Digiqole ad

RDC: Inteko yatoye umushinga w’itegeko rishyiraho imbabazi rusange

Intumwa zidasanzwe z’Umuryango w’Abibumbye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo zishimiye igikorwa cy’Inteko ishinga Amategeko muri iki gihugu cyo gutora umushinga w’itegeko rishyiraho imbabazi rusange.

Mary Robinson na Martin Kobler
Mary Robinson na Martin Kobler

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 05 Gashyantare 2014 izi ntumwa zivuga ko zakiriye neza igikorwa  cya Guverinoma ya Congo cyo gutora iri tegeko bavuga ko ari intambwe nziza iki gihugu giteye kandi ko iri tegeko riha Congo icyerekezo cyiza.

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga bigari Mary Robbison  na Martin Kobler uhagarariye MONUSCO muri iki gihugu  bishimiye iri tegeko rishya bafata nk’intambwe igaragara  Congo iteye mu mateka yayo riha imbabazi abahoze ari inyeshyamba, abishoye mu ntambara, no ku byaha bya politiki.

Icyakora ariko iri tegeko  ntirireba  ibyaha birimo Jenoside, ibihungabanya uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibyaha by’intambara.

Kuri uyu wa kabiri tariki 04 imitwe yombi mu Nteko ishinga Amategeko yaricaye yemeza uyu mushinga w’itegeko , rireba ibyaha byakozwe kuva tariki 06 Gashyantare 2006 kugeza tariki 20 Ukuboza 2013.

Uyu mushinga w’itegeko  ushyira iterabwoba mu bintu byihariye  bitarebwa ni’iri tegeko ritanga imbabazi rusange.

Izi ntumwa zibona gutora iri tegeko ari kimwe mu bintu byerekana ubushake bwa Leta ya  Congo mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi yagiranye n’abahoze ari inyeshyamba za mu mutwe wa M23.

Izi ntumwa zahamagariye inyeshyamba zose kudacikanywa n’aya mahirwe zigashyira  intwaro hasi maze zikakira  imbabazi rusange.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Yewe izi mbabazi za Congo nizo gukemangwa kuko n’abo bagiye babeshya ko babinjije cyangwa se babashubije mu gisirikare cy’igihugu batabarebeye izuba. Ubwo rero iyo mpano ngira ngo uzayakira wese azarye ari menge. Nyamara ariko abayobozi ba Congo bakwiriye no kuza mu Rwanda mu isomo ry’ubumwe n’ubwiyunge.

  • Yego nibyo, ndabona iri tegeko rizaha imbabazi Bosco Ntaganda n’abandi ba M23 kuko n’ubundi icyo barwanira kizwi. N’uburenganzira bw’abakongomani bavuga ikinyarwanda bavukiye muri kongo kuva kera mbere ya 1959. A vrai dire, bariya bakoloni badutwariye ubutaka bakabwegeka kuri Kongo nibareke babubanemo bose, kuko nibwo butera imirwano, kandi nibyo ntawagutwara utwawe ureba kdi bizwi neza. Buri gihe uwavukiye ahantu aba ari umu citizen obligatoirement.

  • izi mbabazi ndacyeka ziziye igihe, ariko banibuka gushyira mubikorwa ibyo bari bemenyare na M23 kuko ibyo yari yabasabye bayiteye umugongo kandi nabo nabakongomani baharanira uburenganzira bwo kuba mugihugu cyabo, bakareka kubazize kuvuga ikinyarwanda kandi barahabaye kuva cyera, naho izi mbabazi nib atari technique zirakwiye

  • Izi mbambabazi zirimo amayobera ,ibyo bakagombye gutangira imbabazi ko babikuyemo kandi ubwo bazatanga izibihe byaha, ntibyumvikana.mube maso mutazamera nkigihe cyo kwinjizwa kw’inyeshyamba MU GISIRIKARE CYA LETA(FARDC) ndagirango murabizi uko byabagendekeye , ntagihinduka rero nubungubu niyo nzira bashaka yo kubica urusorongo byitwa ko mwahawe imbabazi.nta kabiri kumugabo.

Comments are closed.

en_USEnglish