Digiqole ad

Amerika irasaba Sudani y’Epfo kurekura imfungwa enye zisigaye

Mu gihe mu minsi ishize igihugu cya Sudani y’Amajyepfo cyarekuye imfungwa za Politiki zakekwakagaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Salva Kiir ariko bakarekura abarindwi abandi bane bakaba basigarana, kuri ubu ubu Amerika irimo gusaba iki gihugu ko cyarekura n’aba bagiye.

William Burns umunyamabanga wa leta wungirije muri Amerika
William Burns umunyamabanga wa leta wungirije muri Amerika

Aba bantu batawe muri yombi mu kwezi k’Ukuboza hagati nyuma yo kumvikana kw’amasasu menshi mu Murwa mukuru Juba hakavugwa ko cyari igitero cyo guhirika bwa Salva Kiir, hakaza no kuvugwa ko  Riek Machar wahoze ari Visi Peresida w’iki gihugu ari wari wateguye icyo gitero.

Uku gushaka guhirika ubutegetsi kwakurikiwe n’ imvururu nyinshi i Juba ndetse bihita bikurura n’intambara hagati ya Kiir na Machar aho imvururu nyinshi zagaragaye mu duce dukungahaye kuri peteroli ndetse iyi ntambara yahitanye ibihumbi by’abantu bamwe baje  kuyitirira  iy’amoko.

Igice gihanganye na guverinoma y’iki gihugu cyahakanye ibirego byo gushaka guhirika ubutegetsi ahubwo mu biganiro by’amahoro byaberaga i Addis Abeba  basaba ko izi mfungwa zarekurwa.

Sudani y’Epfo rero yarekuye barindwi barimo babiri bahoze ari abaminisitiri b’iki gihugu. Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera n’uwahoze ari Minisititi w’Ubukungu.

Guverinoma y’iki gihugu ivuga ko ikirimo gusuzuma ibimenyetso bishinga aba bane basigaye. Mu basigaye harimo uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri k’ubutegetsi PLM.

William Burns, Umunyamabanga wa leta wungirije  muri leta zunze ubumwe z’Amerika yagize ati:”Twishimiye irekurwa ry’bariya barindwi ariko dukomeje gusaba ko nabasigaye bafungurwa”.

Avuga ko ahangayikishijwe n’imirwano ikomeje gushegesha iki gihugu n’ubwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’amahoro.

Perezida Salva Kiir atunga agatoki Riek Machar gutangiza itambara muri Juba kugira ngo yigarurire ubutegetsi. Machar ahakana ibyo aregwa maze  agashinja Kiir gukora nk’umunyagitugu  maze agakoresha inzira y’intambara mu rwego rwo kurwanya abanyapolitiki bahanganye.

Barnaba Marial Benjamin, Minisititi w’Ububanyi n’amahanga wa Sudani y’Epfo atangaza ko bakirimo gukora iperereza kuri izi mfungwa enye zisigaye. Nk’uko Al Jazeera ibitangaza .

Yagiza ati:” Iperereza nirirangira, raporo izashyikirizwa Perezida maze nawe akoreshe ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga abe yabaha imbabazi”.

Minisitiri w’Ubutabera uri ho ubu Paulino Wanawilla Unago, kuri uyu wa kabiri yatangaje ko Machar n’abagenzi be bazakurikirinwaho ibyaha by’ubugambanyi.

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • USA se zibijemo gute?Birazireba?

Comments are closed.

en_USEnglish