RDC: Abagore biraye mu mihanda kubera itabwa muri yombi ry’abagabo ba bo
Abagore bo muri Repeburika iharanira Demokarasi ya Congo Mu Mujyi wa Lubumbashi mu gace ka Katanga kuri uyu wa gatatu tariki 29 biraye mu mihanda bigarambya kubera ifatwa ry’abagabo ba bo bavuga ko bakekwaho gukorana n’inyeshyamba zihungabanya umutekano w’aka gace.
Aba abagore bari mu myigarambyo bavuga ko abagabo ba bo bafashwe n’ingabo z’iki gihugu FARDC zibashinja kuba ibyitso by’inyeshyamba za Bakata Katanga.
Bavuga ko batawe muri yombi kuri uyu wa mbere nyuma y’uko abashyirikare baje kubafatira mu ngo za bo mu gace ka Mayi Ndombe muri komini ya Kampamba.
Umwe muri bo yagize ati:”Hari mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri , twari tukiri mu buriri tumva abasirikare barimo gukomanga, kubera ko umugabo wanjye yari asohotse bahise bamufata. banafata abandi bantu duturanye.”
Uyu mugore avuga ko bagenda basaka mu mazu bavuga ko barimo gushaka ibipapuro bifite aho bihuriye n’umuhanuzi (prophète) Mukungubila cyangwa Maï-Maï. Ngo bababwiye ko abagabo ba bo bategura inama za Maï-Maï.
Uyu mugore watanze ubuhamya avuga ko abasirikare babuze ibyo ibipapuro bashakaga bahise bafata amafaranga , imyenda ndetse na telefoni bya bo barabitwara.
Agira ati:”Twasabye abasirikare ko uruhushya rwo gusura abagabo bacu bararutwima, kandi abagabo bacu ni abere”.
Mbwayama Nsiona, Umuyobozi w’aba basirikare bafashe aba bagore avuga ko hari amakuru barimo gushaka kandi yemeza ko benshi muri aba batawe muri yombi bakekwaho gukorana na Maï-Maï ndetse n’indi mitwe iteza umutekano muke Intara ya Katanga.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
sha aba bagore ndabasetse cyane congo ntamuturage numwe utarigize umurwanyi. kurira nibareke bakore iperereza umnyabyaha bamuhane umwere atahe congo yabaye akarima kibyihebe.
bahaze amabuye y’agaciro ese bibwirako kukrira byakurahobicyaha abagabo bakoze
baza baze aba goma uko byagenze
iki gihugu cyabuze kirengera uwa kidutiza u kwezi kumwe bagasigarana ubuswa bwabo twakibasubiza twungutse byinshi buri wese yaba afise mining company
Ndumva uvuga nk’abo urimo usebya. DRC irazira geopolitics strategies kuko ntacyo badakora ngo basubize igihugu cyabo ku murongo. Abazzungu bafite ubwoba ko umunsi DRC izahaguruka ko nabo nta kindi bazongera gukurayo. Rero,icyoroshye bakora ni uguteza intambara! Pole sana DRC, Pays de mon enfance!
Ndabona bibereye devant le bureau de MONUSCO
Ubu ndi se kuki babahaye uruhushya rwo kwigaragambya?
MUBIHUGU BYATEYE IMBERE KANDI BIFITE DÉMOCRATIE BAGIRA DOIT KURI GRÉVE
Nonese ko bagiye imbere yibiro bya munisco niyo yabajyaniye abagabo babo?africa wee,turacyasinziriye!!!
Buriya barababaye wana. Wari wagira umuntu ufunze ngo wumve uko bitera agahinda? Reka kubakina ku mubyimba nta bujiji bafite burya umuntu wese amenya neza uwo atura ikibazo kandi ushobora kumwumva. Nibabarenganure.
Ariko njyewe icyo mbona ahubwo ni ibendera rya USA naho MONUSCO sinzi aho muyikuye.
congols we murarenze kabisa, iyo arukurira bararira guseka bagaceza
Ngaho nimundebere namwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
GASANA ati congo irira nk’abana!ubuse urabona babura aho babikura!!!??? ni munda za ba nyina…ndebera nawe abantu nk’aba.Rwanda OYEEEEEE…
Amagambo yuzuye ubujiji gusa! Ntasoni koko!! Ubwo se urumva babuzwa n’iki kurira? Rwanda se ho ntabarira bahari?
Yewe uvuze ubusa wowe wiyise kimpu!!!Ni hehe batarira? Yabababababa.Wasanga wowe iyo warize urira ayo kwarika
shahu mubareke baribabariye,nonese kwatarabagabo ,ngobarire amarira yabo agwamunda.bagomba kwiririra nyine babatwariye abafasha.
Abarwanya Congo, abarenganya abaturage ndetse na bahohotera igihugu na banga abakongomani, mumenyeko hari umunsi umwami azabura ibitotsi kubera Congo, Congo izatabarwa kd abayirenganya bose UWITEKA azabatatanya, waba umwirabura,umuzungu cg umuhinde umenyeko niba uri mu babyina Congo kumubyimba hari iherezo kuri buri kintu cyose.
Comments are closed.