezo kuko abenshi ntibashaka Africa ko yaba paradizo ari nayo mpamvu baba bashaka kwikiza uwo babona akunda kandi yitangira igihugu cye. Khadafi;Ina lil Allah oua ina ilayhi rajiroun
iyi nkuru ni nziza iratanga isomo kubanyalibiya nibarekure umwana wa Khadaffi abasubirize igihugu uko cyari kimeze se akikiyobora naho ubundi Libiya ya khadaffi yarutaga america byaravuzwe cyane ninayo mpamvu abanyaburayi bamwishe bagize ishyari ryibyo akorera igihugu cye gusa Khaddaffi yababaje benshi nange ndimo Imana inuhe iruhuko ridashira amaraso ye azabahama dore byaratangiye bmaze kumwicuza ariko ntaho biragera bazumirwa
abanyaribiya nabo bararengana nibarugigana babashutse kuko ibyo byiza byose barabibonaga ariko kuko barugigana aribo bayobora isi byatumye abanyaribiya batabona ibyo byiza maze ba rugigana bagera kumugambi wabo wo guhora babona afrika ibabaye naho nta ciza cyurupfu rwa peresident kubaturage yafungwa ariko gupfa biba ari ibindi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1
Abatuye AFRICA nibigire kuri Libya, ABANTU bakunda ubutegetsi batazi ingorane zizakurikira, nk’ubu koko KHADAFI bamuhoye iki hejuru y’ibi byose niba koko iyi nkuru ari impamo ?
Abantu bazira iterambere ry’abandi, NAMWE BANYARWANDA MURWANYA LETA Y’U RWANDA mwigire kubanya Libya, muhora mwitatsa ngo mukeneye impinduka mwibereye mu mahanga mutazi uko umuntu yaraye cyangwa uko yiriwe ngu murashaka impinduka, mutubabarire cyane, turishakira AMAHORO n’ITERAMBERE RIRAMBYE, niba mushaka impinduka muzaze mu rwababyaye, mutange umusanzu wanyu mu kurwubaka, EJO MUTAZADUTA MUKANGARATETE NK’ABABANYA LIBYA.
Imana irinde imiryango yanyu mwese BANYARWANDA.
Hari impamvu nyishi zituma rubanda rwifuza impinduka. Tugarutse kuby’iwacu mu Rwanda, ndumva ntaho twagereranya imibereho ya banya libya n’abanyarwanda kuko ntibigereranywa.Mu rwanda rero hari ikibazo cy’ubukene, imibereho mibi, guheza abandi k’ubyiza by’igihugu, kumva ko udafite mwene wabo hejuru ntacyo azabona, kuvangura mu itanga ry’akazi, imyanya mu buyubozi, kwitwaza amako kugira ngo utsikamize abandi.
Mbese nkubu bavuze bati dore umukoro cyangwa devoir ngiyi: Mutubwire uko mubayeho mwebwe rubanda rugufi nta kwishisha abayobozi twabona abantu bangahe havugira abayobozi bashima ko bateye intabwe mu bukungu? Ngaho mubwire service nimwe umunyarwanda abonera ubuntu? Wenda abeshi mu batanga ibitekerezo hano ni abantu bakiri bato batigeze bamenya ingoma zambere. Ibi uyu munyalibia avuze binyibukije igihe cy’amashyaka menshi aho bamwe birirwaga baririmba ngo Habyara navaho impundu zizavuga? Bashatse kuvuga ko ibyo bababuze byose bazabibona. Aho kuvuza impundu ahubwo igihugu cyacuze imiborogo kandi twese tuzi uko umuturage yari abayeho mu duke yari afite.
Abato muzabaze abakuru bazababwira naho mwebwe mufite imyaka 30 gusubiza hasi biragoye kubona uko mugereranya ubutegetse kuko muri mu kigare. Muhaguruke ahubwo dushake umuti w;ibibazo bitwugarije cyane cyane ubushomeri aho akazi kabona umugabo!! Mwavuze muri Libia uko abaturage bari babayeho mbere, mbese tugereranyije n’u Rwanda murabona tugeze mes chers jeunes?Sishatse kuvuga ko twagobye kubaho nkabo ariko turebe niba dufite uburenganzira bw;ibanze mu buzima: kuvuga icyo ushaka harimo no kunenga nta nkurikizi, kwifatanya nabo ushaka mu bwisanzure, uburenganzira k’uburezi bwiza atari biriya twabonye mu minsi ishizi aho ba Miss Rwanda bagaciye? Byanyibukije ikiganira nagiranye n’umunyakenya wakoraga mu Rwanda maze akabwira ati iwanyu biratangaje!
Nti bite? Ati uzi kubona umwana arangiza univeristy akaba adashobora kwerekana ko ufite ubumenyi. Ati haba mu kuvuga uyoberwa ururimi bizimo, ibitekerezo wapi ngo icyo barata ni gusa neza mu mwambarire no kwisura kandi ataribyo bizamura igihugu. Hari hakwiye ingamba zifata kugira ngo tuzashobore guhangana n’abandi ku masoko y’akazi mpuzamahanga tukava mubyo guteknika ahubwo tukareba ntabwoba ibibazo bitwugarije. Dukeneye u Rwanda rw’ejo rwiza kandi rubereye buri munyarwanda.
ufite se cyangwa nyina cyangwa musaza we mubuyobozi yakubwira ko byose ari sawasawa. ariko uwabuze n’akamuhemba 10.000 par mois yavuga byinshi.
Birababaje,ngo babona isha itamba bagata n’urwo bari bambaye.
Ariko se koko byagenze bite ngo abanyalibiya bikure amata ku munwa? Amateka ya libya sinyazi, keretse niba haba hari abahejwe kuri ibyo byiza bagafatanya na ba Rugigana…Gusa n’iyo byaba byo , abanyalibiya ntibari bakwiye kugira uruhare mu kumwica urwo yapfuye kuko ndabona rwose yari ababereye umubyeyi.Imana imwakire
Kaddafi niyo Ntwari ya Africa yageze kuri byinshi ureke amarangamutima avanze n’ubujiji, twaragendesheje ntakundi!
Ni ukuri njye birantangaje yeeee!!!!!Umuntu ugiye gukora ubukwe Leta ikamuha uburyo bwo gutangira urugo.Ahaaaaaaaa.Mbega umugabo mwiza we.None se ubwo yazize iki.Icyakora mu kinyarwanda baravuga ngo wirukana umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri.Ngaho rero natwe tubikuremo isomo twe kwirirwa tumarana ejo tutazibuka ibitereko twasheshe.
Barabeshya byakorerwaga abo mu muryango wa perezida gusa, abandi bariryaga bakimara. Kand ntabwo intambara aho ibaye, ingaruka zayo zishobora guhita zishira; navuga ko ahubwo itaranarangira.
Ndababwiza ukuri uburayi ubu abanyafrika bahuzuye baba Guinneens abanyanigeria Sudan nibindi bihugu nabavuye muri Libye nyuma ya Kadafi bakubwirako babagaho neza peee kuko nibo bakioraga akazi kajyaye nibyo twakwita akazi kabi nukuvuga ubupompiste , ubukarani ubuchoffeur nibindi nta mu libya wabikoraga ibyo kuko bo bari barakize peeeee abana bajyagakwiga namamodoka bose keretse utarabaga ashoboye gutwara leta yabaguriraga amamodoka urebye ku buntu kuko bishyuraga 1/2 bazabyumva bihorere
Zionist Stupid Islamists killed Kadafi for the sake of Uncle SAM. Uncle Satan SAM wanted to destabilise the muslim world……get Egypt. The world will be better off without zionists.
yego rata!!!!!!! ubundi usigaye uba hee koko
Bitubere isomo abiha kurwanya ubuyobozi ngo bazanye za Democracie n’ibindi nk’ibyo. Nyuma imivu igatemba barangiza bakicuza nyuma.
Iri tangabuhamya ryari rikwiye kugera ku munyarwanda wese ndetse nutagera kuri uru rubuga. Byatanga isomo cyane cyane ku babeshya na batubwira ko bari kubatekerereza babumvisha ko bagomba kubanza basenya ibyo tugezeho aho gukomereza aho tugeze.
Naho ba rugigana bagomba gushakisha uko basesera hose kungira ngo babone uko barya utwacu (banatugenera muri byo).Iyo bakubonye mo ubucucu n’ubusambo bakwemerera ubufasha mu gusenya ibyawe ngo bazagufasha kubisana.Ikiguzi cyo gusana kikaba ikirenga ukazacyishyura imyaka mirongo itanu (biyishyura).
Ibivuzwe kuri Khadaffi nibike cyane ugereranije nibyo yakoze;aho igihugu cyari ubutayu yagihinduye icyambre mu musaruro wubuhinzi agasagurira isoko ryaba
rugigana imyaka nimyaka….
biberaga muri paradizo disi ukabyara bakagutwerera…yewe yewe birangayeho kbs..!!
NIYIGENDERE!
NICYO KIBI CYA DEMOKARASI. DEMOKARASI IBERANYE GUSA, GUSA, GUSA NA AMERICA & UBURAYI.
nibahame hamwe bumve!s’ibyo bashakaga
NO MU MISIRI NGO N’UKO. ABAZUNGU NTIBASHOBORA KWEMERA KO AFRIKA ITERA IMBERE.
KHADAFI YARI YABACIYEHO MUGUFATA NEZA ABATURAGE. ABIRABURA B’IBIGORYI NABO BATI NDIYO BWANA. BAKOME KABISA.
Uwiteka amwiyereke iteka, yari intwari naho gukosa nt we bitabaho, icyo yazize nicyo n’abandi bazize Thomas Sankara,..kandi abishi babo baraho bitwa abantu ku nyungu z’ababatumye!!! ibi bikwiye kwigisha buri munyafurika, ndetse n’abanyarwanda.
They’ll cry for him to be back in the impossible time!
Abafaransa naba nyamerica bakoze nabi cane kwica uriya musaza imana izobahanira kw’icica inzara aba nya ribya.
irinisomo, ese muragirango ubukorone byarashize, sha barugigana nabanga pe,
Urupfu rwa Ghadafi n’inyigisho ku bagendera ku bihuha badashunguye ibyo babwirwa.Amerika n’Uburayi ntibari babayeho neza kurusha Libya.Icyo gisebo rero ntibacyihanganira na gato ku gihugu nka Libya cyo muri Africa.Erega UBUKOLONI buracyahari n’uko bufite isura nshya!Igisebo ku bashyigikiye abo bahakanyi bose,isomo ku baturage ba Libya barenzwe bagatwika ikigega.
Nibutseko u Rwanda rwabaye kandi mu bihugu bya mbere byafatiriye ubukungu bwa Libiya bitegetswe n’Amerika hakurikiyeho Senegal.Ducukumbureneza.
ibishuko nibyinshi kubanyafrica’ gusa muzatire akambaro mwigerere mumugi wakigali murebe ubwiza nabeza, umutuzo nibyishimo byahatambagira nabaharambagiza.Izamarere na Polisi nziza abaturage babona ntibiruke bakishima..hanyuma bamwe bavugubusa batubeshye ngo twamagane umusaza..Ntabwo twakwesenyeraho nka lybia ahubwo tugomba kugotomera amapeace yacu twari tunyotewe!
Yewe, nababwiriki… Nibahame hamwe biyumvire ukuntu paradizo ya démocratie ya Benemadamu iryoha! Byo, rwose, nanjye nabibwiwe n’umuntu yigeze kuba muri kino gihugu igihe kire kire… Abaturage b’iki gihugu babonaga ibirenze na kure iby’ab’ibyo bihugu byabashutse bagenerwa. Ariko, ntakundi, usenya urwe, bamutiza umuhoro. Ngo na Nyamwanga kwumva, ntiyanze no kubona!!!
Imana izabafashe ibateze inzara, indwara,ubukene kugeza igihe bazicuriza nagasubiranamo kuko ibi bigaragaza murengwe udasazwe.
Khadhafi bamwishe urw’imbwa birambabaza cyane agahinda karanyica,sha,ba rugigana ni abana babi kabisa.N’ukuri,n’iyo yaba yarakosaga ariko ateza abaturage be imbere ntacyo biba bitwaye rwose.None se ko baririye byinshi bakabura na duke yabagezagaho wavuga ko aribwo bungutse koko?
IKIBABAJE CANE NUKO NABANDI BATEGETSI BA AFRICA AHOKWIGIRA NGAHO AHUBWUBIGIRA NKABATAZI GUSOMA KIMWE GUSA MUSHIRE IMANA IMBERE
IBAHEGUTAHURAKO UBUZIMA BWAKIREMWA MUNTU ARI KATIHABWA.
Comments are closed.